Muhanga: Umubare w’abanyeshuri batewe inda wavugishije benshi


Ubwo abadepite bari mu Karere ka Muhanga mu rwego rwo gusuzuma uko ingamba zo kwirinda COVID-19 zubahirizwa mu bigo by’amashuri kuva byafungura, bagejejweho raporo zatanzwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri zerekana ko abakobwa 243 babaruwe mu mirenge yose y’aka akarere, batewe inda mu mezi bamaze batiga bari iwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline, kuri uyu wa gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020, yabwiye umuseke dukesha iyi nkuru ko bariya bakobwa batewe inda barimo abatuye cyangwa abiga i Muhanga ariko mu biruhuko bagataha hirya no hino mu tundi turere.

Ati “Icyorezo cyatuzaniye ibibazo byinshi, kuko hari bamwe mu babyeyi bagiye gushakisha ubuzima ntibabona umwanya wo kwita ku burere bw’abana babo. Ababateye inda baboneraho urwaho rwo kubahemukira”.

Cyakora uyu muyobozi avuga ko ikibazo cy’abatewe inda, batagihuza n’abanyeshuri bataragera ku bigo bigamo, avuga ko barimo gukorana inama n’abayobozi b’ibigo kandi bemeranyijwe ko nta mwana uzabuzwa kwiga kuko yabyariye iwabo.

Yanenze ababyeyi batuzuza inshingano zabo zirimo no guha uburere bwiza abo babyaye, ahubwo bagahugira mu bindi bikorwa.

Umuyobozi w’itsinda ry’Abadepite ririmo gusura ibigo by’amashuri n’indi mishinga itandukanye muri Muhanga Hon Kalinijabo Barthelemy, avuga ko hakwiriye gushaka uko ibibazo by’abana batewe inda bikemuka, bakagaruka mu ishuri.

Hon Kalinijabo asaba inzego bireba gukorana bya hafi kugira ngo abateye bariya bakobwa inda bamenyekane kandi bakurikiranwe. Ati:

Abatewe inda bagomba kugaruka kwiga, ariko ababigizemo uruhare bafatwe bahanwe hakurikijwe amategeko kuko bakoze icyaha.

Muri uru rugendo, istinda ry’abadepite ryabwiwe ko mu Murenge wa Kiyumba wonyine ufite abakobwa barenga 40 batewe inda muri aya mezi 7.

Hari bamwe mu babyeyi bavuga ko umubare wa bariya bakobwa batewe inda muri Muhanga ari muto kuko habaruwe abanyeshuri gusa, bo bakemeza ko abakobwa batewe inda muri Muhanga barenga 500.

Mu Karere ka Muhanga hari ibigo by’ amashuri abanza 124, ayisumbuye ni 52 n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro 22.

Source: umuseke


IZINDI NKURU

Leave a Comment