Ingamba nyinshi zafatiwe abimukira bari muri Amerika

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bukomeje gushyira igitutu ku bimukira batujuje ibyangombwa, kuri iyi nshuro hatangajwe ko abazibwiriza kuva muri Amerika, bemerewe amahirwe yo kugaruka muri iki gihugu ndetse bagahabwa ibyangombwa mu gihe byagaragara ko ari abantu beza, bakunda iki gihugu.

Minisitiri Noem yatangaje ko umwimukira utemewe n’amategeko uzamenyesha leta ko ashaka gusubira mu gihugu yaturutsemo, azahabwa tike y’indege imucyura ndetse n’amadolari igihumbi.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Kristi Noem, yatangaje ko kwibwiriza kuva muri Amerika ari bwo buryo bwiza ku bimukira batemewe n’amategeko kuko ari bwo bwabarinda gutabwa muri yombi.

Hari porogaramu yashyiriweho abimukira yitwa ‘CBP Home App’, ibafasha kumenyesha Minisitireri y’Umutekano ko biteguye gusubira mu bihugu byaturutsemo ku bushake.

Ati “Minisiteri y’Umutekano w’Imbere iri guha abimukira batemewe ubufasha bw’amafaranga y’urugendo n’igihembo kugira ngo basubire mu bihugu baturutsemo, binyuze muri CBP Home App.”

Leta igaragaza ko ubu buryo bwo gucyura abimukira buzayifasha kuzigama amafaranga angana na 70%, kuko ubusanzwe, gufata umwe, kumufunga no kumwirukana yashyirwagaho amadolari 17.121.

INKURU YA TUYISHIME Eric

IZINDI NKURU

Leave a Comment