Rwinkwavu-Kayonza: Ibikiri imbogamizi mu kwirinda VIH/SIDA mu bacukuzi


Iyo ugeze Rwinkwavu, mu karere ka Kayonza, muri zone ya Gahengeri ahacukurwa amabuye y’agaciro ya Gasegereti, uhasanga abagera kuri 200 bakoramo, muri bo abenshi ni urubyiruko, aho usanga intero ari imwe ko babangamiwe no kutabona udukingirizo hafi yabo n’aho tubonetse bakuriza ibiciro bitwaje amasaha.

Ibi aba bacukuzi batangarije umuringanews.com babihuriraho ari benshi, aho hagaragaye n’abadatinya kuvuga ko habaho kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kuko akazi kenshi bagira bituma nta mwanya uhagije babona wo kwitegura gukora imibonano mpuzabitsina, bityo bagakwiriye kwegerezwa udukingirizo aho bakorera ndetse hakanabaho kwigisha abacuruzi babafatirana mu masaha y’ijoro bakuriza ibiciro by’udukingirizo uko bishakiye aho badatinya no gukuba igiciro inshuro 10.

Abacukuzi bati “Kutabona udukingirizo hafi yacu ni ikibazo kidukomereye”

Mbarushimana Jean De La Paix, ufite imyaka 23, akaba ari umucukuzi muri mine ya Rwinkwavu atangaza ko kubona udukingirizo bisaba kuva mu kirombe ukajya kutugura hanze, ibi bikaba bituma hari abishora bagakorera aho nta gakingirizo bitewe n’umwanya muto baba bafite ndetse hari n’igihe abacuruzi babigizaho nkana bakabahenda.

Ati “Twe tugira akazi kenshi, ariko hari igihe umuntu agira amahirwe akabona umukobwa umwemerera ituru ariko wakwisaka ukabura agakingirizo ugashiduka wakoreye aho kuko kujya guta umwanya ushaka agakingirizo hari igihe umukobwa akwisubirana, ariko badufashije bakatwegereza udukingirizo hano hafi mu birombe byaba bitworoheye cyane ko n’iyo tuvuye mu kazi ku mugoroba usanga umucuruzi adatinya kuguca amafaranga 1000 kandi mu buzima busanzwe agakingirizo kagura amafaranga 100.”

Mbarushimana akomeza atangaza ko iki ari ikibazo ahuriyeho n’abagenzi be bakorana yaba abasore ndetse n’abagabo bubatse kuko akenshi ingo zabo ziba ziri kure nabo bakenera kugira uko bigenza, bityo akaba asaba inzego z’ubuzima kuzana udukingirizo hafi yabo kuko bagira aho babika imiti y’ubutabazi bw’ibanze cyangwa bakazana ibyuma bishyirwamo ibiceri bigasohora udukingirizo.

Tuyishimire ukuriye zone ya Gahengeri yagize ati “Twe twifuza cyane kugira udukingirizo hano mu birombe aho dukorera, kuko byadufasha kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA kuko abagiye gusambana bazajya bakoresha udukingirizo batubona hafi yabo”

Tuyishime akomeza atangaza ko mu gace ibi birombe biherereyemo hari ubusambanyi cyane, yagize ati “Intandaro ni amafaranga menshi aturuka mu birombe kuko harimo n’abacukuzi binjiza n’ibihumbi 600 (600,000 frs) ku kwezi biturutse ku musaruro baba babonye, akaba ari muri urwo rwego dusaba kwegerezwa udukingirizo kugira ngo tubashe kwirinda virusi itera SIDA.”

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Rwinkwavu buti “Nta kibazo cy’udukingirizo gihari”

Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Rwinkwavu, Ntawigira Anastase ati “Dufite abajyanama b’ubuzima, abajyanama b’urungano hamwe n’abafashamyumvire duha udukingirizo two kujyana mu baturage, bakaba bazwi ko ari bo bashinzwe guhereza abantu bo mu gace barimo udukingirizo, ahubwo usanga abantu bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro batabyitaho, ariko tugiye kubegera tubaganirize, tubashyire mu matsinda bishakemo umujyanama w’ubuzima wabo tuzajya duha udukingirizo n’ibindi bijyana natwo”.

Ubuyobozi buti “Twashyize imbaraga mu bukangurambaga”

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, atangaza ko bakoresha uburyo bunyuranye mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA by’umwihariko ubukangurambaga babifashijwemo n’abafatanyabikorwa banyuranye.

Ati “Dufite gahunda y’ubukangurambaga duhereye mu bigo by’amashuri tubigisha uburyo bwo kwirinda virusi itera SIDA, tunifashisha gahunda y’inteko z’abaturage ndetse tukananyura mu mashyirahamwe anyuranye hamwe n’ibigo nderabuzima, hakanifashishwa gahunda y’isakaza n’imenyeshamakuru ifasha urubyiruko kumenya amakuru ahagije kuri virusi itera SIDA, hakanabaho gukurikirana abamaze kwandura niba bafata imiti igabanya ubukana uko bikwiriye.”

Imibare igaragaza ko kugeza muri Mata 2023 abafatira imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ku kigo nderabuzima cya Rwinkwavu ahaherereye zone ya Gahengeri ari 564, hakaba hari n’abagore 54 bakurikiranwa muri gahunda yo kurinda kwanduza umwana virusi itera SIDA ari mu nda, bamubyara ndetse banamwonsa (PMTCT).

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment