Umusaruro winjijwe n’ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga

Mu cyumweru cyashize kuva tariki ya 26 kugera ku ya 30 Ukwakira 2020, Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatangaje ko u Rwanda rwohereje hanze kirogarama 3 179 794 z’ibikomoka ku buhinzi, zinjije amayero 2 058 332 angana na miriyari 2,019 z’amafaranga y’u Rwanda. Hakozwe byinshi mu gushyira mu bikorwa ibikorwa byari biteganyijwe bishingiye ku ntego z’umwaka za NAEB n’ubwo hagaragayemo ingorane mu kugera neza ku byari biteganyijwe. By’umwihariko icyo cyayi cy’u Rwanda cyoherejwe muri Pakistan, Ubwongereza, Kazakhstan no mu Misiri. Muri icyo cyumweru…

SOMA INKURU

Abadepite batangiye igikorwa cyo gusura abaturage, ahazibandwa ku kurwanya COVID-19

Kuva kuri uyu wa 2 kugeza kuya 8 Ugushyingo 2020, abadepite bari mu ngendo rusange mu Gihugu hose zigamije kumenya no kugenzura uko ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza bihagaze muri iki gihe Igihugu gihanganye n’icyorezo cya Covid-19. Izi ngendo zizafasha Abadepite kumenya no kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kubaka no kongera ibyumba by’amashuri n’imigendekere y’igihe cy’ihinga cy’umwaka wa 2020/2021 (Igihembwe A). Abadepite kandi bazagenzura bimwe mu bikorwa n’imishinga y’iterambere, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) bagaragaje ko byadindiye cyangwa bicunzwe…

SOMA INKURU

Hari abafashe ihame ry’uburinganire nabi-Mme Rwabuhihi

Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda “GMO”, Rose Rwabuhihi, yatangaje uburinganire  bivuga amahirwe angana ku mugore n’umugabo, ku mukobwa n’umuhungu. Ibi Rwabuhihi yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri RBA ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2020 kibandaga ku ruhare rw’Inzego z’ibanze zifite mu kwimakaza ihame ry’Uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Rose Rwabuhihi yagize ati “Kenshi iyo abantu bavuga ihame ry’uburinganire batekereza umugore. Ubundi bireba buri wese ngo agire amahirwe kimwe na mugenzi we, ari imirimo, ari amashuri buri wese abe abifiteho uburenganzira, buri wese agira amahirwe, ni…

SOMA INKURU

Rwanda: Hemejwe ihingwa ry’urumogi mu rwego rw’ubuvuzi

Leta y’u Rwanda yemeje guhinga no kohereza “urumogi” mu mahanga ku mpamvu z’ubuvuzi no kubona inyungu y’amafaranga nk’uko byatangajwe. Inama y’abaminisitiri yo ku wa kabiri yemeje ibyerekeye “ihingwa, itunganywa n’iyoherezwa mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi”. Ikigo cya leta gishinzwe iterambere mu Rwanda “RDB”, cyasohoye itangazo rivuga ko u Rwanda ruzatangira kwakira abahatanira guhabwa uburenganzira muri iryo shoramari. Kuruhinga bizakorwa mu buryo butavuguruza amategeko ahana ikoreshwa ryarwo nk’ikiyobyabwenge. Minisitiri w’ubuzima yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko kimwe muri ibyo bihingwa ari ikitwa ‘cannabis’ gisanzwe kizwi nk’urumogi. U Rwanda rubaye igihugu…

SOMA INKURU

Abapolisi b’u Rwanda berekeje mu butumwa bw’amahoro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukwakira 2020, itsinda ry’abapolisi 176 riyobowe na Chief Superintendent Carlos Kabayiza, ryagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo. Aba bapolisi boherejwe gusimbura abandi bapolisi b’u Rwanda bari bamazeyo amezi 18. Aba bapolisi 176 bagizwe na 20% b’abagore, bari bamaze iminsi bari mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Gishari “PTS-Gishari”. Mu kiganiro bagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza,  yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye u Rwanda, abasaba…

SOMA INKURU

Icyo Perezida Kagame yiteze ku nama yabahuje hagamijwe guhangana na Covid-19

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020, ni bwo Perezida Kagame yiyunze ku bayobozi batandukanye ku Isi mu nama yayobowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “OMS”,  Perezida Kagame yatangaje ko iyo gahunda igamije kwihutisha ibikorwa byo gupima, kuvura no gukingira COVID-19 ari imwe muri gahunda z’ingirakamaro zirimo gukorwa ku Isi muri ibi bihe. Abo bayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru wa Loni António Guterres, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (WHO/OMS) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) Cyril Ramaphosa, Minisitiri w’Intebe wa Norvège Erna…

SOMA INKURU

Icyifuzo cy’impunzi z’abarundi gikomeje gushyirwa mu bikorwa

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko igikorwa cyo gufasha impunzi gutahuka ku bushake gikomeje gukorwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, iy’u Burundi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR). Kuri uyu uyu wa Kane tariki 10 Nzeli 2020,mu gitondo nibwo abarundi 507 bari mu miryango 172 bahagurutse mu nkambi ya Mahama , bakaza kwakirirwa ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Bugesera. Ni itsinda rikurikiye irindi  riheruka gutahuka mu byumweru bibiri bishize, icyo gihe hari  tariki ya 27 Kanama 2020. Minisiteri ishinze…

SOMA INKURU

Mu gutangiza umwaka w’ubucamanza hagaragaye impinduka zatewe na Covid-19

Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangizaga umwaka w’ubucamanza 2020-2021, Kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Nyakanga 2020, urwego rw’ubutabera rwagaragaje ibyo rwagezeho mu mwaka ushize harimo impinduka nyinshi zakuruwe na Covid-19 ndetse n’ibiteganywa gukorwa muri uyu mwaka. Mu byagezweho harimo kuba imanza zirenga ibihumbi bibiri zaraburanishijwe hifashishijwe ikoranabuhanga n’izindi igihumbi zigatangwa hifashishijwe iryo koranabuhanga, by’umwihariko kuva igihe u Rwanda rwinjiyemu bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Perezida Kagame yagarutse ku kuba icyorezo cya COVID-19 cyaragize uruhare mu kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu…

SOMA INKURU

Amabwiriza mashya n’ibihano ku batubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudance, rikubiyemo ibihano ndetse n’amande ku muntu wese uzafatwa yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yashyizeho amabwiriza yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya koronavirusi mu Mujyi wa Kigali. Umuntu afashwe atambaye agapfukamunwa cyangwa se akambaye nabi, azajya acibwa ihazabu y’ibihumbi icumi (10,000Rwf) no gushyirwa ahabugenewe mu gihe cy’amasaha 24 akaganirizwa kugira ngo azamure imyumvire. Kudasiga intera hagati yawe na mugenzi wawe ni bizajya bihanishwa ihazabu…

SOMA INKURU

RIB yagize icyo itangaza ku ihunga ry’uwari umuvugizi wayo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB” rwatangaje ko Marie Michelle Umuhoza wahoze ari umuvugizi warwo yagiye kwivuza mu mahanga kandi ko ari koroherwa, ibi byatangajwe binyomoza ibyari bimaze iminsi bitangazwa ko yahunze. Hari amakuru yakwirakwijwe mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru by’abarwanya Leta y’u Rwanda baba hanze y’igihugu, yavugaga ko Marie Michelle Umuhoza yahungiye muri Canada we n’umuryango we. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko Marie Michelle Umuhoza akiri umukozi wabo wagiye kwivuza, akagenda mu buryo bwubahirije amategeko. Yagize ati “Yagiye kwivuza, yari arwaye…

SOMA INKURU