Umukobwa wo mu Murenge wa Mugunga, mu karere ka Gakenke, ashinja umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Akagari kumufata ku ngufu ubwo yari agiye kumusaba icyangombwa.
Uwo mukobwa uvuga ko amaze imyaka igera kuri itatu asambanyijwe n’uriya muyobozi, ubu afite umwana w’umwaka n’amezi icyenda, avuga ko ubwo yigaga mu ishuri ry’imyuga kuri Janja, yaje mu kagari atuyemo kwaka ibyangombwa bijyanye n’icyiciro cy’ubudehe, umuyobozi amubwira ko ajya kubifata iwe.
Ngo uwo mukobwa akigerayo, uwo muyobozi yamuhaye karibu mu nzu umukobwa yanga kwinjira, amubwira ko ibyo byangombwa abimuzanira hanze. Ngo uwo muyobozi yakomeje kumuhata kujya kubifata mu nzu, umukobwa abonye ko yanangiye kubimusangisha hanze arinjira, akimara kugera mu nzu umuyobozi ngo aramufungirana aramusambanya.
Ati “Ubwa mbere namusanze ku kazi ku kagari ansaba umwirondoro ndawumuha ambwira ko nzagaruka kubifata, ngarutse ambwira ko biri mu rugo aho acumbitse, ansaba kujya kubifata, tugeze mu rugo yampatiye kwinjira mu nzu ndanga nti binzanire hanze, umugabo akomeza kumpata ngeze aho ndinjira ahita afunga urufunguzo araruhisha amfata ku ngufu aransambanya.”
Uwo wari umunyeshuri avuga ko nyuma yo gusambanywa na Gitifu, hashize iminsi abura imihango, amuhamagaye ngo amubwire icyo kibazo, Gitifu amubwira ko ajya kwipimisha kandi amwemerera ko nasanga atwite azamufasha mu buryo bwose, umukobwa agira icyizere.
Ati “Nkimara gusambanywa na Gitifu namubwiye ko ibyo akoze azabyirengera,arabyemera aranambwira ngo njye kwipimisha ngiyeyo nsanga ndatwite akanshyira ku cyizere ambwira ko azamfasha, ni yo mpamvu ntanahise mbibwira abayobozi.”
Ngo hashize iminsi umukobwa yahamagara Gitifu akanga gufata telefoni, kugeza ubwo umukobwa abyaye ndetse umwana akaba amaze umwaka n’amezi icyenda avutse ariko ngo Gitifu ataramenya n’igitsina cy’umwana yabyaye.
Akomeza agira ati “Nyuma nakomeje kumuhamagara akanga gufata telefoni kugeza ubwo mbyara none umwana amaze umwaka n’amezi icyenda, Gitifu ntazi n’igitsina nabyaye, ntazi n’uko asa, nta kintu yigeze amfasha, yanze no kwiyandikishaho umwana”.
Uwo mukobwa usanzwe ari imfubyi abana na musaza we. Ngo ntabwo yifashije kuko babona icyo kurya ari uko bavuye guca inshuro.
Kimwe mu bibabaza uwo mukobwa ngo ni uburyo yahohotewe n’umuyobozi bimuviramo guta ishuri no kubyara umwana adafitiye ubushobozi bwo kurera. Ubu ngo umuyobozi wamuteye inda akaba amaze imyaka isaga ibiri yidegembya ndetse uwo mukobwa akababazwa n’uburyo uwo muyobozi yamuteye inda ari umukozi usanzwe mu Kagari ubu akaba yaramaze guhembwa kuzamurwa mu ntera agirwa Gitifu.
Ubwo iyi nkuru yamaraga kumenyekana, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yatangaje ko amakuru y’uko uyu mukozi yaba yarafashe uyu mukobwa ku ngufu akimara kumenyekana, bahise bamwandikira ibaruwa bamusaba ibisobanuro, banasaba Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kubikurikirana.
Ati “RIB yaramufashe kugira ngo ikurikirane niba ari we koko, atatoroka, ariko ikizabigaragaza neza kuva ari ibintu bimaze icyo gihe cyose, ni ukugira ngo bashobore kumupima ADN barebe, ni byo byabigaragaza. Naho iyo [umukobwa] abigaragaza icyo gihe akimufata ku ngufu n’ibimenyetso byari kutworohera, no korohereza izindi nzego.”
Uyu ukekwaho gukora aya mahano yari umukozi Ushinzwe Imibereho Myiza (SEDO) mu Kagali ka Rutenderi, mu Murenge wa Mugunga, mu Karere ka Gakenke, ari mu maboko y’Ubugenzacyaha aho akurikiranweho gufata umukobwa ku ngufu akanamutera inda.
TETA Sandra