Ntibitinze SANGWA na TETA bicaye mu nzu y’isomero, SANGWA azinze agakaye ke afashe n’ikaramu mu ntoki arahagurutse TETA nawe kurya amuhozaho ijisho, umutima uramusimbuka ati: «ubwo ahagurutse aratashye»kandi Teta yumva amasaha yose agize umunsi yajya ahora areba Sangwa mu maso ye. Sangwa aba asohotse mu isomero nk’umuntu utashye, Teta nawe aba ashyize amakaye ye mu cyo ayatwaramo ahita asohoka mu nzu y’isomero, akurikira Sangwa.
Biracyaza.
MUSEKEWEYA Liliane