Kamara Harris yaba ariwe mugore ugiye gukora amateka muri USA


Nyuma y’aho Perezida Joe Biden atangarije kwikura mu guhatanira kuyobora  Leta Zunze Ubumwe za Amerika,visi perezida  we Kamala Harris niwe uri guhabwa amahirwe mu ishyaka ry’Abademokarate yo guhangana na Donald Trump mu kwezi k’Ugushyingo 2024, yatsinda  amatora akaba akoze amateka y’umugore wa mbere uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umushakatsi akaba n’umwarimu wigisha muri kaminuza iby’imiyoborere y’abaperezida muri Miller Center, Kaminuza ya Virginia, Barbara Perry, yatangarije africanews ko Kamara Harris afite ibikorwa bimuha amahirwe yo guhatanira kuyobora igihugu cy’igihangange nka Amerika.

Ati: “Yarenze inzitizi aba umugore wa mbere utari umuzungu wahawe umwanya wa visi perezida. Ibi ni ibintu by’ingenzi ku ishyaka rikomeye. Afite imyaka mike cyane ugereranyije n’uwari Perezida cyangwa umukandida w’ubu w’Abarepubulikani. Ku myaka 59, aracyari muto, afite imbaraga kandi arakeye.”

N’ubwo Kamala Harris afite amahirwe yo gusimbura Joe Biden, kandidatire ye igomba kwemezwa n’itora ry’abadepite b’Abademokarate mu nama nkuru y’ishyaka. Ikibazo kiracyahari: Amerika yiteguye kugira umugore Perezida? Igisubizo kizagaragara mu byumweru biri imbere.

Nubwo Kamala Harris ahabwa amahirwe bamwe mu banyamuryango b’ishyaka barasaba “mini primaire” kugira ngo babanze basuzume abandi bakandida mbere y’inama nkuru y’Abademokarate iteganyijwe kuva ku ya 19 kugeza ku ya 22 Kanama 2024.

Iyi mbogamizi inagarukwaho na Barbara Perry anatangaza ko kuba ari igitsina gore bishobora kuba imbogamizi ikomeye kuri Kamala Harris.

Ati: “Hazabaho ibibazo muri iki gihugu bijyanye n’igitsina. Ndumva ko igitsina ubu ari imbogamizi ikomeye kurusha uruhu, kuko inzitizi y’uruhu yarenzwe na Barack Obama. Ariko ndabizi ko muri Amerika twagize ba perezida b’abagabo gusa. N’igihe twasubira ku perezida wacu wa mbere, umubyeyi w’igihugu cyacu, George Washington, uyu murongo w’umugabo nk’umubyeyi uracyariho. Nizeye ko Amerika izabasha kurenga iyi nzitizi kugira ngo yongere abakandida bashobora gutorwa kandi batsinda umwanya wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwanya ukomeye cyane udakwiye gukumira igice cy’abanyamerika.”

 

 

 

 

 

 

SOURCE: Africanews


IZINDI NKURU

Leave a Comment