Hashyizweho abayobozi bashya mu nzego zinyuranye


Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 111, n’iya 112; kuri uyu wa 11 Gicurasi 2020, Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abayobozi batandukanye mu buryo bukurikira.

Moses Rugema wakuwe ku rwego rwa Ambasaderi hanyuma agirwa Umuyobozi Mukuru ushizwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika.

Ambasaderi Jacques Kabale yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwishyira hamwe kw’Afurika .

Theophile Mbonera yagizwe Umuyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera;

Clementine Mukeka yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET);

Patrick Karera yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije;

Dr. Regis Hitimana yagizwe Umuyobozi Wungirije ushinzwe ibigenerwa abishingizi mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB);

Juliet Kabera yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda (REMA);

Valerie Nyirahabineza yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC);

Ambasaderi Guillaume Kavaruganda yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe u Burayi, Amerika, n’Imiryango Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET);

Shakilla Umutoni Kazimbaya yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri MINAFFET;

Phillip Karenzi yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Aziya na Pasifika muri MINAFFET;

Juan Haguma yagizwe Umujyanama wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri MINAFFET;

Darius Rutaganira yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange.

NIYONZIMA Theogéne


IZINDI NKURU

Leave a Comment