Congo irashinja u Rwanda na M23 urupfu rw’ abasirikare 2 b’Abanyafurika y’Epfo

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru  ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize hanze, yavuze ko ingabo z’u Rwanda na M23 aribo bari inyuma y’urupfu rw’ abasirikare 2 b’Abanyafurika y’Epfo ba SANDF baturikanywe n’igisasu cyanakomerekeje batatu.

Itangazo riragira riti”Leta ya Congo ibabajwe n’urupfu rw’Abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo (SANDF) barashweho n’igisirikare cy’u Rwanda na M23 ku birindiro byabo biri i Mubambiro kuwa 14 Gashyantare 2024 muri teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.”

Ubwo iki gisasu cyaturikanaga aba basirikare , SANDF yatangaje urupfu rwabo ariko ntiyagaragaza aho cyaturutse n’uwabigizemo uruhare.

Leta ya Congo ni kenshi ikunze kuvuga nabi u Rwanda igamije kurusiga icyasha.Irushinja gufasha umutwe wa M23 no kugira igisirikare ku butaka bwayo ariko rwagiye rubihakana.

 

 

 

 

UBWANDITSI:umuringanews.com

IZINDI NKURU

Leave a Comment