Agashya mu matora yitegurwa muri Nigeria

Leta ya Nigeria yategetse ifungwa ry’imipaka yose yo ku butaka mu gihe cy’amatora yitezwemo guhatana gukomeye yo kuri uyu wa gatandatu. Urwego rushinzwe abinjira mu gihugu rwavuze ko icyo cyemezo kigamije gutuma “amatora aba mu bwisanzure, nta buriganya kandi nta nenge”. Abategetsi bo ku mipaka basabwe gutuma iryo tegeko rishyirwa mu bikorwa nta kujenjeka. Aya matora ya perezida n’ay’abagize inteko ishingamategeko, atangazwa ko ari yo ya mbere yitezwemo guhatana gukomeye cyane kuva ubutegetsi bwa gisirikare bwarangira mu mwaka wa 1999. Urwego rushinzwe abinjira mu gihugu rwavuze ko rwafashe amakarita y’itora…

SOMA INKURU

DRC ikomeje guhakana ibiyireba ahubwo igatunga urutoki u Rwanda

Ibisobanuro bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhakana uruhare rwayo mu gukorana no gutera inkunga FDLR, bikomeje gufata indi ntera bitewe n’ibimenyetso simusiga bigaragaza uburyo ingabo z’iki gihugu zimaze igihe zifashisha abarwanyi ba FDLR kurwanya M23 ndetse n’ibyegeranyo bitandukanye harimo n’ibya Human Right Wacht bigaragaza  ko usibye kuba FARDC yifashisha abarwanyi ba FDLR mu kurwanya M23, igisirikare k’iki gihugu kinaha uyu mutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda intwaro n’amasasu ariko ubuyobozi bw’iki gihugu bukomeza kwerekana indi sura imbere y’iki kibazo. Mu kiganiro Patrick Muyaya Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru…

SOMA INKURU

Aratabaza nyuma yo guhozwa ku nkeke abwirwa ko azicwa

Ni kenshi twumva hirya no hino umugabo yishe umugore cyangwa umugore yishe umugabo, nyuma inzego z’ibanze zigatangaza ko uwo muryango warangwagamo amakimbirane ariko bikagera aho umwe mu bashakanye yica undi nta cyakozwe ngo hirindwe ubu bwicanye. Ni muri urwo rwego Mukagasana Francine, utuye mu mudugudu wa Kibaye, akagali ka Mpanda, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru atabaza biturutse ku kuba umugabo we amuhoza ku nkeke, amukubitira aho amusanze hose ari nako amubwira ko azamwica ariko yagana inzego z’ubuyobozi bw’ibabze ntarenganurwe. Yagize ati “Umugabo wanjye afite undi mugore w’ihabara yashatse, iyo…

SOMA INKURU

Hatangajwe ko yapfuye batangiye imyiteguro yo kumushyingura basanga ari muryerye

Umukecuru, Ku wa Gatandatu ushize tariki 4 Gashyantare nibwo umukecuru w’imyaka 82 wo muri New York mu mujyi wa Long Island byatangajwe ko yapfuye ndetse hatangira imihango yo kwitegura kumushyingura, ariko yasanzwe ari muzima nyuma y’amasaha atatu abaganga bemeje ko yapfuye. Nyuma y’amasaha atatu abaganga bongeye kumupima, basanga agihumeka nk’uko Polisi yabitangaje. CNN yatangaje ko uwo mukecuru yahise asubizwa kwa muganga kugira ngo yitabweho. Hahise hatangizwa iperereza kugira ngo hamenyekane uko byagenze ngo hatangazwe ko umukecuru yapfuye kandi akiri muzima. Ubushinjacyaha bwa New York bwatangaje ko iperereza rigamije guhoza amarira…

SOMA INKURU

Ikihishe inyuma y’ubwiyongere bw’abana bata ishuri n’uturere twiganjemo iki kibazo

Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena, yasuye ibigo by’amashuri by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 n’amashuri yigisha tekinike, imyuga n’ubumenyingiro mu turere 21, nyuma y’uru rugendo isesengura ry’aba basenateri ryagaragaje ko hari uturere dufite abana benshi bavuye mu ishuri ku isonga hari uturere twa Nyanza, Musanze, Burera, Gisagara, Rutsiro na Gatsibo. Raporo yakozwe n’iyo komosiyo yagejejwe imbere y’Inteko Rusange ya Sena ku wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023, berekanye ko ikiganje mu gutuma abana bata ishuri harimo kuba abana barangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye batsindwa bakanga gusibira. Abasenateri…

SOMA INKURU

Ibya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje gufata indi ntera

Mu myanzuro yari yafatiwe mu nama idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu bya EAC yabereye mu Burundi harimo ko bumwe mu buryo bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari inzira ya politiki n’ibiganiro hagati y’impande zose zirebwa n’ikibazo, ariko ibi Guverinoma ya Congo ntibikozwa kuko yatangaje ko nta kintu iriya nama ivuze ndetse itanayireba. Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, aho yatangarije abanyamakuru ko ibyo abakuru b’ibihugu bemeje leta ye itazigera ibyubahiriza, ashimangira ko kuri bo, inama y’i Bujumbura nta kinini ivuze, kuko…

SOMA INKURU

Dore urutonde rw’imijyi myiza ku isi upfuye utayisuye waba wihombeye

Abanyamakuru 50 bamaze imyaka 20 bazenguruka isi bicaye batoranya imijyi 7 buri wese yagakwiriye kugeramo mbere y’uko apfa. Reba Imijyi 7 batoranyije: 1. Paris, France Umujyi wa Paris mu Bufaransa uzwi “nk’umujyi w’Urumuri” wahuriweho na benshi bemeje ko uberamo ibirori n’ibyishimo kurusha ahandi,ikirenzeho uryoheye abakundana. Urimo ibintu bizwi cyane nka Tour Eiffel,La Louvre,Musée de l’Orangerie,iduka rikomeye rya Île Saint-Louis na Canal St. Martin yizihira abakundana. 2. Rome, Italy Uyu mujyi wo mu Butaliyani witwa Umujyi w’itekaryose ndetse uhasanga Vatican,Sistine Chapel,n’inzoga iryoha cyane ya Brunello di Montalcino n’ibindi. 3. New York…

SOMA INKURU

Byinshi ku mpanuka y’ubwanikiro bw’ibigori yahitanye abatari bake

Mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Rusororo, akagari ka Gataraga, mu gitondo cyo kuwa gatanu nibwo nibwo habaye impanuka ihitana abantu 11 bagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibigori hakomereka 36, ubwo bari mu mirimo yo gutunganya umusaruro wabyo. Ibi byabaye ahagana saa mbili za mu gitondo.  Abari bari aho impanuka yabereye batangaje ko yatewe n’umuyaga ndetse ubwanikiro butari bukomeye mu gihe bwariho ibigori byinshi cyane, banemeje ko ibigori byagwiriye abaturage ari ibyo bari bamaze gukura mu murima banze kubisiga ku gasozi bakaba bakoreraga muri koperative y’abahinzi. Uwitwa Mukarutesi…

SOMA INKURU

Certaines causes d’une augmentation de violences sexuelles envers les adolescentes

Certaines des filles de moins de 18 ans violées avec pour conséquence des grossesses non désirées, résidant dans la Ville de Kigali, district de Gasabo, secteur Ndera, cellule Masoro révèlent qu’elles préfèrent protéger ceux qui les violent car leurs familles respectives les abandonnent à leur sort. Ces adolescentes révèlent pourqoui elles préfèrent protéger  ceux qui les violent (Foto Alphonse/www.umuringanews.com) Selon les affirmations de 23 adolescentes qui sont soit enceintes soit porteuses d’un bébé, suite à la violence sexuelle, la protection des présumés responsables de viol est dû au comportement de…

SOMA INKURU