Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2019, nibwo habaye amahugurwa y’umunsi umwe y’abayobozi b’ibigo bifite imodoka zitwara abagenzi, aya mahugurwa bayahawe na Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo, ku bufatanye n’Urwego Ngenzuramikorere “RURA”, muri aya mahugurwa umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere n’igenamigambi ry’ubwikorezi muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa, akaba yemeje ko ubugenzuzi icyo kigo cyakoze bugaragaza ko imiterere y’imodoka n’imikorere y’abakozi bitera impanuka ku gipimo kirenga 90%. Yagize ati “Ibibazo by’impanuka dukunda kugira usanga uruhare runini ari abashoferi babigizemo uruhare. Ntabwo ari bo ntera ibuye cyane, natwe twakagombye gufata…
SOMA INKURUCategory: politike
Ukraine: Hatowe umudepite ukomoka mu Rwanda
Mu matora y’Abadepite yabaye mu mpera z’Icyumweru gishize abaturage batoye abadepite bari basanzwe mu mirimo itandukanye ndetse imwe utakeka ko uwayikoraga yaba umudepite. Mu batowe kandi harimo uwitwa Zhan Beleniuk ufite Se wakomokaga mu Rwanda witabye Imana uguye ku rugamba. Nk’uko BBC yabitangaje ngo se w’uyu watowe yari umupilote w’indege za gisirikare akaba yaraguye ku rugamba umuhungu we afite imyaka 11 y’amavuko. Uyu mugabo w’imyaka 28 asanzwe akunzwe cyane muri Ukraine kuko ari we mukinnyi wamamaye cyane mu mukino wo gukirana. Ni umudepite wo mu ishyaka ry’Umukuru w’igihugu Zelensky. Se…
SOMA INKURUPolice yatanze inama ku bafite imodoka zitwara abagenzi
Nyuma y’impanuka zabaye mu minsi ibiri zigatwara ubuzima bw’abagera kuri 15, umuvugizi wa Police, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent Ndushabandi Jean Mari Vianey yasabye abafite kampani zitwara abagenzi kujya bazirikana ubuzima bw’abashoferi babo, ntibabananize, bakibuka ko abashoferi nabo bakenera kuruhuka. Yagize ati “Ba nyiri kampani barusheho kuzirikana abashoferi babo ndetse n’abagenzi batwaye. Nyiri kampani ajye abanza amenye niba umushoferi we yaruhutse bihagije mbere y’uko akora urugendo kugira ngo ataza kugira umunaniro”. Ibi byatangajwe nyuma y’aho habaye impanuka 2 zikomeye binavugwa ko zaturutse ku munaniro w’abashoferi, aho ejo…
SOMA INKURUAmafaranga ya buri kwezi agenerwa abagenerwabikorwa ba FARG yongerewe
Guverinoma y’u Rwanda ibicishije mu kigega kigenewe gutera inkunga Abacitse ku icumu batishoboye (FARG), yemeje gahunda yo kongera amafaranga ya buri kwezi, igenera incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amafaranga yavuye ku 7500 Frw agera ku 12500 Frw ya buri kwezi azajya ahabwa umugenerwabikorwa. Abagenerwabikorwa 25,600 nibo bazagerwaho n’ubu bufasha. Umuyobozi wa FARG, Theophile Ruberangeyo, yavuze ko kugira ngo aya mafaranga yongerwe, byagiye bibangamirwa no kutagira ubushobozi buhagije. Aya mafaranga 7500 yari yarashyizweho muri gahunda y’icyerekezo 2020 Umurenge (VUP), akaba agomba byibuze kuzagera ku bihumbi 21 Frw. Ruberangeyo yagize…
SOMA INKURUNyamagabe: Abaturage barashinja ikimenyane ababagabanyije igishanga cya Miramo
Mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe hari abahinzi binubira kuba igishanga cya Miramo cyaratunganyijwe bakaburamo imirima nyamara bari bayisanganywe. Ikibabaza aba bahinzi kurusha, ni uko hari abadafite n’akarima na kamwe, nyamara hari n’abahafite uturenga dutanu. Impamvu ni ukubera ko kera ngo sekuru yahoranye ubutaka bw’imusozi, maze Leta ikamuguranira ikamuha imirima muri iki gishanga, aho imusozi ishaka kuhatera ishyamba ry’icyitegererezo n’ubu rigihari. Ubwo iki gishanga cyatunganywaga mu minsi yashize, bwa butaka bwo mu gishanga barabwambuwe, babwirwa ko bemerewe ipariseri imwe. Mu kugabana yahererejwe aho atari…
SOMA INKURURwamagana: Icyo guhigura imihigo biyigejejeho
Akarere ka Rwamagana kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba, gahana imbibi mu majyaruguru yako n’Uturere twa Gatsibo na Gicumbi, Mu burasirazuba bwako hari Akarere ka Kayonza, Mu majyepfo yako hari Uturere twa Ngoma na Bugesera, naho mu burengerazuba bwako hari Uturere twa Kicukiro na Gasabo, kugeza ubu ntawatinya kuvuga ko ari Akarere gahagaze neza mu bijyanye no kwesa imihigo kuko iyahizwe mu mwaka wa 2017/2018 kahereye ku byifuzo by’abaturage, bityo imwe muri iyo mihigo yahizwe yabyaye ibikorwa by’iterambere kagezeho bifatika. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yatangaje ko ubuyobozi…
SOMA INKURUAngola yitezweho iki mu gukemura ibibazo by’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2019, arahura na mugenzi wa Uganda Yoweli Museveni mu nama idasanzwe y’ akarere izabera i Luanda muri Angola. Iyi nama izaba irimo Perezida Kagame, Museveni wa Uganda, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Jao Laurenco wa Angola ari nawe wayitumije. Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ya Angola yemeje iby’ iyi nama izahuza abakuru b’ ibihugu bine byo mu karere ivuga ko ikizaganirwaho ari “Umutekano n’ibibazo byo mu Karere.’’. Iyi nama ije mu gihe mu…
SOMA INKURUEAC ikomeje kugira ikibazo cy’ubushobozi buke
Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, buri mu ihurizo ryo kubona amafaranga yo gukora bimwe mu bikorwa aho guhemba abakozi babwo umushahara wa Kamena uyu mwaka byatinze. Ibi bibazo ngo biterwa n’abanyamuryango badatanga umusanzu uko bikwiye bigatuma gahunda zitandukanye zidakorwa neza. Hari amakuru ava muri uyu muryango avuga ko bamwe mu bakozi ba EAC, basigaye bikora ku mufuka kugira ngo bagurire lisansi abayobozi. Ikinyamakuru The East African cyavuze ko mu ngengo y’imari 2018/2019, harimo ibirarane bingana na miliyoni 100 z’amadorali. Umwe mu bakozi ba EAC yagize ati “Habayeho gukererwa kwishyura…
SOMA INKURUPerezida Kagame na Madamu muri Botswana
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2019, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana, ku butumire bwa Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi. Aba bakuru b’ibihugu byombi baherukaga guhura muri Mutarama uyu mwaka wa 2019, ubwo bombi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu “World Economic Forum”, i Davos mu Busuwisi. Aba bakuru b’ibihugu bombi kandi bazagirana ibiganiro ndetse baganire n’itangazamakuru. Biteganyijwe ko kuri uyu mugoroba Perezida Kagame na Madamu bakirwa ku meza na Perezida wa Botswana. Mu ruzinduko rwe muri Botswana, Perezida Kagame na…
SOMA INKURUUmuyobozi wa USAID yakiriwe na Perezida Kagame
Kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2019, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abanyamerika ugamije Iterambere “USAID” Mark Green, baganira ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda na USAID n’imigambi uwo muryango ufite yo guhindura imikoranire yawo n’ibihugu ukorana nabyo. U Rwanda na USAID bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye ziganjemo ubuhinzi, kwihaza mu biribwa, ubuzima n’uburezi. Uyu mwaka uwo muryango umaze gutanga miliyoni 71 z’amadolari muri ibyo bikorwa. USAID ibinyujije muri sosiyete icuruza imiti ya “Chemonics International Inc”, yatanze inkunga ingana na miliyoni 32 z’amadolari mu bijyanye…
SOMA INKURU