Abacuruzi babiri bakekwaho kunyereza imisoro bafashwe

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2019, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru abacuruzi babiri barimo uwitwa Gaga Godfrey hamwe n’uwitwa Kirabo Jeannette, bashinjwa gufata inzoga zitatanze imisoro bakazishyiraho ibirango by’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro “ RRA”, bagamije kunyereza imisoro no gufata ibirango by’inzoga zakorewe mu Rwanda, bakabishyira kuzakorewe mu mahanga. Ikindi aba bacuruzi bakurikiranweho ni ukuba inzoga zabo ziriho ibirango bya RRA bitacyemewe mu gihe yari yarashishikarije abacuruzi bakibifite ku bicuruzwa kubiyimenyesha. Mu gihe bimenyerewe ko abacuruzi baba bafite ububiko bw’ibicuruzwa ahantu hazwi, aba uko ari babiri RIB…

SOMA INKURU

Huye: Nyuma y’imyaka 2 yidegembya yarakoze amahano yafashwe

Umugabo witwa Barthazar uvugwaho kuryamana n’umukobwa we w’imyaka 21 ndetse bakaba  baranabyaranye,  kuri ubu umwana akaba afite imyaka ibiri, yaraye atawe muri yombi ubwo yashakaga kurwanya Police imukuriranyeho gucuruza urumogi. Uyu mugabo ufite imyaka 43 atuye mu mudugudu wa Nyamuko, Akagari ka Kiruhura, Umurenge wa Rusatira mu karere ka Huye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Constantin Kalisa yatangaje ko Barthazar yari amaze igihe bashaka kumufata ariko akamenya amakuru agacika, ariko ubu afungiye kuri station ya Polisi iri i Ngoma. Ngo hari abantu yahaga amafaranga mu baturage n’abandi bakorana n’inzego z’umutekano…

SOMA INKURU

Ikoranabuhanga mu butabera ryitezweho byinshi

Uburyo bw’ikoranabuhanga buziyongera kuri  IECMS “Integrated Electronic Case Management System” yifashishwa mu gutanga ibirego no kuzuza amadosiye agendanye n’urubanza. Iri koranabuhanga rikoze ku buryo uwatanze amakuru cyangwa ikirego azajya amenyeshwa aho dosiye ye igeze n’uri kuyikoraho ku buryo bizoroha no kugenzura niba hari uwayitindije nkana. Iri koranabuhanga ryiswe “Sobanuza Inkiko S-inkiko’’urikoresha ashobora kwifashisha interinete anyuze ku rubuga rwashyizweho cyangwa ubutumwa bugufi kuri telefoni igendanwa mu gusobanuza ibyo ashaka. S-Inkiko izatangira gukoreshwa ku wa 16 Nyakanga 2019. Umuntu azajya yohereza ubutumwa bugufi muri telefoni, niba ari ruswa yandike ijambo Ruswa asige…

SOMA INKURU

Nyuma y’imyaka itatu hamenyekanye ko yasambanyije umunyeshuri

Umukobwa wo mu Murenge wa Mugunga, mu karere ka Gakenke, ashinja umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Akagari kumufata ku ngufu ubwo yari agiye kumusaba icyangombwa. Uwo mukobwa uvuga ko amaze imyaka igera kuri itatu asambanyijwe n’uriya muyobozi, ubu afite umwana w’umwaka n’amezi icyenda, avuga ko ubwo yigaga mu ishuri ry’imyuga kuri Janja, yaje mu kagari atuyemo kwaka ibyangombwa bijyanye n’icyiciro cy’ubudehe, umuyobozi amubwira ko ajya kubifata iwe. Ngo uwo mukobwa akigerayo, uwo muyobozi yamuhaye karibu mu nzu umukobwa yanga kwinjira, amubwira ko ibyo byangombwa abimuzanira hanze. Ngo uwo muyobozi yakomeje kumuhata…

SOMA INKURU

U Rwanda rukomeje gushyira imbagaraga mu gukumira icuruzwa ry’abantu

Ku munsi wa mbere w’amahugurwa yahuje abayobozi ba RIB bo mu Turere twose uko ari 30 iri kubera mu Bugesera, Umuyobozi muri RIB ushinzwe gukurirana ibyaha bikomeye mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Jean Marie Vianney Twagirayezu  yatangaje ko gucuruza abantu ari icyaha kigomba gukurikiranwa cyane ko ari ikibazo kimaze igihe kandi ntaho cyasize ku isi akaba ari muri urwo rwego bagiye kongererwa ubumenyi bubafasha gukurikirana no gufata abakekwaho gucuruza abantu. Avuga ko kimwe mu bituma buriya bucuruzi bugira ubukana bwihariye ari uko butesha agaciro ikiremwamuntu kandi bukaba bwambukiranya imipaka. Bituma…

SOMA INKURU

Ruhango: Nyuma y’amezi umunani nibwo hamenyekanye urupfu rwa Nyirahabineza

Umugore witwa Nyirahabineza Jacqueline wo mu Kagari ka Nyamagana, Umudugudu wa Nyabihanga Akarere ka Ruhango, intara y’Amajyepfo, amaze amezi 8 yishwe n’umugabo we witwa Ndikumana Celestin wahise amushyingura mu nzu babanagamo ntibyahita bimenyekana. Amakuru Kigali Today abitangaza,uyu Ndikumana Celestin yiyemerera ko amaze amezi umunani yishe n’umugore we amushyingura mu nzu babanagamo aho ngo yabwiraga uwamubazaga iby’umugore we ko yahukanye. Amakuru y’urupfu rwa Nyirahabineza yatanzwe n’uwakodeshaga amazu ye na Ndikumana Celestin, umurambo we uhita utabururwa ujyanwa ku bitaro kugira ngo hamenyekane iby’urupfu rwe. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Velens, yavuze ko…

SOMA INKURU

Ibyaha byaje ku isonga mu gihe cy’umwaka

Kuri uyu wa mbere tariki 29 Mata 2019, mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego bafatanya mu gukumira no kugenza ibyaha, hamuritswe raporo igaragaza ko ibyaha 10 byaje ku isonga kuva muri Mata 2018 kugeza muri Werurwe 2019, byihariye hejuru ya 73% y’ibindi byaha muri rusange. Muri ibyo byaha harimo gukubita no gukomeretsa, ubujura bworoheje, ibiyobyabwenge, gusambanya abana, ubujura buciye icyuho n’ibindi. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenza ibyaha muri RIB, Twagirayezu Jean Marie yavuze ko ibindi byaha byagaragaye cyane ari ibishingiye ku ihohoterwa, aho kuva Mata 2018 kugeza…

SOMA INKURU

Uruhande rw’u Rwanda ku madosiye ya ICTR rwimwe na Loni

U Rwanda ntirwahwemye gusaba akanama gashinzwe umutekano muri Loni guhabwa amadosiye y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICTR) agashyingurwa mu Rwanda, ariko Umuryango w’Abibumbye ntiwabyumva ahubwo ufata icyemezo cyo kubaka ububiko bwayo i Arusha muri Tanzania. Aya madosiye akubiyemo amakuru avuga ku banyarwanda baburanishijwe n’uru rukiko kuva rwashingwa mu mwaka w’1994 ngo ruburanishe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2019, Umuyobozi w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT, Umucamanza Carmel Agius ari mu Rwanda, aho yanabonanye n’abayobozi bakuru barimo na Minisitiri w’Ubutabera  akaba n’Intumwa Nkuru ya…

SOMA INKURU

Uwari ushinzwe iperereza kuri ruswa yatawe muri yombi

Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Jean Pierre Nkurunziza, yabwiye itangazamakuru ko Umukozi ushinzwe iperereza mu Ishami ry’Urwego rw’Umuvunyi rikurikirana ibyaha bya ruswa, Theoneste Komeza, afunzwe ashinjwa kwakira ruswa. Icyaha uyu Komeza yafatiwe bikekwa ko yagikoze mu mwaka wa 2011 akiri umupolisi, nubwo urwego akorera rutigeze rumenya ko yabaye we. Nyuma haje kuboneka amakuru avuga ko  uyu mugabo yaba yarakiriye ruswa mu rwego yakoreye mbere, ariko ntibikurikiranwe uko bikwiye. Nkurunziza yagize ati “Amakuru ni uko iyi ruswa yaba yarayakiriye akiri umupolisi, ariko biza guhurirana n’uko twebwe tutigeze tumenya ko yabaye umupolisi, muri CV…

SOMA INKURU

Umugore wahaye umwana we Kiyoda yakatiwe

Urukiiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye  Nyirabizimana Immaculee ushinjwa kuroga umwana we  akoresheje kiyoda, imyaka 25 y’igifungo, nyuma yo kwemeza ko rufite raporo ya muganga  yemeza ko umwana yarozwe hakoreshejwe Kiyoda. Isomwa  ry’uru rubanza ryabaye mu ruhame mu Mudugudu wa Munini,  Akagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi. Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Nyirabizimana Immaculee igihano cya burundu, ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga  rwavuze ko igihano ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gifite ishingiro, ariko butakigenderaho kuko Nyirabizimana  akemera akanagisabira imbabazi. Ikindi ni uko ari ubwa mbere akoze icyaha kandi akaba yarabyaye ari…

SOMA INKURU