Covid-19 inkomoko y’ibibazo byinshi nyuma y’inguzanyo yafashe


Mbere ya Covid-19 mu Rwanda abari n’abategarugori bashishikarizwaga kugana ibigo by’imari, bagafata inguzanyo ziciriritse mu rwego rwo kwiteza imbere, akaba ari muri urwo rwego Batamuriza Josiane utuye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara, akagali ka Katabaro, atangaza ko yafashe inguzanyo ya miliyoni eshatu agamije kwiteza imbere, afungura salon y’abagore “Salon de Coiffure”.

Batamuriza yakomeje asobanura ko yashyizemo serivise zitandukanye zifasha abagore kwitunganya haba kubasuka, kubadefiriza ndetse no gutunganya inzara, ndetse ngo binajyenda neza, abakiriya baramuyobotse kuko yari yafashe ahantu hatuye abantu benshi, no kwishyura inguzanyo akabikora bimworoheye, ariko ngo kuva igihe cya ‘Guma mu rugo’ cyarangira yasubiye gufungura salon, ariko yatunguwe no kuba umunsi wose ushobora kurangira nta mukiriya abonye.

Batamuriza atangaza ingaruka za Covd-19 mu mikorere ye

Ati  ” Ubundi mu minsi ya weekend hano muri salon abakiriya babaga buzuye, bakajya ku murongo, abandi bakaza babanje kwaka gahunda, ndetse no mu mibyizi sinaburaga byibuze ibihumbi icumi (10,000frs) byo gutahana, nari maze umwaka nishyura inguzanyo nahawe neza, ariko ubu maze amezi atandatu byarananiye, banki yari yansoneye amezi atatu gusa, ubu batangiye kunyishyuza, mfite ibirarane, ndumva natangiye kugira ubwoba, kuko ninanirwa kwishyura amafaranga ya banki azaba menshi bagatereza cyamunara inzu y’uwanyishingiye”.

Batamuriza yatangaje ko yagannye ikigo cy’imari cyamuahaye inguzanyo asaba ko bahagarika kumubarira akabanza agashaka ahandi yakura ubushobozi, ngo bamubwira ko ntacyo bamumarira ngo kuko nabo ni ikigo cy’ubucuruzi, ko ahubwo yagana BDF cyangwa BNR bakamushakira inguzanyo z’ingoboka nk’uko abandi bashoramari Covid-19 yahombeje babifashijwemo.

Iki kibazo Batamuriza afite yatangaje ko agihuriyeho na bagenzi be bari bahuriye mu itsinda, ngo kuko mu itsinda ry’abagore 15 arimo, 5 nibo bashobora kwishyura, abandi ngo bari mu bihe bibakomereye nk’ibyo nawe arimo batewe na Covid-19.

Nubwo Batamuriza yatangaje ko afite ibibazo bikomeye kuko ubucuruzi yatangiye bwahombejwe na Covid-19, akaba nta bushobozi afite bwo kwishyura, aho yanemeje ko ari ikibazo bahuriyeho ari benshi mu itsinda ryabo, Guverineri Wungirije wa BNR, Dr Nsanzabaganwa Monique, akangurira abantu bose bafite ubucuruzi bwagizweho ingaruka na COVID-19 gufata iya mbere bakaganira n’ikigo cy’imari cyabafasha.

Dr Nsanzabaganwa Monique guverineri wungirije wa BNR ashishikariza abashowe mu bihombo na Covid-19 kugana ibigo bibibafashamo

Ati  “Cyane cyane abacuruzi batoya bashobora kuvuga bati twebwe ubucuruzi bwacu ntitubwandika, ariko burya hari ukuntu wakora dosiye ukagaragaza ibimenyetso runaka koko ko hari igihe utakoraga, birashoboka”.

Dr Nsanzabaganwa akaba ashishikariza abafite ibibazo byo kubona ingwate kuganira n’ibigo by’imari bakorana bakunganirwa na BDF kuko yahawe n’Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu (ERF) uburyo bwo kunganira abacuruzi bato n’abaciriritse ku kigero cya 75% by’inguzanyo basaba.

Ibi bitangazwa n’ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuko ariyo icunga Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu (ERF) cyashyizweho na Leta imaze kubona ko icyorezo cya Koronavirusi cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu muri rusange no ku bikorwa by’ubucuruzi by’umwihariko.

BNR ikaba itangaza ko kugeza ubu mu bamaze gusaba kugobokwa, amahoteri 149 ari yo bemereye, agera kuri 51 amaze gusubirirwamo inguzanyo zifite agaciro ka miriyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku baka inguzanyo, BNR imaze kwakira amadosiye agera kuri 600, akaba akirimo gusesengurwa. Abakiriya 3 ni bo bamaze guhabwa inguzanyo zigera kuri miriyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda. BDF na yo yakiriye amadosiye agera kuri 300 afite agaciro ka miriyoni 400, avuye muri za SACCOs 19.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment