Ibibazo by’ikimoteri cya Nduba biri kuvugutirwa umuti


Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imyubakire n’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Erneste, yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro bikomeje hagati y’ubuyobozi na rwiyemezamirimo ushobora kubyaza umusaruro ikimoteri cya Nduba, kuko aho ukuba igisubizo kibangamiye abagituriye bikaba byagira ingaruka ku buzima bwabo.

Ati “Ku bufatanye na Wasac, hari amasezerano aganirwaho n’umushoramari ushaka gucunga kiriya kimoteri mu buryo bw’umwuga. Ibyo bizafasha gukemura ibibazo byinshi abantu bagenda babona kiriya kimoteri gifite, birimo bimwe mu bibazo by’umwanda. Ikimoteri kizakorwa mu buryo bwa gihanga ku buryo n’iriya myanda yazabyazwa umusaruro aho kuba ikibazo”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko mu gihe cya vuba rwiyemezamirimo azaba yahawe gucunga iki kimoteri cya Nduba, ku buryo kizatangira kubyazwa umusaruro aho kugira ngo kibe ikibazo ku bagituriye.

Umuturage utuye mu Murenge wa Nduba hafi y’iki kimoteri,  yatangarije umuringanews.com ko bagize Imana bakabona ikibakiza umunuko udasanzwe uturuka muri kiriya kimoteri yaba ari amahirwe akomeye bagize. Ati “Yewe natwe Imana yaba itwibutse tugize amahirwe hakaboneka uburyo buturinda umunuko ndetse n’amasazi dore ko duhora turwaye ndetse tunarwaje indwara z’ubuhumekero ndetse n’iziterwa n’umwanda.

Ikimoteri cyashyizwe i Nduba mu mwaka wa 2011, nyuma yo gufunga icyari Nyanza ya Kicukiro, gusa biza kugaragara ko byakozwe hatabanje gukorwa inyigo ku ngaruka cyazagira ku bidukikije bihari birimo n’abantu.

 

UWIMPUHWE  Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment