Icyorezo cya Marburg mu Rwanda cyabaye amateka


Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante) yatangaje, kuwa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, u Rwanda rwatsinze icyorezo cya Maburg mu buryo budasubirwaho, nyuma yo kumara iminsi 42 yikurikiranya nta bwandu bushya bw’iyi virusi bubonetse mu gihugu.

Amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS) yagenaga ko ku gira ngo u Rwanda rwemeze ko nta cyorezo cya Marburg kikirangwa mu gihugu aruko hashira iminsi 42 yikurikiranya nta bwandu bushya bubonetse, uhereye igihe umurwayi wa nyuma yasezerewe mu bitaro.

Mu nama yo gutangaza ku mugaragaro ko icyorezo cya Marburg cyarangiye mu Rwanda, yabaye kuwa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, muri Kigali Convention Centre, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yashimangiye ko “Mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 wari umunsi wa 42, rero uyu munsi dutangaje ko Marburg yamaze gutsindwa mu Rwanda.”

Minisitiri Sabin yavuze ko rwari urugendo rutoroshye ariko u Rwanda rukaba rubigezeho ndetse hadapfuye abantu benshi nk’ahandi iki cyorezo cyagiye kigaragara.

Virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda ku wa 27 Nzeri 2024. Abantu 66 ni bo banduye iyi virusi, 15 bishwe na yo, mu gihe abandi 51 bayikize.

Minisante igaragaza ko ibyago byo kwicwa na Marburg, mu Rwanda byari kuri 22.7%, mu gihe hari ahandi byari kuri 90%.

Imibare ya OMS na yo yahamyaga ko ubundi ibyago byo guhitanwa n’iki cyorezo bitashoboraga kugera munsi ya 24%.

Ministiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yashimiye umurava n’ubwitange byaranze abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, inzego za Leta, Abanyarwanda bose, n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu rugamba rwo kurwanya Virusi ya Marburg.

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment