Gatsibo: Umubare w’abangavu baterwa inda ukomeje kwiyongera


Imibare yagaragajwe ubwo habaga inama yari igamije kurebera hamwe uruhare rw’imiryango ishingiye ku myemerere mu gukumira amakimbirane mu miryango, kurwanya imirire mibi, kurinda no kurengera umwana, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri uyu mwaka wa 2023, abakobwa 242 barasambanyijwe baterwa inda barimo abangavu 77 mu gihe abandi batarengeje imyaka 19.

Hagaragajwe ko muri Nyakanga, Kanama na Nzeri, abana 242 batewe inda. Muri abo bana harimo abafite imyaka kuva kuri 14 kugeza kuri 17 bangana na 77, naho abari hagati y’imyaka 18-19 ni 165.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko kuri ubu bakomeje gushakisha abasambanya aba bana kugira ngo bashyikirizwe ubutabera, agaruka ku babyeyi bahishira abateye inda abana babo.

Ati “ Iyo tubona abana baterwa inda ntabwo tugarukira aho turakomeza tugashakisha abazibateye nubwo bikomeye kuko habamo uburiganya bwinshi harimo imiryango yanga kubivuga n’abagabo batera inda aba bana bakabashukisha amafaranga ngo batabavuga.”

Pasiteri Nsengiyumva Emmanuel yatangaje ko benshi mu bana usanga baratewe inda bituruka ku kuba mu miryango yabo hagaragaramo amakimbirane, ababyeyi ntibabone umwanya wo gushyira hamwe ngo barere abana babo neza.

Ati “ Buri wese nareba mu idini rye akabona ababyeyi bafitanye amakimbirane, abagereho afatanyije n’ubuyobozi murebe ko ikibazo kidakemuka neza.”

Yasabye abayobozi b’Amadini n’Amatorero gufatanya na Leta mu kurwanya amakimbirane mu miryango kugira ngo n’ikibazo cy’abana batewe inda gicike burundu.

Nturo Harid uri mu bahagarariye Idini ya Islam muri Gatsibo, we asanga igihe kigeze ngo umubyeyi ufite umwana watewe inda agahishira uwayimuteye, ajye akurikiranwa kugira ngo abihanirwe.

Yagize ati “ Nihahanwa umubyeyi umwe, babiri, batatu, ubutaha tuzajya tubona ababyeyi benshi babona ko abana babo basambanyijwe babashe gutanga amakuru hakiri kare, ubu abenshi barajya kumvikana abandi bakigira ntibindeba ariko nibahanwa bizatanga umusaruro.”

Imibare y’umwaka ushize wa 2022 igaragaza ko abangavu basambanyijwe bagaterwa inda mu Karere ka Gatsibo ni 1308. Aka Karere gakunze kuza imbere cyane kimwe n’utundi turere twose two mu Ntara y’Iburasirazuba.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI:umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment