Mu gitaramo cyari cyiswe “Ab’ubu n’ab’ejo” cyitabiriwe n’abacuranga indirimbo zigezweho ndetse n’iza gakondo, ryari ihuriro ry’urubyiruko n’abakuze barimo Orchestre Impala, Le Fellows, Dauphin, n’Umuhanzi Jado Famous baza gutenguhwa no kutabona Kayirebwa Cecile.
Umuhanzi nyarwanda w’icyamamare Cecile Kayirebwa ufatwa nk’icyitegererezo mu bahanzi nyarwanda kubera ijwi n’injyana byanyuze benshi mu myaka irenga mirongo itatu y’ubuhanzi, yari ategerejwe nk’umushyitsi mukuru mu gitaramo cyo ku Bunani kuri ’LUXURY GARDEN’ ariko birangira ataje.
Mu gihe igitaramo cyari kinikije, abakunzi be bamubuze mu bahanzi bari bategerejwe, maze batangira kwijujuta ariko abateguye igitaramo bahise bamushyira ku ndangururamajwi maze bamuhamagara bose bumva.
Kayirebwa yabasubije asaba imbabazi agira ati: “Maze iminsi ntameze neza cyane mfite umunaniro mwinshi natewe ahanini n’ibihe by’iminsi mikuru. Nagerageje uko nshoboye ngo mbe nakwitabira igitaramo ariko intege ziba nke. Ndasaba imbabazi abitabiriye cyane kuko mba mbakumbuye kandi mbahoza ku mutima.”
Kayirebwa yabasobanuriye ko kubera umunaniro atashoboraga kubageraho ngo basabane nk’umutaramyi wabo bisanzwe.
Abateguye igitaramo bamubwiye ko hari benshi bababaye kuko batamubonye, dore ko nabo ubwabo ngo bari biteguye gusabana na we ndetse no kumuha impano bamugeneye.
Mu kubabwira ko hari ubundi buryo bashobora gusabana, yagize ati “nabizeza ko uwakenera kunsura muri iyi minsi ikurikiyeho yansura kuko namwakirana yombi. Niyo baza ari abashyitsi benshi mu matsinda twagira umwanya wo kwisanzura, nta kibazo namwakirana yombi.”
INKURU YA TETA Sandra