Ikamyo nini yakomeje impanuka yinjira mu nzu


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022 mu mudugudu w’Akabuga, mu kagari ka Kayonza, mu murenge wa Mukarange,  ikamyo nini yambukiranya umupaka yakoreze impanuka  irenga umuhanda yinjira mu nzu y’umuturage ariko ntihagira umuturage uhagirira ikibazo.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yatangaje ko iyi kamyo yasenye inzu ebyiri ariko ko nta muturage wahagiriye ikibazo.

Yagize ati “Imodoka yakase ikorosi ntibyayemerera birangira yinjiye mu ngo z’abaturage isenya inzu ebyiri zegeranye gusa nta muntu yahitanye. Inzu imwe yangiritse ku ruhande indi yangirika ku gice cy’inyuma cyose, ikindi cyangiritse ni imodoka nayo yangiritse imbere.”

Uyu muyobozi yavuze ko umushoferi yahise yijyana kuri sitasiyo ya Polisi abasaba kuza kureba ibyangiritse kugira ngo bizishyurwe.

Niringiyimana Jean Marie Vianney usanzwe utuye muri izi nzu akaba na nyirazo, yavuze ko uretse inzu ze zangiritse, umwana we w’imyaka ine na we yakomeretse mu gahanga ariko ngo abaganga bababwiye ko nta kibazo gikomeye yagira.


IZINDI NKURU

Leave a Comment