Rwanda: Urubyiruko rube maso SIDA iravuza ubuhuha


Nta wakwirengagiza byinshi  byagezweho mu Rwanda mu rugamba rwo guhashya virusi itera SIDA, ariko haracyari urugendo mu rwego rwo kwesa umuhigo wo kurandura ubwandu bushya kuko bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, muri bo abenshi bakaba ari igitsina gore. 

Ku munsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya Virusi itera SIDA, wijihijwe none tariki ya 1 Ukuboza, ufite insanganyamatsiko igira iti ” Rubyiruko tube ku isonga mu kurwanya no guhangana na SIDA”, hagaragajwe impungenge zikomeye z’ubwiyongere bwa VIH/ SIDA mu rubyiruko bamwe muri rwo berekana icyibyihishe inyuma.

Ndagiwenimana Polinaire, umusore ukomoka mu karere ka Huye ahizihirijwe uyu munsi ngarukamwaka yagize ati “” Ntawe ugutinya SIDA kubera iriya miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, mbo urubyiruko rufata iriya miti nk’iyivura ariyo mpamvu rwiraye”.

Uwineza Josiane, umukobwa w’imyaka 23, ukora akazi ko mu kabari ku itaba, ho mu Mujyi wa Huye we yagize ati ” Abenshi mu bakora mu kabari tuba duhembwa make kandi dukeneye byinshi dore ko abenshi muri twe tuba dufite abana. Ibi bituma ba bagabo iyo baduhaye amafaranga yenda kungana cyangwa angana n’ayo duhembwa twishora mu busambanyi n’ibyo gutekereza ibyo kwandura SIDA bitarimo, ahubwo icyo twihutira ni ukuboneza urubyaro”.

Ibyo Uwineza yatangaje binemezwa na Mukagenzi Clementine umuhuzabikorwa w’abakora uburaya mu karere ka Huye watangaje ko abakobwa n’abagore banduzwa virusi itera SIDA n’abagabo babashukisha ibintu.

Mukagenzi araburira bagenzi be bagwa mu bishuko bibaviramo kwandura virusi itera SIDA 

Yagize ati ” Ndasaba urubyiruko bagenzi banjye guhagarika ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, abakobwa bakirinda ibishuko kuko akenshi banduzwa virusi itera SIDA n’abagabo bafite ingo babasambanya babashukisha ibintu n’amafaranga. Ndabagira inama yo kujya bakoresha uburyo bwizewe bw’agakingirizo kugira ngo turandure ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.”

Umushakashatsi muri “RBC” ati ” Imyumvire iri hasi niyo ntandaro” 

Dr Eric Remera, ushinzwe ubushakashatsi muri program ya VIH/SIDA yatangaje ibyongera ibyago byo kwandura mu rubyiruko birimo imyumvire iri hasi yo gutinya inda kurusha uko batinya kwandura virusi itera SIDA ndetse no kutitabira gukoresha agakingurizo.

Dr Eric atangaza zimwe mu mpamvu VIH/SIDA yibasiye urubyiruko

Yakomeje agira ati ” Ubushakashatsi bwerekanye ko ibyago byo kwandura virusi itera SIDA ari 0,05 ku bahungu, mu gihe ku bakobwa byikubye kabiri bikaba biri kuri 0,12.”.

Dr Eric akomeza atangaza ko buri mwaka mu Rwanda handura abantu 5000, muri bo 33% ni urubyiruko ni ukuvuga 1500, igitsina gore bakaba ari 1000 mu gihe igitsina gabo ari 500.

Ingamba za MINISANTE mu guhangana na VIH/SIDA mu rubyiruko

Dr Patrick Ndimubanzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima, yagize ati “Buri  mwaka  abantu barahura bagamije kuzirikana ko SIDA igihari, bigakorwa mu buryo bunyuranye, uyu mwaka hatangijwe by’umwihariko ubukangurambaga bw’amezi 3, hagamijwe kurushaho kwegera urubyiruko”.

Dr Ndimubanzi atangaza ingamba za MINISANTE mu guhangana na VIH/SIDA mu rubyiruko

Dr Ndimubanzi yakomeje atangaza ko ubu bukangurambaga buzaba bufite intego eshatu, harimo kubigisha ibijyanye na virusi itera SIDA, kwipimisha ku bishake kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze hamwe no kubafasha kumenya ko n’uwanduye virusi itera SIDA ahabwa imiti cyane ko iyo ifashwe neza ashobora kutanduza.

Dr Ndimubanzi yahishuye ko ibi byose bigamije kugera kuri ya ntego isi yihaye, aho muri 2030 95% by’abafite virusi itera SIDA bazaba bazi uko bahagaze, 95% by’abipimishije bagasanga baranduye bazaba bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ndetse 95% byabo  bazaba bageze ku rwego rwo kutanduza.

Twabibutsa ko ku rwego rw’isi abasaga miliyoni 38,4 bafite virusi itera SIDA, muri bo miliyoni 36,7 ni abantu bakuru naho miliyoni 1,7 ni abana bari munsi y’imyaka 15, mu gihe 54% by’abafite virusi itera SIDA ari abagore n’abangavu, abenshi ni abo muri Afurika y’ubutayu bwa Sahara.

 

 

Inkuru yanditswe na NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment