Umwe mu bayobozi ba APR FC yemeje ko bamaze gusinyisha umugande Hakim Kiwanuka, uri mu bakinnyi bahagaze neza muri Uganda Premier League.
Hakim Kiwanuka yageze muri Villla SC muri Nzeri 2023, avuye muri Proline FC ndete yigeze kujya mu igerageza i Burayi.
Kiwanuka ni umukinnyi usatira izamu anyuze iburyo, akaba ari we watsinze igitego cyafashije Uganda gusezerera u Burundi mu ijonjora rya kabiri cya CHAN 2024 mu mpera z’Ukuboza, akaba yari asigaje umwaka n’igice, kugira ngo ahabwe amasezerano y’imyaka ibiri mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Mu mwaka w’imikino ushize, yafashije Jogoo nk’uko Villa SC bayita, kwegukana Igikombe cya Shampiyona, by’akarusho atsinda mu mukino wa nyuma iyi kipe yatsinzemo NEC ibitego 2-0.
Kiwanuka ni umwe mu bakinnyi batatu Villa SC yagenderagaho mu busatirizi, aho yafatanyaga na Patrick Jonah Kakande ndetse na Charles Lwanga bita Neymar.
Bikaba byemejwe ko APR FC ikomeje kongeramo abakinnyi hagamijwe kongera imbaraga zitegura kwishyura Shampiyona.
INKURU YA TETA Sandra