Hasohotse raporo igaragaza igurishwa ry’abimukira

Raporo yakozwe n’abashakashatsi batandukanye yagaragaje ko Tunisia yirukanye abimukira, ikabagurisha kuri Libiya.

Nk’uko byasobanuriwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ku nshuro ya mbere tariki 29 Mutarama 2025, ibikubiye muri iyo raporo ngo bikaba bishimangira ikibazo ibyo bihugu byombi bifite.

Muri ibyo bibazo hakubiyemo ibijyanye no guhungabanya uburenganzira bw’abimukira, cyane cyane abaturuka muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Iyo raporo yakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi, yashyizwe no ku rubuga rwa X, yanditse mu rurimi rw’Icyongereza, abo bashakashatsi bakaba barashyigikiwe n’Abadepite benshi bo muri Nteko Ishinga Amategeko yo mu Burayi, aho bemeza ko ari ubwa mbere Tunisia itunzwe agatoki ku mugaragaro ku kibazo cyo gucuruza abimukira.

Muri iyo nyandiko yakozwe n’abo bashakashatsi, hakubiyemo ubuhamya busaga 30 bw’abantu bavuga ko birukanywe muri Tunisia, bakoherezwa muri Libya hagati y’ukwezi kwa Kamena 2023 n’Ugushyingo 2024.

Muri buri buhamya muri ubwo 30  hagaragaramo ibikorwa byo gucuruza abantu bikorerwa ku mipaka ihuza Tunisia na Libya, ndetse n’uko hakoreshwa ibikorwa remezo birimo gereza mu gushobora kwirukana no gushimuta abimukira muri Tunisia, bakajyanwa muri Libya.

Igihe cyose ibyo bikorwa byo kugurisha abo bimukira, ngo bibanzirizwa no kubata muri yombi no kubafunga, nyuma bakajyanwa ku mupaka uhuza Tunisia na Libya, bagashyirwa muri gereza zicungwa n’ubuyobozi bwa Tunisia aho hafi y’umupaka, ibyo bigakurikirwa no kujyanwa ku ngufu bakajya kugurishwa ku ngabo zo muri Libya n’inyeshyamba zaho ku biciro bitandukanye.

Ibiciro byo kugurisha abimukira birukanwa bava muri Tunisia, bakajyanwa muri Libya, bihindagurika hagati y’Amadenari 40 kugeza kuri 300 (ni ukuvuga Amayero 12 kugeza kuri 90), inyungu kuri abo basirikare n’inyeshyamba zo muri Libya zigura abo bimukira, ngo zizamukira mu biguzi basaba imiryango yabo kugira ngo bemere kubatanga, kuko byo bigenda bikagera ku Mayero 500 ku muntu umwe.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yatangaje ko nubwo nta kintu na kimwe ubuyobozi bwa Tunisia buravuga kuri iyo raporo, na nyuma y’uko ishyikirijwe Abadepite b’u Burayi, ariko muri ubwo buhamya buyirimo, havugwamo ibikowa by’iyicarubozo ndetse biteye ubwoba bikorerwa abo bimukira, mu gihe cyose bamara muri za gereza zo muri Tunisia, kimwe n’izo muri Libya.

SOURCE: RFI

IZINDI NKURU

Leave a Comment