Ikipe y’u Rwanda ya Beach Volleyball yageze muri ½


Ikipe y’u Rwanda igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick imaze imikino ine yikurikiranya idatsindwa nyuma yo gutsinda itatu yakinnye mu matsinda, kuri ubu iyi kipe y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Beach Volleyball yabonye itike yo gukina ½ mu mikino nyafurika ya All-African Games ikomeje kubera muri Maroc ubwo yatsindaga iya Ghana amaseti 2-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri.

Muri ½ , u Rwanda rwatomboye guhura na Gambia mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu,  uraba wabanjirijwe n’uhuza Afurika y’Epfo na Maroc.

Mu bagore, Misiri yatsinze u Rwanda muri ¼ ni yo yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda Kenya amaseti 2-0 (21-13 na 21-15) ku mukino wa nyuma.

Ubwo iyi mikino Nyafurika ya All-African Games iheruka kuba mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwatahanye imidali itanu irimo umwe wa Bronze wabonywe n’ikipe ya Beach Volleyball y’abagore n’undi wa Zahabu wegukanywe na Hadi Janvier mu magare.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment