Nyuma y’aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima “OMS” na “UNAIDS” bitangaje ko icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi kibangamiye intambwe zo kurwanya icyorezo cya SIDA ndetse bikazagira ingaruka ku iboneka ry’imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA “antiretroviral”, bamwe mu bafata iyi miti batangaje ko bafite umuhangayiko udasanzwe ko ubuzima bwabo bugiye kujya mu kaga bibasirwa n’ibyuririzi bibaviramo akato n’urupfu rudasigaye.
OMS yasobanuye ko iki kibazo cyo kugabanuka ku iboneka ry’imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA kizaba mu gihe kingana n’amezi atandatu, bityo ko ibihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara u Rwanda ruherereyemo aribyo bizagerwaho n’ingaruka zikomeye, aho impfu zizazamuka zikagera ku 500,000 bishwe na SIDA n’izindi ndwara ziyishamikiyeho nk’igituntu, ibi bikaba bishobora kugeza mu mwaka utaha wa 2021.
Izi mpfu zikaziyongera ku zabaye mu mwaka wa 2008 aho zari 950,000 zitewe na virusi itera SIDA muri aka gace k’Afurika u Rwanda ruherereyemo.
Uko bamwe mu bafata ARV bakiriye ibyatangajwe na OMS
Uwizeye Alice ufite imyaka 25, utuye mu mudugu wa Nyakabungo, akagali ka Gasanze, umurenge wa Nduba, akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko yavukanye virusi itera SIDA, ariko ngo acyumva ariya makuru y’uko imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA igiye kugabanuka, mu bihugu bizagerwaho n’iki kibazo n’u Rwanda rukaba rurimo ngo yumvise akutse umutima, yibaza ibigiye kumubaho mu gihe imiti yafataga yabuze.
Yagize ati “Umutima wanjye watashywe n’ubwoba, umubiri usesa urumeza, nibaza uko bizagendekera umunsi nabuze imiti, nibaza umunsi ibyuririzi byanyibasiye uko nzafatwa na bagenzi banjye twigana cyane ko uburwayi bwanjye ari ibanga ryanjye n’abaganga bankurikirana”.
Uwizeye yasabye Minisiteri y’Ubuzima gukora ibishoboka ibura ry’imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ntiribeho.
Abandi bagaragaje imbogamizi bafite mu gihe imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA yabuze, ni umuryango w’umugore n’umugabo bose bafite virusi itera SIDA, batashatse gutangazwa amazina, batuye mu mudugudu wa Kadobogo, akagali ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, bafite abana batanu bo bakaba nta numwe ufite virusi itera SIDA, bemeza ko ibura ry’iriya miti ari ihurizo rikomeye.
Bagize bati “Abana babiri ba nyuma bavutse twaramaze kwandura virusi itera SIDA, ariko iyi miti igabanya ubukana bwayo yabahaye amahirwe yo kutandura, natwe mu buzima busanzwe nta kibazo dufite turikorera kandi biragenda, ariko twagize ubwoba ko twaba tugiye kongera guhabwa akato kuko ubuzima dufite tubukesha iyi miti twafataga buri munsi kandi twariyakiriye, ariko leta idutabare ntituzabure imiti kuko niyo dukesha ubuzima”.
Uyu muryango ukaba watangaje ko bizeye ubutwari bw’umukuru w’igihugu Perezida Kagame ko atazigera yemera ko abaturage be bicwa n’uruhurirane rw’ibyuririzi bya SIDA.
Ku ruhande rwa OMS ibura rya ARV ni ikibazo cy’ingutu
OMS ikaba ishimangira ko ibura ry’imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ari ikibazo cyo kutirara ari ngombwa gufata ingamba z’ubuzima bityo abantu bagomba kuba maso, hatitawe gusa kurwanya COVID -19.
Ubuyobozi bwa OMS buti “Tuzakomeza gushyikiriza ibikoresho byifashishwa gupima ndetse n’imiti ya ngombwa kuri VIH/SIDA n’igituntu, ariko bihabwe ibyiciro by’ababikeneye kurusha abandi mu bihugu binyuranye byo ku isi”.
OMS ikaba yarashimangiye ko nubwo hagiye kubaho igihe gito cy’ihungabana mu iboneka ry’imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, bizagira ingaruka ku bayifite ndetse n’ikwirakwizwa ryayo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima cyemeza ko nta kibazo gihari
Mu rwego rwo kumenya icyo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima “RBC” giteganya mu guhangana na ririya bura ry’imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ndetse n’icyo batangariza abayifata dore ko bamwe muri bo byabateye umuhangayiko, umuyobozi w’iki kigo Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko kugeza ubu u Rwanda nta kibazo cy’iriya miti kiragaragara.
Ati “U Rwanda ni igihugu kiri mu bihugu bya mbere by’aka karere byatanze imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, kuba rero twarabaye mu ba mbere ndetse tukaba turi ku rwego rushimishije rwo guhangana n’iki cyorezo ni ibyo kwishimira cyane, dore ko n’abayifata ubuzima bwabo buhagaze neza, nta bwoba bagakwiye kugira kandi n’iyo ikibazo cyaba nticyatungurana habaho umwanya wo kwitegura no kubifatira ingamba”.
Twabibutsa ko ubushakashatsi bwakozwe hagati ya Werurwe 2018 na Kanama 2019 ku bantu basaga ibihumbi 30, bari mu kigero cy’imyaka 16 na 65 n’abarenga ibihumbi icyenda bari hagati y’imyaka 10-14, bukorwa mu ngo zirenga ibihumbi 11, bwagaragaje ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bwiganje mu Mujyi wa Kigali ku gipimo cya 4.3%, Intara y’Uburengerazuba iri kuri 3%, Uburasirazuba n’Amajyepfo biri kuri 2.9% mu gihe Amajyaruguru ari kuri 2.2%. Bivuze ko mu Mijyi buri ku gipimo cya 4.8% naho mu byaro kuri 2.5%.
NIKUZE NKUSI Diane