Rusizi: Habonetse imibiri isaga 1000 y’abatutsi bishwe muri Jenoside


Iki gikorwa cyatangiye ubwo abakoraga amaterasi babonaga imwe muri iyi mibiri yajugunywe muri iyi sambu, babimenyesha ubuyobozi. Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet aherutse gutangaza ko hoherejwe abantu babarirwa mu 2000 ngo bakomeze bayishakishe.

Ihuriro ry’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mibilizi, ryemeje ko imibiri imaze kuboneka ari 1064 kandi ko igikorwa cyo kuyishakisha gikomeje. Riti: “Kugeza ubu tumaze kubona imibiri 1064, y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari yarajugunywe mu nkengero za Kiliziya ya Mibilizi, kandi gushakisha indi birakomeje.”

Biteganyijwe ko mu gihe igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri kizaba kirangiye, hazabaho umuhango wo kuyishyingura mu cyubahiro.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko rwatangiye gukora iperereza kugira ngo rumenye niba hari ababa baranze gutanga amakuru y’aho iyi mibiri iri kuboneka. Rishobora kuzarangira hari abatawe muri yombi.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a reply

  • Default Comments (0)
  • Facebook Comments