Umunyamabanga wa Loni, António Guterres yamaganye ibyakozwe na Monusco, anizeza ubutabera


Ku cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 nibwo Ingabo za Monusco zarashe abantu babiri ku mupaka wa Kasindi uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda abandi barakomereka, ibi byatumye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, atangaza ko yashenguwe no kumva ko Ingabo z’uyu muryango ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zica abantu. 

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare ba Monusco bageze ku mupaka, ariko abaturage bari ku mupaka babakiriza induru.

Mu gihe abaturage bavuzaga induru hahise humvikana amasasu bose bakwira imishwaro, nyuma byaje kumenyekana ko aya masasu yarashwe n’ingabo za Monusco yahitanye abantu babiri.

Nyumay’iki gikorwa Umunyamabanga wa Loni, António Guterres yasohoye itangazo yamagana ibyabaye.

Ati “Mbabajwe kandi ntewe mpangayikishijwe n’abitabye Imana abandi bagakomerekera mu kibazo cyabaye.”

Yakomeje yihanganisha imiryango y’ababuze ababo, yizeza ko mu gihe gito abagize uruhare mu kurasa aba basivile barabiryozwa.

Ati “Mu gihe cya vuba hakenewe gushyirwaho uburyo bwo gutanga ubutabera buzagirwamo uruhare n’ababonye ibyabaye kugira ngo ibihano bikwiriye bitangwe.

Umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita yavuze ko kugeza hataramenyekana impamvu aba basirikare barashe ku basivile gusa akomeza avuga ko ababigizemo uruhare bamenyekanye.

Ati “Nyuma y’icyo gikorwa kidakwiriye, abagize uruhare muri uko kurasa bamenyekanye ndetse batawe muri yombi mu gihe hategerejwe ibiva mu iperereza ryatangiye ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Congo.”

Muri RDC hamaze iminsi hari imyigaragambyo y’abaturage yo kwamagana ingabo za Monusco bashinja ko zananiwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo kuva mu 1999, nyamara imitwe yitwaje intwaro yakomeje kwiyongera ari nako yica abaturage benshi.

 

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment