Karongi: Abana basaga ibihumbi 12 bibasiwe n’igwingira


Nyuma y’isesengura ryakozwe n’akarere ka karongi ryagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye barenga ibihumbi 12.

Umwaka wa 2022 watangiye abayobozi b’akarere ka Karongi bazi ko akarere gafite abana 32,4% bagwingiye ariko batazi abo bana abo aribo n’aho baherereye.

Inama yahuje abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza mu Ntara y’Iburengerazuba muri Werurwe, yagaragaje ko kutamenya imyirondoro y’abana bagwingiye ngo imiryango yabo yitabweho by’umwihariko biri mu bituma igwingira ridacika.

Nyuma y’iyo nama akarere ka Karongi kapimye abana bose batarengeje imyaka 5, gasanga mu bana 41 420 batarageza kuri iyo myaka, harimo abana 12 839 bagwingiye.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yatangaje ko nyuma yo kumenya imyirondoro y’abana bagwingiye ikigiye gukurikiraho, ari ukubitaho n’imiryango yabo binyuze mu buryo bwo kubabyara muri batisimu.

Ati “Tuzafatanya kugira ngo buri muntu wese agende afata umwana, amubyare muri batisimu, amukurikirane, amenye ko gahunda za Leta zo gufasha abafite imirire mibi zigera kuri wa mwana.”

Mu karere ka Karongi mu bana bagwingiye harimo 4 788 bafite igwingira rikabije na 5051 bafite igwingira ryoroheje, muri bo bana bagwingiye harimo 3 519 batararenza imyaka ibiri.

 

Eric TUYISHIME


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.