Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigiye gusohora ubushakashatsi ku ishusho y’akazi mu Rwanda muri iki gihe cya COVID19 aho imibare y’abadafite akazi ishobora kwiyongera. Ni mu gihe ubushakashatsi buheruka bwo mu kwezi kwa 2 uyu mwaka bugaragaza ko 48% by’Abanyarwanda basaga miliyoni 7 bafite imbaraga zo gukora aribo bari bafite akazi. Ibigo by’abikorera nk’amahoteri, utubari, inganda biri mu bitanga akazi ku baturarwanda banyuranye. Kuri ubu mu gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya COVID19 bimwe mu bikorwa byarafunzwe muri gahunda ya Guma mu rugo. Ibi byatumye amasezerano y’akazi ku bakozi babyo ahagarikwa ibigo bibaha…
SOMA INKURUCategory: politike
Ikihishe inyuma yo kudakurikirana imitungo ya leta inyerezwa
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yatangarije kuri KT Radio ko Leta ikurikiranye arenga miliyari 10 yanyerejwe ariko ikaba imaze kugaruza miliyari 4 gusa. Umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph, yavuze ko mu mpamvu zituma kugaruza imitungo ya Leta bigorana harimo kuba umuntu washoboye kwiba Leta no guhisha ibimenyetso bitamunanira kuko aba afite amafaranga yahamo ruswa abacamanza bakamugira umwere, ati “Amafaranga si imegeri ngo ziramuboreraho”. Hakuzwumuremyi yanagaragaje ko abayobozi bafite umugambi wo kunyereza ibya Leta ikintu cya mbere bakora bakigera ku buyobozi ari ukwigizayo umuntu wese ushobora kubabangamira muri uwo mugambi…
SOMA INKURUIbyavuye mu nama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame
Ejo hashize kuwa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda PAUL KAGAME, hafatirwamo ibyemezo bikurikira: 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30/06/2020. 2. Inama y’Abaminisitiri yasuzumywe ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, yemeza ingamba zigomba gukurikizwa. Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima Ingamba rusange zo kwirinda indwara ya COVID-19 a. Gahunda yo gupima abantu COVID-19 izakomeza mu Gihugu hose. b. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa neza igihe…
SOMA INKURURuhango: Umwuka mubi ukomeje kwiyongera mu Karere nyuma y’uburiganya bwahabereye
Mu Karere ka Ruhango, haravugwa uburiganya mu gutanga umwanya w’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, uyobora Ralga na Meya w’aka Karere bombi bavugwaho kubigiramo uruhare, aho ikizamini cyatanzwe mu bwiru, hagamijwe guha umwanya uwifuzwaga batagendeye ku bumenyi n’ubushobozi. HABARUREMA Valens Meya w’Akarere ka Ruhango Ariko yaba uyoboye Ralga ndetse na Meya w’Akarere ka Ruhango bombi ntibemera uruhare rwabo muri iki gikorwa cyo gushakira umwanya Havugimana, babihakana bivuye inyuma. Nyamara nubwo babihakana, abakoze ikizamini ku mwanya w’ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Ruhango batangaza ko bamaze amezi ane mu gihirahiro, mu gihe abakoze…
SOMA INKURUArashinjwa n’abanyamuryango ba koperative Coctamoka imikorere mibi iherekejwe n’ubuhemu
Abamotari bibumbiye muri koperative Coctamoka ikorera mu Kagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, barashinja umuyobozi wabo Ndayishimiye Isiraheri imikorere idahwitse irangwa no kubatoteza ndetse no kunyuranya n’inshingano za Koperative, bo bakabona akarengane bakorerwa ari indengakamere kandi bajya kwishyira hamwe bari bagamije kwiteza imbere, ariko ubayoboye akora ikinyuranyo, aho anezezwa no kubatwaza igitugu giherekejwe n’akarengane. Zimwe mu mpamvu zituma Ndayishimiye ashinjwa n’abo ayoboye muri koperative imikorere idahwitse ndetse bakaba batacyifuza ko ababera umuyobozi harimo kuyoboza igitugu giherekejwe n’iterabwoba, kwikanyiza guherekejwe n’ikimenyane. Abanyamuryango banyuranye b’iyi koperative batashatse ko batangazwa…
SOMA INKURUPerezida Kagame yagize icyo atangaza ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga yatangaje ko niba u Burundi bushaka kongera kugirana umubano mwiza n’u Rwanda nta kabuza bizakunda, kuko Perezida Ndayishimiye n’abo bakorana bazasanga u Rwanda rwiteguye gukorana nabo nibashaka ko ibihugu byombi byongera kubana neza no guhahirana. Yagize ati “Amateka yatumye abantu batagenderana cyangwa batabana uko bikwiriye ariko icyangombwa ni ugushaka uko ibyo byava mu nzira bigakemuka. Abayobozi ubundi nicyo bashinzwe, politiki nziza burya niko ikora, ibwiriza abantu kuba babana bagahahirana. Kutumvikana n’ibindi by’urudaca bikarangira.Icyo nicyo twifuza kugeraho n’abayobozi bashya b’u Burundi, Perezida…
SOMA INKURUAbandi banyarwanda 12 barekuwe
Irindi tsinda ry’Abanyarwanda 12 bari bafungiwe muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko barekuwe bashyikirizwa u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2020. Aba Banyarwanda bose bakaba barekuwe mu rwego rwo kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amazezerano ya Luanda nk’uko Uganda yari yarabisabwe mu biganiro byo ku wa 21 Gashyantare 2020 byabereye ku mupaka wa Gatuna, bigahuza impande zombi n’ibihugu by’abahuza nka RDC na Angola. Aba Banyarwanda Uganda irekuye baje bakurikira abandi bagera ku 130 ihetse gushyikiriza u Rwanda mu kwezi gushize, bakaba bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka…
SOMA INKURUBa midugudu 18 bitwaye neza bashimiwe
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, yahaye amagare 589 abayobozi b’imidugudu 18 ihana imbibi n’Ishyamba rya Nyungwe mu rwego rwo kubashimira uruhare bagira mu gufatanya n’inzego z’umutekano, by’umwihariko RDF mu kwicungira umutekano. Abayobozi b’imidugudu bashimiwe ko mu mwaka ushize bakoze akazi katoroshye ubwo imitwe yitwaje intwaro yageragezaga guhungabanya umutekano w’Igihugu iturutse mu bihugu by’abaturanyi bihana Imbibi n’Ishyamba rya Nyungwe. Ubwo iyo mitwe yageragezaga kwinjira inyuze mu Ishyamba rya Nyungwe, abayobozi b’imidugudu bahanahanaga amakuru bya hafi n’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’izindi nzego z’umutekano, imigambi yarimo kwica…
SOMA INKURUIcyo Sena yatangaje ku ngengo y’imari yagenewe mu bihe bya Covid-19
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2020, Inteko Rusange ya Sena y’u Rwanda yemeje ibitekerezo bya Sena ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta ya 2020/2021. Iyo Nteko Rusange yagejejweho ubusesenguzi bwa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku bitekerezo bya Sena nk’uko bisabwa n’amategeko. Komisiyo yashimye ko nubwo icyorezo cya COVID -19 cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu, ingengo y’imari y’umwaka wa 2020-2021 yiyongereyeho miriyari 228 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’iy’umwaka ushize. Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena, Senateri Nkusi Juvenal, yagize ati: “Turashima ko nubwo icyorezo…
SOMA INKURURwanda: Abapolisi bashya b’icyiciro cya 16 bashimiwe by’umwihariko
Tariki 19 Kamena 2020 mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana ahaherereye ishuri rya Polisi ritanga amahugurwa ku bapolisi (PTS-Gishari), hasorejwe amasomo y’ibanze y’icyiciro cya 16 ahabwa abapolisi bashya bato binjiye mu kazi. Bayasoje ari abapolisi 1354, abakobwa bari 218, umuyobozi w’ishuri rya PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana yashimiye abapolisi basoje amasomo ku kinyabupfura, umurava no kwitanga byababaranze mu gihe cy’amezi 11 bari bamaze bahugurwa. Yagize ati “Ni amasomo yabaye mu bihe bitoroshye byo guhangana n’cyorezo cya COVID-19, ariko mwaranzwe no kwihangana kandi munirinda kwandura iki cyorezo…
SOMA INKURU