Nyuma y’igihe kitari gito gahunda yo kohereza abimukira isubikwa, hamenyekanye igihe aba mbere bazagezwa mu Rwanda


Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Bwongereza (UK) yatangaje ko Guverinoma yiteguye kohereza by’agateganyo mu Rwanda abimukira bagera ku 33,085. Abimukira ba mbere bashobora kugezwa mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2024.

Ikinyamakuru The Telegraph cyavuze ko imibare yatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024, igaragaza ko abo bimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mwaka ushize wa 2023, ariko bamaze gusaba ibyemezo byo kuhaba mu nzira zemewe guhera muri Nyakanga, ubwo Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryasohokaga.

Iryo teka riha Guverinoma uburenganzira bwo gufata abimukira bose banyuze mu nzira zitemewe koherezwa by’agateganyo mu gihugu gitekanye.

Ubusabe bwabo buzaba buhagaritswe by’agateganyo maze boherezwe mu Rwanda, kugira ngo bubanze busuzumanwe ubwitonzi mbere yo kwemererwa kubona ubuhungiro mu Bwongereza.

Iyo mibare itangajwe mu gihe Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, ateganya kohereza abimukira ba mbere hagati y’impera za Werurwe na Gicurasi 2024.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe, riteganya ko ubusabe bwamaze gutangwa n’abavuzwe muri iyo mibare buzatangazwa ko butemewe, maze ababusabye bakabanza koherezwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, afite icyizere ko mu gihe cy’Urugaryi muri uyu mwaka, indege itwaye abimukira ba mbere izerekeza i Kigali.

Guverinoma y’u Bwongereza yemeye gutanga miliyoni zisaga 290 z’Amapawundi, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 462, azifashishwa mu kwita ku bimukira bazoherezwa mu Rwanda bakahaba by’agateganyo.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment