Gasabo: Umugore wicuruzaga yishwe


Mu murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, haravugwa inkuru y’umugore witwa Ikirezi Shekira wishwe agasangwa mu nzu bivugwa ko yari yajyanwemo n’umusore bicyekwa ko basambaniragamo.

Abazi uyu mugore bavuga ko yakoraga uburaya ngo akaba yari yajyanye n’uyu musore muri iyi nzu n’ubundi ngo ari ubusambanyi bagiye gukora n’ubwo byaje kurangira aburiyemo ubuzima.

Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru BWIZA.com dukesha iyi nkuru yagize ati Icyo numvishe nuko uwo musore yatahanye umugore yamara kumusambanya akamwica.

Undi yagize ati “Ni umugore wari warabuze uko agira akora uburaya.Saa cyenda z’igicuku yagiye gutega,ahura n’umusore amwinjiza mu nzu bakora ibyo bakora arangije aramwica,aramufungirana mu nzu arigendera.”

Uyu musore yari amaze ibyumweru 3 muri aka gace ngo baturage ntibari bamuzi gusa umwe mu baturage yavuze ko babonye umurambo we nyuma y’aho umwe mu ndaya bakoranaga aranze ko mugenzi we wari waburiwe irengero yinjiye muri kimwe mu bipangu byo muri ako gace kuwa Mbere mu rukerera ariko atakimubona.

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment