Nyuma y’amezi 18 adatanga umusaruro yirukanywe


Ikipe ya Arsenal yatangaje ko yamaze kwirukana umutoza Unai Emery wari umaze umwaka n’ amezi 6 asimbuye Arsene Wenger.

Uyu mutoza wari umaze amezi 18 atoza iyi kipe yirukanywe nyuma yo kudatanga umusaruro yari yitezweho dore ko yari amaze gutsindwa imikino myinshi.

Freddie Ljungberg niwe wagizwe umutoza w’ agateganyo wa Arsenal. Freddie w’ imyaka 42 akomoka mu gihugu cya Sweden yahoze ari umukinnyi w’ umupira w’ amaguru.

Ikipe ya Arsenal yari imaze imikino 7 itaratsinda dore ko yaraye itsinzwe 2-1. Kumara imikino 7 itaratsinda byaherukaga mu 1992. Arsenal igihe yari mu maboko ya Arsene Wenger nta narimwe yigeze itsindwa imikino irindwi idatsinzemo n’ umwe.

Abasesenguzi basanga kuba mu mukino wa nimugoroba Eintracht abafana bari bake muri Sitade ya Emirates ariyo yabaye imbarutso yo kwirukana Unai Emery kuko abashoramari ba Arsenal bahise babona ko ntacyo bakoze mu maguru mashya bagwa mu bihombo.

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment