Umugabo w’imyaka 53 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 10


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 53 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 10, byabaye kuwa 5 Mutarama 2024, mu gihe uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Nyarugenge mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Uyu mwana asanzwe afite ikibazo cyo kutavuga neza. Byabereye Mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Biryogo mu Mudugudu wa Nyiranuma ni mu Karere ka Nyarugenge.

RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’icyo cyo gusambanya umwana amufatiranye kubera uburwayi burimo ubumuga.

Yakanguriye kandi abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo umuntu mukuru ahamijwe n’urukiko gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Nubwo bimeze bityo ariko Urukiko rw’Ubujurire, ruheruka gutanga umurongo ku manza nk’izo, rugaragaza ko iyo Urukiko rusanze hari impamvu nyoroshyacyaha ku wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko, rushobora kuzishingiraho rukamugabanyiriza igihano.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment