Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi irimo gukora iperereza no gukurikirana niba umutwe wa Kayumba Nyamwasa (RNC) urimo gushakira abayoboke mu Rwanda. Mu Banyarwanda baza bashinja Uganda kubambura utwabo no kubakoresha ubucakara bwo guhinga, ngo haba harimo intumwa za Kayumba Nyamwasa washinze umutwe witwa RNC. Leta y’u Rwanda ivuga ko Uganda itera inkunga uwo mutwe ushinjwa kuyihungabanyiriza umutekano. Uwitwa Uwingenzi Jean Berchmas wafungiwe muri Uganda, ashimangira ko Polisi y’icyo gihugu yinjiriwe n’abantu bo muri RNC, bakaba ngo barimo kwinjiza muri uwo mutwe Abanyarwanda bajya…
SOMA INKURUCategory: politike
Kubona icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe byorohejwe
Ubu muntu wese ufite telefone igezweho cyangwa mudasobwa ifite internet anyuze ku rubuga rwa Irembo, ashobora gusaba ndetse agahabwa icyangombwa cyerekana ko yakatiwe cyangwa atakatiwe hifashishijwe ikoranabuhanga atiriwe agana ubushinjacyaha ngo bukimuhe mu ntoki. Mu busanzwe umuntu yasabaga iki cyangombwa akoresheje ikoranabuhanga ariko ubu azajya anagihabwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, nk’uko byatangajwe mu kiganiro ubushinjacyaha bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere. Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco, yavuze ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzaruhura Abanyarwanda mu ngendo zitandukanye bakoraga, bubarinde gutonda umurongo aho uru rwego rukorera bashaka iki cyangombwa ku mpamvu zitandukanye. Yagize…
SOMA INKURUInkubiri yo kwegura mu bagize nyobozi y’Akarere ntiyasize Musanze na Ngororero
Inama y’ akarere ka Musanze kuri uyu wa 3 Nzeri 2019 yeguje HABYARIMANA Jean Damascène wari Umuyobozi w’ Akarere na NDABEREYE Augustin wari Umuyobozi w’ akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, uwari Visi Meya ushinzwe imbereho y’ abaturage yasabye kwegura, abegujwe barakekwaho ibyaha. Ibi ntibyagarukiye mu Karere ka Musanze n’aka Karongi gusa, kuko no mu Karere ka Ngororero Perezida w’ Inama Njyanama y’ aka Karere yavuze ko aba bayobozi b’Akarere bombi bungirije hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wako banditse basaba kwegura bavuga ko inshingano bahawe batagishoboye kuzisohoza, muri bo harimo Kanyange Christine, Kuradusenge Janvier…
SOMA INKURUItegeko rikumira abashoferi gutwara banyweye inzoga rikomeje gukazwa
Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 01 Nzeri, ryongeye gufatira mu mujyi wa Kigali abandi bashoferi barenga 30 bazira gutwara banyoye ibisindisha. Ibi bije nyuma y’aho mu ijoro ryo kuwa Gatanu n’iryo kuwa Gatandatu Polisi yari yafashe abashoferi barenga 88 n’ubundi mu mujyi wa Kigali bazira icyaha cyo gutwara banyoye ibisindisha. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko muri uku kwezi dusoje abashoferi 53 bafunzwe bazira icyaha cyo gucomokora utugabanayamuvuduko. Yagize ati “Twafashe igihe…
SOMA INKURUMeya wa Karongi na ba Visi Meya bamwungirije baraye basabye kwegura
Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere taliki 2/9/2019 nibwo Ndayisaba Francois, Meya w’Akarere ka Karongi ndetse na bagenzi be babiri bamwungirije muri Nyobozi baraye bandikiye Perezida wa Njyanama bamusaba kwegura ku buyobozi bw’Akarere ku mpamvu zabo bwite. Amakuru dukesha Umuryango atangaza ko nyuma yo kwakira ibaruwa z’ubwegure bwa Nyobozi, Perezida wa Njyanama yahise atumiza bagenzi be babana mu Nama Njyanama y’Akarere mu nama idasanzwe iteganyijwe kubera i Karongi muri iki gitondo, iri bwige ku ma baruwa y’ubwegure bw’aba bayobozi. Andi makuru ni uko aba bayobozi uko ari batatu bari baranananiwe…
SOMA INKURUUmurambo wa Baziga Louis uragezwa mu Rwanda
Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Nikobisanzwe Claude, yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2019 aribwo umurambo wa Baziga Louis wari umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda wavanwe muri iki gihugu kugira ngo ushyingurwe mu Rwanda, bikaba biteganyijwe ko ugezwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019. Baziga Louis yishwe arashwe tariki 26 Kanama 2019, ahagana saa tanu z’igitondo ubwo yari mu muhanda w’igitaka werekeza kuri kaburimbo mu gace ka Bike mu Mujyi wa Maputo. Uwatanze amakuru yavuze ko Baziga yari mu modoka ye yitwaye hanyuma yitambikwa n’izindi…
SOMA INKURUPerezida Kagame mu nama yiga ku iterambere ry’Afurika
Perezida Kagame yitabiriye inama ya karindwi isanzwe ihuza Afurika n’u Buyapani, yatangiye tariki 28 ikazasozwa ejo tariki 30 Kanama 2019, akaba yagejeje ikiganiro ku bayitabiriye ubwo yafungurwaga, akaba ari ni umwanya mwiza wo gushaka uko ishoramari n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Buyapani bwanozwa. U Buyapani ni umuterankunga ukomeye w’u Rwanda, aho kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2017, bwateye inkunga u Rwanda igera kuri miliyoni 350 z’amadolari binyuze mu Kigega cyabwo gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga “JICA”. Perezida Kagame akaba yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe,…
SOMA INKURUU Rwanda rwahawe inguzanyo yo guhangana n’imirire mibi
Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019, u Buyapani bwagiranye amasezerano n’u Rwanda, y’inguzanyo ya miliyari 10 z’Amayeni y’u Buyapani, ni ukuvuga miliyoni 90 z’amadorali ya Amerika azakoreshwa mu kuvugurura ubuhinzi, bikazagira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana. Yasinyiwe ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita hamwe n’Umuyobozi wa JICA mu Rwanda, Shin Maruo Dr Ndagijimana yavuze ko iyi inguzanyo iciriritse cyane kuko inyungu yayo ari 0.01% kandi ikaba izishyurwa mu gihe kirekire…
SOMA INKURUBrazil n’u Rwanda bagiranye amasezerano y’ingendo zo mu kirere
Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama 2019, u Rwanda na Brazil bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ingendo z’indege yari amaze imyaka ibiri yemeranyijweho. Fernando Estellita Lins de Salvo Coimbra Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda yasinye ku ruhande rw’igihugu ke. Ambasaderi Claver Gatete, Minisitiri w’ibikorwa remezo yavuze ko amasezerano bagiranye na Leta ya Brazil azafasha mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu cyane cyane abakerarugendo bazaza mu Rwanda. Yagize ati “Bizadufasha guteza imbere ubuhahirane bw’ibihugu byombi no kureba ibindi bikorwa twafatanya.” Yavuze ko u Rwanda rushaka guteza imbere urwego rw’igendo z’indege,…
SOMA INKURUMulatu Teshome wayoboye Ethiopia yasuye u Rwanda
Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2019, Perezida Kagame yakiriye uwahoze ari Perezida wa Ethiopia, Mulatu Teshome Wirtu n’itsinda ayoboye nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje. Mulatu Teshome Wirtu w’imyaka 62 yabaye Perezida wa Ethiopia kuva tariki 7 Ukwakira 2013 kugeza tariki 25 Ukwakira 2018. Kugeza ubu ntiharatangazwa ibyo impande zombi zaganiriyeho. Perezida Kagame aherutse gutangaza ko umubano w’u Rwanda na Ethiopia umaze guhama ku buryo nta nzitizi ishobora kuwitambikamo ngo iburirwe umuti. Ubwo yari mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, ihuza abakuru b’ibihugu ku nshuro ya 28,…
SOMA INKURU