Rwamagana: Arashinjwa kwica no gukomeretsa bikomeye


Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB” rwatangaje ko mu ijoro ryakeye ryo kuwa 11 Mutarama 2021, rwataye muri yombi Semana Emmanuel ukurikiranyweho icyaha cyo kwica  Rumanzi Egide, akanakomeretsa bikomeye umubyeyi we Mukakalisa Annonciata.

Aya mahano yabereye  mu mudugudu w’Umurinzi, uherereye mu murenge wa Munyiginya,  mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

RIB yatangaje ko ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye icyo cyaha gikorwa, ndetse n’abandi bose bakigizemo uruhare.

RIB yemeje ko Semana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje.

Abagize umuryango wahohotewe bavuga ko Semana wafunzwe yakoze icyaha hari abandi bashungereye bagerageje no guhagarika imbangukiragutabara ngo itajyana abatemwe kwa muganga vuba, uwapfuye agihumeka.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, yihanganishije umuryango wahohotewe n’ababuze ababo, yizeza ubutabera busesuye ku bagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

Ati “Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri. Iperereza no kwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke. Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.”

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment