Gasabo: Barahiriye guharanira kwigira


Mu cyumweru cyahariwe kwizihiza ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo,  urubyiruko rukorera mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo rwibumbiye  mu Muryango utegamiye kuri leta ONG ” Entreprise Africa”, rugamije kwiteza imbere by’umwihariko rufasha igitsina gore, kuri uyu wa gatanu tariki 22 Ugushyingo  2019, rwamuritse ndetse runatangaza ibikorwa binyuranye abanyamuryango bayo bamaze kugeraho.

Umwe muri ba rwiyemezamirimo baterwa inkunga n’uriya muryango utegamiye kuri Leta “Entreprise Africa”, Ange Mukamwiza akaba yaratangaje ko yorora ingurube ndetse agakora n’ifumbire ivuye muri ariya matungo, mu rwego rwo gufasha abahinzi guhinga bakeza babikesha iyi fumbire ikorerwa mu Rwanda.

Mukamwiza yemeje ko byagaragaye ko ifumbire mva ruganda “NPK” itafasha yonyine abahinzi kandi ngo Ubushakashatsi bakoze bwerekanye ko iriya fumbire ifasha abahinzi by’umwihariko aho ikorerwa mu Karere ka Bugesera,  kandi ikaba iri ku giciro kiri hasi byaba ngombwa bakayikopa.

Ati  “Twe twiyemeje kuba ba rwiyemezamirimo, Kandi iyi ONG iradufasha cyane by’umwihariko mu buryo bw’ibitekerezo, kugeza ubu uyu mushinga wacu uradufasha ndetse ni nawo  udutunze kandi n’abakozi 6 dukoresha nabo nemeza ko uyu mushinga ubatunze n’imiryango yabo”.

Busingye ashimangira ko bagomba kwishakamo ibisubizo badategereje ibiva ahandi

Uwatangije uyu Muryango utegamiye kuri leta “Entreprise Africa” akaba ari nawe muyobozi mukuru wayo, Busingye Violette yatangaje ko iki gitekerezo cyamujemo nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye akabura akazi igihe kitari gito, ahita agira igitekerezo cyo kuba rwiyemezamirimo ndetse no kuzashinga umuryango uzafasha igitsina gore kuba rwiyemezamirimo, akaba ari muri urwo rwego bafasha urubyiruko ndetse n’igitsina gore kwiga imishinga no kuyishyira mu bikorwa, ndetse bagakomeza no kubafasha mu iterambere ryayo ku buntu nta kiguzi basabwe.

Ati « Kugira ngo ntangize iki gikorwa nabikoze ku giti cyanjye mbifashijwemo n’umuryango wanjye, nta nkunga nahawe ahubwo ngifite akazi nagendaga mbika amafaranga akaba ariyo natangije ndetse ni nayo nubu twifashisha, kandi dufite umuhate wo gukomeza kwishakamo imbaraga n’ibisubizo byadufasha kugera ku ntego yacu ndetse no gutanga umusaruro mwiza w’ibyo dukora dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa.

Busingye yanashimangiye ko uyu Muryango akuriye utegamiye kuri Leta ugerageza no gufasha abatishoboye aho wishyuriye mitiweli abatishoboye 25 bo mu Karere ka Gasabo.

Ushinzwe urubyiruko mu Karere ka Gasabo, Musirikare David yashimiye cyane uru rubyiruko rwibumbiye muri uyu Muryango wa ba rwiyemezamirimo bakaba barishakiye akazi kabaganisha ku iterambere ndetse bakaba banatanga akazi.

Ushinzwe urubyiruko muri Gasabo, Musirikare David arusaba kugira umuco wo kwizigamira bakiri bato kugirango bazatinyuke kuba ba rwiyemezamurimo

Musirikare yanabwiye urubyiruko ko bagira umuco wo gutangira kwizigamira bakiri bato, kugira ngo bazabashe kwitinyuka babe ba rwiyemezamirimo. Akaba yemeje ko  kugeza ubu mu Karere ka Gasabo hari ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko 102.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment