Impamvu muzi y’indwara zikomoka ku biribwa n’ibinyobwa zikomeje kugaragara mu Rwanda


Ni kenshi hagiye humvikana hirya no hino mu Rwanda, abantu barwaye bakaremba ndetse bamwe bikabaviramo urupfu nyuma yo kurya ibiribwa cyangwa kunywa ibinyobwa runaka, by’umwihariko iyo babifatiye ahahurirwa n’abantu benshi.

Urugero rwa vuba ni urw’abantu bakoreye inama muri Hotel Saint Famille i Kigali kuva tariki 17 kugeza 18 Ugushyingo 2023, benshi muri bo bahise barwara bararemba ku buryo hari n’abatarashoboye kurangiza inama.

Umwe muri bo twamuhaye izina rya Alice yatangaje ko kuwa gatanu yavuye mu nama, atashye nimugoroba yumva mu nda hameze nabi, atangira kuruka, gucibwamo no kugira umuriro kugeza ubu ararembye nubwo yagiye kwa muganga agahabwa imiti nanubu akomeje kumererwa nabi.

Undi twahaye izina rya Iradukunda yagize ati « Njye kuwa gatanu naratashye numva mu nda hatangiye kumbabaza, mu gitondo kuwa gatandatu ndihangana ngaruka mu nama, ariko kuwa gatandatu nimugoroba, nafashwe no kuruka bidasanzwe, guhitwa, umuriro, kugeza ubu no guhagarara ni ikibazo. Nkomeje kuremba ariko iki ni ikibazo cyagombye guhagurukirwa kuko isaha n’isaha umutu yahaburira ubuzima biturutse ku makosa ya Hotel mu mitegurire cyangwa imitekere y’amafunguro yabo. »

Ni ryari bivugwa ko umuntu yafashwe n’indwara ikomoka ku biribwa?

Indwara zikomoka ku biribwa n’ibinyobwa zibaho mu gihe abantu babiri cyangwa benshi barwaye nyuma yo kurya ibiryo cyangwa ibinyobwa byanduye nk’uko byatangajwe na OMS mu mwaka wa 2008.

Ariko rimwe na rimwe, hari igihe iki kibazo gishobora kubaho cyatewe n’uburozi bukomoka ku miti (botulism) nabyo bikaba bifatwa nk’indwara.

Indwara ziterwa n’ibiribwa cyangwa ibinyobwa ziri mu bwoko 2 bw’ingenzi burimo kwandura kw’ibiribwa cyangwa ibinyobwa (microorganisms) hamwe n’uburozi bugararaga mu biribwa n’ibinyobwa birimo ibinyabutabire, biroze cyangwa byifitemo uburozi (chemicals, poisonous, toxins).

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko ibitera indwara zikomoka ku biribwa n’ibinyobwa byinjira mu biribwa n’amazi biturutse ku isuku nke iba yateguranywe ibiribwa hamwe n’ibura ry’uburyo nyabwo bukoranye isuku mu gihe cyo gukora, gutunganya cyangwa gutegurira ibiryo ahantu hizewe.

Ni iki gitera indwara zikomoka ku biribwa cyangwa ibinyobwa ?

Indwara zikomoka ku biribwa cyangwa ibinyobwa ziterwa no kwandura ku ibiribwa, bikaba bibaho igihe icyo aricyo cyose yaba mu kubitegura, kubigabura ndetse no mu gihe cyo kubikoresha.

Uku kwandura ku ibiribwa guturuka mu buryo butandukanye harimo ubukomoka ku bidukikije nko guhumana kw’amazi, ubutaka n’ikirere hamwe n’uburyo ibiribwa cyangwa ibinyobwa byatunganyijwe cyangwa byabitswemo.

Ibiranga uwibasiwe n’indwara zikomoka ku biribwa cyangwa ibinyobwa 

Ibimenyetso bikunze kugaragara ku muntu wahumanyijwe n’ibiribwa cyangwa ibinyobwa hariko  impiswi, kubabara mu nda / kubabara mu gifu cyangwa kuribwa, isesemi no kuruka, umuriro.

Umubare munini w’indwara zikomoka ku biribwa n’ibinyobwa zigaragara mu buryo bw’indwara z’impiswi. Izindi ngaruka zikomeye zirimo kunanirwa kw’impyiko n’umwijima, indwara zifata ubwonko, kanseri n’urupfu.

RBC yerekanye ibikunze gutera indwara zikomoka ku biribwa n’ibinyobwa

1.Isuku y’umubiri idahagije ku bategura ibyo kurya by’abantu benshi,

2.Isuku idahagije y’ahantu hategurirwa ibiribwa n’ibikoresho bitegurirwamo ibiribwa by’abantu

3.Ibikoresho bidahagije byo guteguriramo ibiribwa n’ibyo kugaburiramo abantu benshi

  1. Imisarani itujuje ubuziranenge n’isuku idahagije y’imisarani
  2. Kubura uburyo bwo gukaraba intoki no kutagira umuco wo gukaraba intoki
  3. Uburyo budahagije bwo kubika ibiribwa ku gipimo cy’ubushyuhe cyangwa ubukonje gikwiriye

Inama za RBC mu kwirinda indwara zikomoka ku biribwa n’ibinyobwa

RBC yatangaje intambwe 4 z’ingenzi mu kwirinda indwara zikomoka ku biribwa n’ibinyobwa harimo : SUKURA, TANDUKANYA, TEKA, KONJESHA

Imibare y’abafatwa n’indwara zikomoka ku biribwa n’ibinyobwa

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), igaragaza imibare yatanzwe kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2022 kugeza Kamena 2023, yerekana abibasiwe n’indwara zikomoka ku biribwa n’ibinyobwa mu turere tugize u Rwanda aho akarere ka Gasabo kaje ku isonga

Abibasiwe n’indwara ziterwa n’ibiribwa n’ibinyobwa mu turere tugize u Rwanda, aho uturere twa Gasabo na Nyamagabe twaje ku isonga muri 2022-2023

Ku isi, buri mwaka abibasirwa n’indwara zituruka ku biribwa n’ibinyobwa bagera kuri miliyoni 600, mu gihe abagera ku bihumbi 420 zibahitana, muri bo 30% ni abana bari munsi y’imyaka 5.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment