Perezida Paul Kagame asoza umwiherero w’abayobozi mu nzego nkuru bamaze iminsi ine bari i Gabiro mu karere ka Gatsibo baganira ku ngamba zo kurushaho gukomeza guteza imbere igihugu, yasabye aba bayobozi kutazatungurwa n’ibyemezo agiye gufatira bamwe muri bo bakora nabi. Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru (RBA) dukesha iyi nkuru, kivuga ko mu ijambo Perezida Kagame yavuze asoza uriya mwiherero umaze iminsi ine, yateguje abayobozi bakora nabi kwitegura ibyemezo agiye kubafatira. Perezida Kagame yavuze ko bariya bayobozi bakuru bamufasha kugeza ku banyarwanda ku byo yabizeje ariko ko nyuma y’uyu mwiherero agiye gufata ibyemezo…
SOMA INKURUCategory: politike
Abanyamabanga ba Leta babiri baraye beguye ku kazi
Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe babinyujije ku rubuga rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 6 Gashyantare 2020, ryatangaje ko Minisitiri w’Intebe Dr. Eduard Ngirente yakiriye amabaruwa y’ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta babiri. Iryo tangazo riragira riti”Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi, akazayashyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.” Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwoEvode Uwizeyimana yahohoteye umukobwa ukora uburinzi muri Kampani y’Umutekano ya Isco ku nyubako…
SOMA INKURUHatanzwe icyizere ku mubano w’ u Rwanda na Uganda
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 8 Mutarama 2019, Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga n’ ubutwererane akaba n’ umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda, Dr Vincent Biruta yatangaje ko Uganda yatangiye inzira nziza iganisha ku mubano mwiza hagati yayo n’ u Rwanda. Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko bitewe n’ uko Uganda yarekuye abantu 9 mu bo yarifunze ari intangiriro nziza itanga icyizere ko mu gihe Uganda yakomeza kurekura abanyarwanda ifunze umubano waba mwiza. Akomeza avuga ko Uganda nikomeza inzira yatangiye hari igihe u Rwanda ruzakuraho inama…
SOMA INKURUAbanyarwanda bafungiye muri Uganda bakomeje kurekurwa
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 07 Mutarama 2019, nibwo abanyarwanda 9 bashinjwaga n’inzego z’umutekano za Uganda ibikorwa by’ubutasi barekuwe ku mugaragaro n’urukiko rukuru rwa Makindye, mu barekuwe harimo Rutagungira René wafunzwe ku ikubitiro n’abandi 6 batatangajwe amazina yabo. Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko aba banyarwanda barekuwe n’Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye, nyuma y’aho ubushinjacyaha buhagaritse ibirego bwabashinjaga birimo gutunga intwaro mu buryo butemewe. Uganda imaze igihe kinini ita muri yombi abanyarwanda bari ku butaka bwayo,ikabafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Muri Werurwe umwaka ushize, nibwo…
SOMA INKURUIbyavuye mu nama y’umushyikirano mu mwaka wa 2019
Kuva ku wa 19 kugera ku wa 20 Ukuboza 2019, i Kigali muri Convention Centre, hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17, yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangijwe n’ijambo ageza ku Banyarwanda buri mwaka, agaragaza uko igihugu gihagaze. Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika yamenyesheje Abanyarwanda ko u Rwanda ari igihugu gihagaze neza, kandi ashimira Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda kubera uruhare babigiramo. Yasabye ko intambwe nziza imaze guterwa, mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, nk’uko bigaragazwa n’ibipimo mpuzamahanga, zigomba kongera imbaraga zo gukora byinshi…
SOMA INKURUYahishuye ibitaravuzwe ku gitero cy’ i Musanze
Mu biganiro byabaye ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019, hagati y’u Rwanda na Uganda, bikabera i Kampala, bikamara amasaha agera ku 8, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ushinzwe akarere ka Afurika y’ Iburasirazuba Nduhungirehe wari uyoboye itsinda ryaturutse mu Rwanda, yagaragaje ibibazo birindwi bigaragaza ko Uganda ibangamira u Rwanda anabigarariza ibimenyetso. Muri byo harimo ko abarwanya u Rwanda bagabye igitero mu karere ka Musanze baturutse mu birunga bahawe ubufasha n’ inzira n’ igihugu cya Uganda. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ushinzwe akarere…
SOMA INKURUPerezida Tshisekedi yemeje ifatwa ry’inyeshyamba
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yatangaje ko mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu, ingabo z’igihugu zimaze gufata abarwanyi 1712 b’umutwe wa CNRD. CNRD (Conseil national pour le renouveau et la démocratie) ni umutwe wiyomoye kuri FDLR, yombi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Uko kwitandukanya ni nako kwabyaye umutwe wa RUD-Urunana. Perezida Tshisekedi yagarutse ku ifatwa ry’abarwanyi b’uyu mutwe mu butumwa yatanze ku wa Gatanu, mu ijambo yagejeje ku Nteko Ishinga amategeko, yari yahurije hamwe abadepite n’abasenateri. Yavuze ko ubwo yageraga ku…
SOMA INKURUIbyo Abayobozi bo mu Majyepfo basabwe
Kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ukuboza 2019, Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Prof. Shyaka Anastase, yasabye abayobozi bose bo mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Huye na Gisagara gushyira imbaraga mu mishanga ihari yagenewe kuzamura abaturage kugira ngo bazamuke mu iterambere. Ibi Minisiyiri yabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’ abayobozi bose bo muri turiya Turere kuva ku muyobozi w’ Umugudugudu kugera ku bayobozi b’Uturere. Iyi nama yari igamije gushaka icyakorwa ngo imbereho n’ iterambere ry’ umuturage birusheho gutera imbere. Minisitiri yavuze ko utwo Turere uko ari tune dufite abaturage benshi…
SOMA INKURUIshyaka RNC rirwanya ubutegetsi rikomeje gutakaza amaboko
Ishyaka “Rwanda National Congress” RNC rirwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda rikomeje kuvugwamo bombori bombori aho abarwanashyaka 14 baryo bandikiye ubuyobozi babutangariza ko bitandukanyije naryo kubera impamvu zirimo no kwirukana burundu abayobozi baryo bane bari barihagarariye muri Canada, ibura rya Ben Rutabana n’ibindi. Abari bahagarariye ishyaka rya RNC muri Canada barimo Simeon Ndwaniye, Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor, Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada, umubitsi w’intara ya Canada, Bwana Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau na Madamu Tabitha Gwiza birukanwe bashinjwa kwigomeka. Amakuru…
SOMA INKURUGicumbi: Abayobozi basinyiye ibyakura bamwe ku mugati
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari bo mu Karere ka Gicumbi bemereye Guverineri Gatabazi JMV ko bagiye kurangiza ikibazo cy’ubwiherero bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2019, byabananira bakirukanwa. Mu nama Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yagiranye n’aba banyamabanga ndetse n’abashinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu muri aka karere kuri uyu wa 10 Ukuboza 2019, hafashwe ingamba zo kurangiza ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage birimo ikibazo cy’abadafite ubwiherero. Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Bwiza.com abitangaza, Guverineri Gatabazi yabwiye aba bayobozi bo mu karere ka Gicumbi ko ikigero cy’ubwiherero kiri hasi cyane bityo bakwiriye…
SOMA INKURU