Covid-19 intandaro z’inshingano z’umurengera ku bagore


Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali usanga abagore batandukanye batunga urutoki Covid-19, aho bemeza ko kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, dore ko amezi atandatu yihiritse, mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid-19, akazi bagakorera mu rugo bigatuma bavunika cyane kuko hejuru y’akazi kabahemba hiyongeraho imvune zinyuranye bagiye kwitangariza bo ubwabo. 

Ingabire Alice utuye mu kagali ka Gacyamo, umurenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko akora mu kigo basimburana, aho bamwe bamara icyumweru bakorera mu rugo, abandi bajya ku kazi,  bakajyenda basimburana,  ariko yemeje ko icyumweru cyo gukorera mu rugo iyo kigeze yumva ahangayitse.

Ati “Njyewe rwose iyo ari njye utahiwe gukorera mu rugo, mba nziko akazi k’ubwoko bwose kagiye kumbona, aho nkora akazi kampemba kandi ngomba kugakora neza,  ubwo abana baba bambonye ntibongere kwikoza umukozi, umugabo akaba aranyandikiye ati ‘saa sita untegurire icyo kurya nduhuke iby’umukozi”, mbese bujya kwira naguye agacuho nagera mu buriri nziko ngiye kuruhuka, umugabo nawe ati  ‘hindukira’ atitaye ku munaniro mba mfite”.

Ibi by’akazi k’umurengera ku bagore kakuruwe na Covid-19 binemezwa n’umudamu ukora muri  Rwanda Revenue ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa, utuye mu Kagali ka Munanira I,  umurenge wa Nyakabanda, akarere ka Nyarugenge, we yemeje ko Covid-19 yatumye iminsi myinshi akazi agakorera mu rugo, kandi ntikaba kamworoheye,  ari nako arwana no kwigisha abana,  akumva mu gikoni hari ibipfa akaba  agezeyo kandi ubwo ari nako yubahiriza inshingano ze zo mu kazi.

Ati “Saa kumi n’imwe zijya kugera wagira ngo maze iminsi ibiri nkora ubutaryama, mba naniwe cyane, hakikubitaho inshingano z’umugabo,  hakabaho igihe numva ubuzima bumbihiye,  ahubwo mbona umuntu adacunze neza Covid-19 yamusenyera pe, kuko nsigaye mpora naniwe bigatuma hari ibyo ntubahiriza uko bikwiriye.

Nyiransabimana Valerie utuye mu kagali ka Nyarufunzo,  umurenge wa Mageragere, akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, we yatangaje ko akora akazi ko kwigisha,  ariko Covid-19 yatumye akazi gahagarara kandi ntahembwa kuko yakoraga mu kigo kigenga, ibi byatumye yirukana umukozi kugira ngo atazabura ubushobozi bwo kumuhemba,  ibi bituma imirimo yose agomba kuyikorera kandi afite abana bato nta wamufasha urimo, bikaba ngombwa ko ajya gukora ibiraka byo kwigisha abana iwabo, akenshi ngo ajyayo ahetse umwana muto, kereka iyo umugabo atakoze akamusigarana,  yemeza ko Covid-19 kuva yagera mu Rwanda yumva umuruho wenda kumwirenza.

Ati “Akenshi njya gutera ibiraka byo kwigisha mpetse umwana,  kandi ubwo mbere yo kujyayo mba nazindutse nkakora imirimo yose kugira ngo saa yine zigere nageze aho nigisha abana,  iyo ntashye akazi ko mu rugo ubwo kaba kambonye,  bwakwira nkagwa nk’igiti,  ku buryo ibijyanye na gahunda yo mu buriri naciye ukubiri nayo,  ubu umugabo ntituvuga rumwe kandi ikimbabaza ntaha agaciro imvune niberamo”.

Nyiransabimana ashimangira ko iki ari ikibazo ahuriyeho na bagenzi be batari bake,  ngo kuko abenshi avugana nabo baba bamubwira ko inshingano zabahuriyeho ari nyinshi muri ibi bihe bya Covid-19.

Usanga aba badamu bose bahurira ku kwibaza iherezo rya Covid-19 kuko hejuru yo kuba ari icyorezo kica ndetse cyanahungabanyije ubukungu bw’isi, banabona kigabanya icyizere cyo kubaho ku bagore bamwe inshingano zabaye umurengera,  bakaba banasaba abagabo kubumva no kubunganira kandi igihe kuzuza inshingano z’abashakanye bitashobotse cyangwa ngo bigende neza ntibabarakarire ngo bumve ko byacitse.

Aba badamu banasaba inzego z’ubuyobozi kongera ubukangurambaga bwigisha abagabo ko umugore nawe ari umuntu nka bo, kandi ko igihe inshingano zabaye nyinshi mu rugo batabatererana bagomba kubafasha kandi bagaha agaciro ibyo baba bakoze.

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment