Intambwe u Rwanda rwateye mu guhangana na VIH/SIDA


Hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki, mu Rwanda hakizihizwa umunsi ngarukamwaka ndetse unizihizwa ku isi hose wo kurwanya no gukumira icyorezo cya SIDA, akaba ari muri urwo rwego ari iby’agaciro kureba intambwe ku yindi u Rwanda rwateye mu rwego rwo guhangana na VIH/ SIDA.

Mu Rwanda umuntu wa mbere yagaragaweho na Virusi itera SIDA mu 1983, gahunda yo kurwanya SIDA mu Rwanda itangizwa mu 1987, ariko kuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi ibikorwa byose byasenyutse, iyi gahunda yongeye gutangizwa nyuma na Guverinoma y’Ubumwe aho mu mwaka wa 2002, hatangijwe gahunda yo kurinda umubyeyi kwanduza umwana ( yaba amutwite, amubyara cyangwa amwonsa) itangirizwa ku Kigo nderabuzima cya Kicukiro ariko iyi gahunda ikwizwa no ku yandi mavuriro yo mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2004 nibwo hatangijwe gahunda yo gutanga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ( les anti rotroviraux “ARV”), ariko iki gihe mu kuyitanga hari ibyagenderwagaho harimo kuyiha umuntu ibyuririzi byabaga byarembeje, kuko ubushobozi bwo kuyibona bwari bukiri buke.

Mu mwaka wa 2008 nibwo iyi miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA yakwirakwijwe hirya no hino mu Rwanda, ariko nabwo kugira ngo ufite virusi itera SIDA ayihabwe hakagira ibigenderwaho harebwa abasirikare b’umubiri “CD4” asigaranye, ibyuririzi afite, mbese harebwa ukeneye iyi miti kurusha abandi.

Mu mwaka wa 2011 nibwo ibyagenderwagaho mu gutanga imiti igabanya ubukana “ARV” byagabanyijwe, hakarebwa umuntu wese ufite virusi itera SIDA abasirikare b’umubiri “CD4” asigaranye, ufite abari munsi ya 500, agahita atangizwa imiti.

Ku itariki ya 1 Nyakanga 2016, nibwo hatangijwe gahunda nshya, ufite virusi itera SIDA wese nta kindi kigendeweho agahabwa imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA “Treat all”.

Iyi gahunda yo kuya 1 Nyakanga 2016 yatanze umusaruro

Imbere y’Abanyamakuru barwanya SIDA Nyirinkindi yashimangiye ko iriya gahunda yatanze umusaruro ufatika

Imbere y’Abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda “ABASIRWA” ubwo yabahuguraga hanitegurwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, Nyirinkindi Aimé Ernest, ushinzwe ubukangurambanga n’ihererekanya makuru mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri RBC, yemeje ko iyi gahunda yatanze umusaruro ufatika kuko abantu bashya bandura virusi itera SIDA bari hagati y’imyaka 15 kugera kuri 49 ari 0,08% ni ukuvuga abantu 8 ku bantu 10,000, mu gihe mbere ubwandu bushya ku bantu bari muri iki kigero byari 0,27% ni ukuvuga abantu 27 ku bantu 10,000.

Nyirinkindi yashimangiye ko iriya gahunda yo guha imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kuri bose, izatuma mu mwaka wa 2030 nta bwandu bushya buzaba burangwa mu Rwanda

Nyirinkindi yashimangiye ko iriya gahunda yo guha imiti kuri bose ni ukuvuga umuntu wese ugaragayeho VIH/ SIDA yatanze umusaruro ufatika, aho yagize ati “Hagendewe ku musaruro iyi gahunda ya treat all yatanze, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bushya bwakozwe muri uyu mwaka wa 2019, twizera ko ndetse tukanahamya ko mu mwaka wa 2030 nta bwandu bushya buzaba bukigaragara mu Rwanda mu gihe imiti izaba ifatwa neza”.

Twabibutsa ko umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA mu Rwanda uzizihizwa ku itariki ya 1 Ukuboza, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Dushyigikire uruhare rw’abagenerwabikorwa mu kurwanya SIDA”.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment