Huye: Yakubitiye umugabo we mu nzira aramuhashya


Umugore bakunze kwita Nyirambegeti utuye mu murenge wa Huye, mu karere ka Huye, yakubitiye mu nzira umugabo we, amuziza ko yagiye atabimumenyesheje kandi yari amaze igihe amwihanangirije.

Nyirambegeti akubita umugabo we amuziza kutamusaba uruhushya

Ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2021, nibwo uyu mugore yakubitiye umugabo mu mudugudu wa Kabutare, mu murenge wa Huye mu buryo bukomeye, nyuma y’aho bahuriye mu nzira.

Amakuru agera ku IGIHE ko avuga ko n’ubusanzwe umuryango w’aba bantu ubana mu makimbirane ndetse hatagize igikorwa uyu mugore ashobora kuzica umugabo we bitewe n’uko ahora amukubita.

Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Bahora barwana ariko urebye umugore asa nk’aho arusha umugabo we ingufu kuko uko barwanye ni we umunesha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rukira aya makimbirane yabereyemo, Nsanzimana Gad, na we yemereye itangazamakuru ko uyu mugore yakubise umugabo we ariko avuga ko badatuye muri aka gace.

Ati “ Amakuru tumaze kumenya n’uko bariya bantu atari ari abo mu Kagari kacu ahubwo uriya mugore ni we uhavuka mu Mudugudu wa Kubutare ari na ho ikibazo cyabereye gusa ukao nayumvise bivugwa ko bari barimo gutaha i Mbazi aho batuye ariko ngo mu mirwanire yabo bashobora kuba bari basinze. Ayo makuru ni yo nahawe; ni bwo ngo umugore yakubise umugabo.”

Yongeyeho ko muri aka gace hakunze kugaragara amakimbirane ahanini ashingiye ku mitungo ku buryo usanga bamwe mu bashakanye bakunda kurwana bapfa imikoreshereze yayo.

Gusa nyuma y’aho ubuyobozi bw’akarere ka Huye bumenyeye aya makuru y’iri hohotera uyu mugabo yakorewe, bubinyujije kuri Twitter bwavuze ko bugiye gukurikirana iki kibazo.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment