Ibihugu by’iburengerazuba n’inshuti zabyo byamaganye ibitero bya misile by’Uburusiya ku mijyi itandukanye muri Ukraine no hagati mu murwa mukuru wayo Kyiv. Amerika yavuze ko ibitero “by’ubugome” byakubise ahantu hatari aha gisirikare, harimo kuri kaminuza no ku ishuri ry’abana aho bakinira, yizeza gukomeza ubufasha bwa gisirikare iha Ukraine. Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres yavuze ko “ababajwe cyane” n’ibyabaye. Perezida Vladimir Putin yavuze ko ibi bitero byari ukwihorera igikorwa cyo guturitsa ikiraro cy’ingenzi gihuza Uburusiya na Crimea cyo kuwa gatandatu. Putin yaburiye kandi ko yiteguye gutegeka “ibindi bitero bikaze”. Naho Dmitry…
SOMA INKURUCategory: politike
Kwangirwa gukorera igitaramo i Dubai arabishinja Uganda
Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine wo mu gihugu cya Uganda wanahanganye na Perezida Museveni mu matora ashize, aratunga urutoki abategetsi ba Uganda kuba inyuma y’ihagarikwa ry’ igitaramo cyari kubera Dubai. Ibi yabitangaje nyuma yo kumara amasaha umunani ahatwa ibibazo n’inzego z’umutekano za Dubai, aho yemeza ko yatengushywe bikomeye n’ihagarikwa ry’igitaramo cye cy’ubugiraneza kigamije gufasha bamwe mu bimukira bakomoka muri Uganda bari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Ku rubuga rwa Twitter uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko Guverinoma ya Uganda iri inyuma y’ihagarikwa ry’iki gitaramo mu buryo…
SOMA INKURUBarasabwa guhabwa ingurane z’imitungo yabo yari ibatunze
Abatuye mu murenge wa Rwaza, mu karere ka Musanze bavuga ko batazi iherezo ry’amafaranga yabo y’ingurane ku byangijwe n’umiyoboro uva ku rugomero rwa Mukungwa werekeza mu karere ka Nyabihu. Uku kutishyurwa amafaranga y’ibyangijwe, bavuga ko byagize ingaruka ku mibereho yabo cyane ko ibikorwa byangijwe harimo ibyari bitunze imiryango yabo. Ubuyobozi bwa Sosiyete Ishinzwe Ingufu (REG) bwo bwavuze ko gutinda kw’ingurane ahanini bikomoka ku bibazo by’ubutaka bw’abazazihabwa. Umuturage wo mu kagari ka Nyarubuye waganiriye n’itangazamakuru utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko kutishyurirwa igihe byabagizeho ingaruka. Ati “Iyi miyoboro ari Mukungwa-Nyabihu,…
SOMA INKURUIbikomoka ku buhinzi bikomeje kwinjiriza u Rwanda amadovise
U Rwanda rwataye intambwe mu kohereza mu bihugu binyuranye umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, ari nako bininjiza amadovize. Ibi byatangajwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), aho cyemeje ko u Rwanda rwohereje hanze ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku mboga, imbuto n’indabo, bingana na Mega Toni 1,293.1 bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 4,900,928. Ubuhinzi bw’ikawa bwo bwinjije amadolari y’Amerika 839,595 kuri Mega Toni 434 aho igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 7,6. Ikawa yoherejwe muri Switzerland, mu Bwongereza, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no muri…
SOMA INKURUUrugiye kera ruhinyuza intwari -Akajagari ka Kangondo na Kibiraro kabaye amatongo
Inzu zo mu kajagari ko mu midugudu ya Kangondo na Kibiriraro kazwi cyane nka ‘Bannyahe’ zamaze gusenywa ‘zose’ nk’uko bamwe mu bari bahatuye ndetse n’abategetsi babivuga. Ku cyumweru, Jean de la Paix Barawugira yabwiye BBC ati: “Ubu nta nzu n’imwe ihari. “Zose banyujijeho katerepurari, nanjye ibyanjye bahise babihirika n’ibikoresho bimwe bitaravamo”. Kuwa kane, abatuye aka gace babyutse basanga kagoswe abapolisi bitwaje intwaro nta wemerewe kuhinjira no gusohoka, drones zanyuze hajuru zibaha ubutumwa bwo kwimuka ako kanya. Kuwa gatanu imashini zisenya zaramukiye muri izo nzu, abakuriye Umujyi wa Kigali bari batanze…
SOMA INKURUBarasaba Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga hafi yabo
Kuri uyu wa gatandatu, tariki 17 Nzeli ubwo abaturage bo mu karere ka Nyagatare basobanurirwaga n’imikorere ya Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byifashishwa mu butabera, basabye ko bakwegerezwa ishami ryayo kuko byabafasha cyane mu butabera. Ni mu bukangurambaga iyi laboratwari yatangiye bwo kuzenguruka uturere isobanurira abaturage imikorere ya RFL kugira ngo abaturage babashe gusobanukirwa na serivisi gitanga batangire bayigane ku bwinshi. Muri serivisi batanga basobanuriye abaturage harimo serivisi yo gupima uturemangingo ndangasano, serivisi yo gupima uburozi n’ingano za alcohol iri mu maraso, serivisi yo gupima ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire,…
SOMA INKURUIgisirikare cya Burkina Faso cyagabweho igitero
Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko ku Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022, hari abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku kigo cya gisirikare giherereye mu gace ka Deou mu karere ka Sahel, gihitana abasirikare b’iki gihugu babiri. Amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika avuga ko uretse aba basirikare ba Leta bapfuye, bagenzi babo nabo babashije kwivugana 10 muri aba barwanyi babagabyeho igitero, ndetse babaka zimwe mu ntwaro bari bafite na moto bagendagaho. Igisirikare cya Burkina Faso kivuga ko aba barwanyi baje bashaka kwinjira mu kigo, haba imirwano yo kubakumira ari nayo yaguyemo aba…
SOMA INKURUKarongi: Abana basaga ibihumbi 12 bibasiwe n’igwingira
Nyuma y’isesengura ryakozwe n’akarere ka karongi ryagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye barenga ibihumbi 12. Umwaka wa 2022 watangiye abayobozi b’akarere ka Karongi bazi ko akarere gafite abana 32,4% bagwingiye ariko batazi abo bana abo aribo n’aho baherereye. Inama yahuje abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza mu Ntara y’Iburengerazuba muri Werurwe, yagaragaje ko kutamenya imyirondoro y’abana bagwingiye ngo imiryango yabo yitabweho by’umwihariko biri mu bituma igwingira ridacika. Nyuma y’iyo nama akarere ka Karongi kapimye abana bose batarengeje imyaka 5, gasanga mu bana 41 420 batarageza kuri iyo myaka,…
SOMA INKURUKayonza: Pasiteri wariye abakirisitu miliyoni 25 yatawe muri yombi
Umupasiteri w’imyaka 46 wo mu Itorero Four Square Church ishami rya Kabare mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi azira kwaka abaturage ibihumbi 100 Frw kuri buri muturage, ababeshya ko azabashyira mu mushinga ufasha abana babo uzwi nka ‘ Compassion International’ bikarangira amafaranga ayiririye. Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2022 mu Mudugudu wa Kazeneza mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare ari naho itorero yari abereye umushumba ryakoreraga. Amakuru avuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka aribwo uyu mukozi w’Imana yatangiye kubwira…
SOMA INKURUBabiri bakekwaho kwica abantu 10 barahigwa bukware
Abantu bagera ku 10 bishwe n’abandi 15 barakomereka mu bwicanyi bwo gutera abantu ibyuma mu ntara ya Saskatchewan muri Canada, nk’uko polisi ibivuga. Abahohotewe basanzwe ahantu 13, naho abagabo babiri bacyekwa Damien Sanderson na Myles Sanderson ubu barimo guhigwa, polisi yavuze ko bitwaje intwaro. Abatuye mu gace bacyekwamo basabwe kuguma mu nzu zabo mu gihe aba bagabo barimo guhigishwa uruhindu mu karere kanini. Polisi yo mu ntara ya Saskatchewan yanditse kuri Twitter iti: “Ntuve ahantu hatekanye. Igengesere mu kwemerera abantu kwinjira iwawe”. Bariyeri zashyizwe ku mihanda aho polisi irimo kureba…
SOMA INKURU