Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Tanzania, Job Ndugai, yeguye ku mwanya we nyuma yo gushwana na Perezida Samia Suluhu mu ruhame ku ngingo ijyanye n’amadeni igihugu gifite.
Ndugai yatangaje ko yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CCM, amumenyesha ko yafashe umwanzuro we ku giti cye wo kwegura mu nyungu rusange z’igihugu.
Mu ibaruwa ye, yanditse ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo nshimire bagenzi banjye twabanye mu Nteko, Perezida Samia Suluhu Hassan na Guverinoma yose muri rusange, abaturage bo mu gace ka Kongwa n’Abanya-Tanzania bose ku bufasha bampaye mu gihe cyose namaze ndi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.”
Ndugai yari yararahiriye uyu mwanya ku wa 17 Ugushyingo 2015. Abaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko wa mbere weguye mu mateka ya Tanzania.
Ku wa Mbere, Ndugai yari yasabye imbabazi Perezida Suluhu nyuma y’amagambo yari yavuze mu cyumweru gishize ko Tanzania ishobora kuzisanga yatejwe cyamuranara kubera imyenda myinshi ifite. Nubwo yasabye imbabazi, Suluhu ntabwo yigeze amubabarira.
Perezida Suluhu ku wa Kabiri ubwo yagezaga ijambo ku bagize Guverinoma, yavuze ko bitumvikana uburyo umuyobozi wa rumwe mu nzego zikomeye kandi igihugu cyubakiyeho ashobora kuvuga amagambo nk’ariya.
NIYONZIMA Theogene