Ukekwaho uruhare mu mugambi wo guhirika Perezida yagunguwe


François Beya Kasonga wahoze ari umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu by’umutekano, yarekuwe by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yari yatawe muri yombi, akekwaho uruhare mu mugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi.

Icyo gihe yahise atabwa muri yombi, Tshisekedi ava igitaraganya mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe yaberaga Addis Abeba.

Kuri uyu wa Kabiri urukiko rukuru rwa gisirikare rwategetse ko afungurwa by’agateganyo, nyuma yo kubisabirwa n’abanyamategeko kubera ubuzima bwe butifashe neza.

Hari abandi baregwa muri dosiye imwe na Beya bari basabye kurekurwa ariko bo ubusabe bwabo bwateshejwe agaciro.

Hari abatangiye kuvuga ko gufungura Beya bwaba ari uburyo bwa Tshisekedi bwo kwiyunga n’abahoze ari ibyegera bye bashwanye, mu rwego rwo kwitegura amatora ya Perezida azaba umwaka utaha.

Beya afunguwe nyuma y’iminsi harekuwe Vital Kamerhe wahoze ashinzwe ibiro bya Perezida Tshisekedi, wari wafunzwe ashinjwa kunyereza umutungo wa Leta. Na we urukiko ruherutse kumugira umwere.

 

 

Eric TUYISHIME


IZINDI NKURU

Leave a Comment