Ukuri ku bihuha bivugwa ku mbuto za “GMO” n’icyizere ku ruhare rwazo mu buhinzi bwunguka


Mu gihe Leta y’u Rwanda ishyigikiye ikoreshwa ry’imbuto zihinduwe mu buryo bwa siyansi “GMO” mu buhinzi, ibihuha byinshi byagiye bikwirakwira ku ngaruka ryazo ku buzima bw’abantu, ubutaka ndetse n’ibidukikije. Icyakora, abahinzi bo mu turere dutandukanye ndetse n’abashakashatsi bo muri RAB basobanura ko ibyo ari ibihuha bishingiye ku bumenyi buke, kandi ko iri koranabuhanga rifite akamaro kanini ku musaruro, ubukungu bw’imiryango y’abahinzi ndetse no ku gihugu muri rusange.

Mukamwezi Béatrice, umuhinzi w’urutoki wo mu karere ka Rwamagana, avuga ko afite amakuru ko igeragezwa riri gukorwa ry’imbuto za GMO z’imyumbati, urutoki, ibirayi n’izindi, ko ariko yumva atapfa kuzikoresha kuko hari amakuru afite ko imyaka yeze kuri izi mbuto itera kanseri y’inyama zo mu nda.

Ati: “Abantu benshi bavuga ko GMO ari mbi, ko nubwo uwazihinze abona umusaruro utubutse ko ariko aba ashyira mu kaga ubuzima bw’abarya umusaruro uzikomokaho.”

Iki gitekerezo Mukamwezi agihuriyeho na Uzabakiriho Efuremu wo mu karere ka Nyanza, ukora ubuhinzi bw’imyumbati, utangaza ko afite amakuru ko imbuto za “GMO” uretse kuba zangiza umurima zihinzwemo ntihazagire imyaka yongera kweramo zitera n’indwara z’ibyorezo.

Ati: “Numvise bavuga ko buriya bwoko bw’imbuto ari kirimbuzi abazungu bazanye mu Rwanda, kuko uwariye imyaka izezeho arwara za diyabete, umwijima n’izindi kandi nyuma yo gusarura ubutaka buba bubaye imfabusa nta kintu na kimwe cyakongera kweramo

Dr. Athanase Nduwumuremyi, umushakashatsi muri RAB ndetse uyoboye umushinga OFAB Rwanda, asobanura ko ibihuha byagiye bikwirakwira kubera ubumenyi buke ku ikoranabuhanga rya “GMO”

Ati: “Nk’uko umuntu akingirwa indwara, imbuto za GMO zigamije gukumira indwara n’ibyonnyi, zikarinda igihombo, kandi nta ngaruka mbi ku buzima bw’abantu cyangwa ibidukikije zigira igihe zigenzuwe neza.”

Abashakashatsi n’inzego z’ubuyobozi basobanura ko ibihingwa byahinduwe uturemangingo “GMO” byatangiye gukoreshwa mu bihugu byinshi birimo Amerika, Brazil, Kenya na Nigeria, kandi ko byemejwe ku masoko atandukanye ku Isi

Iri koranabuhanga ntirigarukira ku bihingwa gusa kuko rinakoreshwa ku matungo, ibiti n’ibindi binyabuzima, rikaba ryarafashije ibihugu byinshi kongera umusaruro no kurengera ibidukikije.

Ku bijyanye n’inyungu z’ubukungu, abahinzi bo mu turere tunyuranye bamaze kumenya inyungu za “GMO” bemeza ikoreshwa ry’imbuto zazo bizabafasha kugabanya amafaranga bakoresha ku miti n’akazi, bikabaha amahirwe yo guhanga udushya mu buhinzi no kwagura ibikorwa byabo.

Ku ruhande rw’isoko, imbuto za “GMO” zizafasha kongera umusaruro, habeho kugabanyuka ku ibiciro ku isoko ndetse no kwihaza mu biribwa ari nako ubukungu bwiyongera.

Mu gihe ibihuha byakomeje gukwirakwira mu baturage, abahinzi banyuranye bemeza ko “GMO” ari igisubizo cy’ingenzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, indwara z’ibihingwa n’ibyonnyi, bityo kikazahindura ubuhinzi bw’u Rwanda burambye, bukungahaye ku musaruro, burengera ibidukikije kandi butanga inyungu nyinshi ku baturage n’igihugu muri rusange.

Ibihingwa byahinduriwe uturemangingo nta ngaruka bigira ku buzima

Dr Nduwumuremyi yatangaje ko ibihingwa byahinduriwe uturemangingo nta kibazo na kimwe biteza ubuzima bw’umuntu ubikoresha kuko ubuziranenge bwabyo buba bwaragenzuwe bihagije.

Ati “Ibi bihingwa nta kibazo na kimwe bifite ku muntu ubiriye kuko bifite ubuziranenge bwizewe, cyane ko inzira binyuramo ari ndende kugira ngo bigere ku isoko. Binyura mu bigo bikomeye byaba mpuzamahanga, nk’uko mu Rwanda REMA, RICA na Rwanda FDA, bigomba kubanza kubigenzura mu gihe byaba byageze mu Rwanda. Bivuze ko ntabyuka ngo nkore imbuto runaka nshyire ku isoko ibyo bigo bitabitangiye uburenganzira”.

Ibi binashimangirwa n’inyandiko z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Ishami  ryita ku buhinzi (FAO) n’indi miryango mpuzamahanga ifite aho ihuriye n’ubuhinzi, ubuzima n’ibidukikije, aho ishimangira ko nta ngaruka ku buzima zikomoka ku bihingwa byahinduriwe uturemangingo.

Inkomoko y’ibihingwa byahinduriwe uturemangingo

Ikoranabuhanga mu buhinzi rihindura uturemangingo ryaturutse muri Amerika, ariko ryagiye rikwira mu bihugu binyuranye binyuze mu masezerano atandukanye byasinye, arimo cyane cyane ayiswe “Cartagena  Protocol”.

Aya ni amasezerano mpuzamahanga agamije kurebera hamwe niba koko haba hari ingaruka z’ibihingwa byahinduriwe uturemangingo haba ku binyabuzima n’ibidukikije.  Ayo masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuwa 29 Mutarama 2000, ubwo ibihugu bigera ku 130 byo hirya no hino ku Isi byayashyiragaho umukono, i Montreal muri Canada.

Kugeza ubu hirya no hino ku isi hagaragara ibihingwa byahinduriwe uturemangingo biri ku masoko muri byo harimo ibigori, ingano, ipamba, ipapayi, umuceri, imyumbati n’ibindi byinshi.

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment