Bisesero: Tariki 18 Kamena ntizibagirana

Inama ya Guverinoma yo ku wa 17 Kamena 1994 yemeje koAbatutsi bo mu Bisesero bagomba kwicwa ku buryo bwihuse, kandi hagafatwa ingamba zo kurinda ibikorwa remezo byo mu karere Bisesero iherereyemo. Ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo bwicanyi ryarihutishijwe ku buryo bwose bushoboka bikozwe na Guverinoma ya KAMBANDA n’abasirikare bayo. Liyetona Koloneli Anatole NSENGIYUMVA yahawe amabwiriza yo gutanga abasirikare bo kwica Abatutsi mu Bisesero Ku itariki 18 Kamena 1994, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya Komini, Edouard KAREMERA, ukomoka muri Komini Mwendo ku Kibuye, yanditse asobanura uko kwica Abatutsi mu Bisesero bigomba gukorwa. Minisitiri…

SOMA INKURU

Amateka y’ubuzima bw’uwahoze ari Perezida w’u Burundi “Nkurunziza”

Kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kamena 2020, nibwo Guverinoma y’u Burundi yatangaje urupfu rutunguranye rwa Nkurunziza Pierre uherutse gusimburwa ku mwanya wa Perezida w’icyo Gihugu nubwo manda ye yari ishigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ikarangira.  Itangazo ryatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu rivuga ko Petero Nkurunziza apfuye azize guhagarara k’umutima. Nkurunziza Pierre ashizemo umwuka mu gihe umufasha we Nkurunziza Denise, na we ari hanze y’Igihugu aho yagiye kuvurirwa icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19). Perezida Nkurunziza yayoboye u Burundi guhera mu mwaka wa 2005 kugeza muri uyu mwaka wa 2020 aho yasimbuwe…

SOMA INKURU

Ikwirakwizwa rya Coronavirus riterwa n’abatwara amakamyo ryahagurukiwe

Ikibazo cy’umubare munini w’abandura icyorezo cya Covid 19 mu bashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka, cyaganiriweho mu nama yahuje abaminisitiri bashinzwe ubwikorezi n’abashinzwe ubuzima bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, bemeranyijwe ko abashoferi b’amakamyo, mbere yo kwinjira mu kindi gihugu bazajya bapimirwa iwabo kandi hakurikiranwe urugendo rwabo rwose hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga busanzwe bwifashishwa mu gukurikirana ibicuruzwa byinjiye mu gihugu. Ministre w’ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije yabwiye RBA ati “Umushoferi utwara rukururana agiye kujya ahaguruka mu gihugu cye yasuzumwe ku buryo azaba afite na certificat…

SOMA INKURU

Nyuma y’imyiteguro benshi bagereranyaga nk’ubukwe byasubitswe

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje bitunguranye ko ingendo zerekeza mu Ntara ndetse n’iz’abamotari, zari ziteganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Kamena 2020, zitakibaye kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19. Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe riragira riti: “Nyuma y’isesengura, ingendo hagati y’intara zitandukanye, hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na moto zitwara abagenzi biracyabujijwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage. Ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 zizatangazwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020.” Iki kemezo gifashwe nyuma y’aho imyiteguro ku bamotari ndetse n’ibigo…

SOMA INKURU

Ibyifuzo bya Kabuga Felecien byatewe utwatsi

Ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi ni bwo umunyarwanda  Kabuga Felecien yitabye urukiko bwa kabiri, nyuma y’icyumweru abamwunganira bahawe igihe cyo gutegura urubanza. Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwatesheje agaciro ubusabwe bwa Kabuga Félicien wifuza kurekurwa akaburana ari hanze muri ibi bihe yatangiye kuburanishirizwa muri icyo Gihugu. Abunganira Kabuga basabye urukiko ko umukiriya wabo yaburana adafunzwe, akaba ari kumwe n’umuryango we, kuko ashaje kandi arwaye ndetse ko bidakwiye kumwohereza kuburanira i Arusha batitaye ku buzima n’amagara bye. Nubwo Kabuga yari afite ibyifuzo bitandukanye, urukiko rwanzuye ko Kabuga aguma muri Gereza…

SOMA INKURU

Ibyagezweho hagati y’u Rwanda na Tanzaniya

Leta ya Tanzaniya na Leta y’u Rwanda zemeje guhita hakurwaho uburyo bwari bwateganijwe bwo guhinduranya abashoferi ku mupaka wa Rusumo. Ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bizajya bipakururirwa ku mupaka, keretse ibitwaye ibicuruzwa bishobora kwangirika cyangwa ibikomoka kuri peteroli. Ibi bizajya biherekezwa, nta kiguzi cyiyongereyeho, kugeza aho byari biteganijwe gupakururirwa kuva i saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugera i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Hemejwe kandi ko abashoferi bazajya barara ahantu hateganijwe ku kiguzi cy’abo bakorera. Inama yanemeje ko mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19, abashoferi bazajya bapimirwa aho batangiriye urugendo, ibi…

SOMA INKURU

Hashyizweho abayobozi bashya mu nzego zinyuranye

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 111, n’iya 112; kuri uyu wa 11 Gicurasi 2020, Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abayobozi batandukanye mu buryo bukurikira. Moses Rugema wakuwe ku rwego rwa Ambasaderi hanyuma agirwa Umuyobozi Mukuru ushizwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika. Ambasaderi Jacques Kabale yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwishyira hamwe kw’Afurika . Theophile Mbonera yagizwe Umuyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera; Clementine Mukeka yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri…

SOMA INKURU

Impinduka nyinshi kuri gahunda yo kurwanya Covid-19

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye tariki 30 Mata 2020 ryari ryitezweho byinshi ku bijyanye na gahunda yo gukumira icyorezo cya Covid-19, hakaba habayeho impinduka nshya kuri gahunda ya Guma mu Rugo, ingamba nshya kuri iyi gahunda zikaba zizatangira gukurikizwa ku wa mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020. Hari hashize iminsi 40 leta ishyizeho ingamba zikomeye zirimo gufunga ibikorwa hafi ya byose mu gihugu hagasigara hakora ibyangombwa gusa nk’amavuriro n’amaguriro y’ibiribwa, ndetse abaturage bose bagasabwa kuguma mu ngo. Uko iri tangazo riteye: None kuwa kane tariki ya 30 Mata 2020,Inama…

SOMA INKURU

Icyo abaturarwanda basabwa muri iki gihe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye abaturage kwirinda ibikorwa byose byabangamira ibihe byo kwibuka nk’amagambo n’ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside, Gupfobya Jenoside yakorerwe Abatutsi n’ibindi. Yasobanuye ko kubera ibihe turimo byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 ibikorwa byose bijyanye no kwibuka abaturarwanda bazabikurikiranira kuri radiyo, televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga zabo aho bari mu ngo. CP Kabera yagize ati “Turasaba abaturarwanda gutanga amakuru kandi hakiri kare k’umuntu wese ugaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside, gutera ubwoba abantu cyangwa abazagaragarwaho amagambo n’ibikorwa by’ipfobya.” Yibukije abaturage ko ibyo…

SOMA INKURU

Coronavirus iteye u Rwanda igihombo kitoroshye

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB, Nelly Mukazayire, yavuze ko kubera Coronavirus, zimwe mu nama zari kubera mu Rwanda zimuwe, ubu harimo gushakishwa amatariki mashya zaberaho bitewe n’aho icyorezo kigana. Kuri uyu wa Mbere nibwo byemejwe ko mu Rwanda hamaze kugaragara abantu barindwi banduye icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, gikomeje kugaragara hirya no hino ku Isi. Iki cyorezo cyatumye igihugu gisubika inama zitandukanye mu gukumira ikwirakwira ryacyo, ibintu bishobora kugira ingaruka ku rwunguko ruva mu kwakira inama. Mu kiganiro na Televiziyo y’uRwanda, Mukazayire yavuze ko inama…

SOMA INKURU