Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika

Kuri uyu wa Mbere, tariki 5 Nzeli, muri Village Urugwiro, Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika (CAHB) Dr Mansourou Aremou uri mu Rwanda. Perezida Kagame yakiriye Dr Aremou Mansour uyobora CAHB Perezida wa CAHB Dr Mansourou Aremou ari mu Rwanda aho yaje kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’icy’abatarengeje imyaka 18 byose biri kubera mu Rwanda kuva tariki 20/08/2022. Hari kandi n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier, ndetse na Perezida wa FERWAHAND Alfred…

SOMA INKURU

Kenya: Urujijo rwakuweho, Perezida watsinze amatora yamenyekanye

Kuri uyu wa mbere tariki 4 Nzeli 2022, bidasubirwaho Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kenya rwemeje ko William Ruto ari we watsinze amatora ya Perezida atsinze Raila Odinga bari bahanganye. Byagaragajwe ko Ruto yabonye amajwi 50.4%, mu gihe Odinga ari 48.8%. Ubu bujurire bwatanzwe nyuma y’aho Odinga n’ihuriro rye Azimio la Umoja, bavugaga ko habayemo uburiganya mu kubara amajwi, bityo ko amajwi yatangajwe atandukanye n’ukuri kw’ibyatowe. Umwanzuro w’intsinzi ya Ruto wasomwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Koome, kuri uyu wa Mbere nyuma yo gutesha agaciro ibirego byashinjwaga Komisiyo y’Amatora. Kimwe mu…

SOMA INKURU

Imikorere mibi no kutubahiriza inshingano bivugwa kuri Royal Express bishobora kuyifungisha imiryango

Kampani Royal Express ya Nilla Muneza ishobora gufunga imiryango kuko yananiwe kuzuza inshingano zo gutwara abagenzi mu duce tw’Umujyi wa Kigali yari yahawe. Iterambere ry’igihugu rishingira ku bikorwa byinshi kandi bitandukanye bizamura imibereho y’abaturage. Ni muri urwo rwego hafashwe ingamba zo gukuraho Minubus zatwaraga abagenzi mu mujyi wa Kigali, bityo imwe mu mihanda ikaza gufatwa na Kampani Royal Express, ikindi gice gifatwa na KBS, igisigaye gihabwa Jali Transport. Amakuru yitangirwa n’abagenzi batega imodoka za Royal Express isaha ku isaha binubira imikorere y’iyi Kampani. Iyi mikorere mibi ivugwa n’abagenzi bo mu…

SOMA INKURU

Abanyamakuru basabwe kwirinda gutangaza ibyagira ingaruka ku bana

Mu mahugurwa y’abanyamakuru y’umunsi umwe yateguwe n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu Rwanda “ARJ” ku bufatanye na UNICEF, basabwe kwirinda gutangaza ibyagira ingaruka ku buzima bw’umwana haba ako kanya cyangwa mu gihe kirekire. Mwarimu wigisha itangazamakuru muri Kaminuza zinyuranye, Pasteri Uwimana Jean Pierre yatangaje ko nk’abanyamakuru bakurikirwa n’abantu benshi bakwiriye kwitwararika mu gutara no gutangaza inkuru zivuga ku bana. Pasiteri Uwimana Jean Pierre Umwarimu muri Kaminuza zinyuranye z’itangazamakuru Yagize ati” Hari imvugo usanga zikoreshwa aho bavuga ngo uriya mwana wo mu muhanda  ukibaza niba uwo mwana yarabyawe n’umuhanda, mu byukuri izi mvugo…

SOMA INKURU

Ukekwaho uruhare mu mugambi wo guhirika Perezida yagunguwe

François Beya Kasonga wahoze ari umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu by’umutekano, yarekuwe by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yari yatawe muri yombi, akekwaho uruhare mu mugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi. Icyo gihe yahise atabwa muri yombi, Tshisekedi ava igitaraganya mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe yaberaga Addis Abeba. Kuri uyu wa Kabiri urukiko rukuru rwa gisirikare rwategetse ko afungurwa by’agateganyo, nyuma yo kubisabirwa n’abanyamategeko kubera ubuzima bwe butifashe neza. Hari abandi baregwa muri dosiye imwe na Beya bari basabye kurekurwa ariko bo ubusabe bwabo bwateshejwe agaciro.…

SOMA INKURU

Gutwara abagenzi mu gihugu bikomeje kuba ihurizo

Uko iminsi yagiye isatira iterambere ry’igihugu nibwo bamwe mu bashoramari baguze za Coaster zigatwara abagenzi bava Kigali bajya mu ntara cyangwa bava mu ntara baza i Kigali. Muri ibyo bihe abanyamatagisi bari bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwaga ATRACO. Iri shyirahamwe ryaje gukubitwa inshuro na Ltd Col Twahirwa Louis Alias Dodo. Bamwe mu bari bafite imodoka za Minibus bahuye n’ikibazo cyabakomereye kuko izo modoka zabo zaraciwe zikurwa mu mujyi wa Kigali. Izasigaye zakoreraga i Kabuga zigasubira mu ntara. Izindi zisigara zikorera Bugesera zigasubira mu byaro byo muri ako karere.Mugice cyo mu Majyaruguru…

SOMA INKURU

Abakobwa 510 bazahurira mw’ihuriro “2022 GLOW SUMMIT” bazigiramo ibikorwa bitandukanye

Ready for Reading ikorera mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wigenga Global GLOW, yateguye ihuriro ry’abakobwa babarizwa muri gahunda zitandukanye za GLOW Clubs (Biga kwikorera ubuvugizi), Healthy GLOW (Biga ubuzima bw’imyororokere), Girl Solve (Biga kwihangira umurimo), bakorera mu murenge wa Rwinkwavu, Mukarange, Musha, Bugesera bagera kuri 510. Iri huriro ryiswe “2022 GLOW SUMMIT” rizaba kuva Tariki 10 kugeza Tariki 12 Kanama 2022 kuri Ready for Reading, mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza. Abakobwa 510 bazahurira mw’ihuriro “2022 GLOW SUMMIT” bazigiramo ibikorwa bitandukanye…

SOMA INKURU

Icyegeranyo cya banki y’isi ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Icyegeranyo cya banki y’isi ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa kigaragaza ko hagati ya Nyakanga 2021 na Kamena 2022, ibiciro by’ibinyampeke nk’ibigori, ingano n’umuceri byazamutse ku mpuzandengo ya 31% mu bihugu 160 byakorewemo ubu bushakashatsi. Iki cyegeranyo kigaragaza ko u Rwanda rwagerageje guhangana n’iri zamuka bitewe n’uko guhera muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021 kugeza muri Mata uyu mwaka, ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda byazamutse munsi ya 2%, mu gihe ibihugu byinshi byari hagati ya 2 na 5% ndetse n’ibindi ibiciro by’ibiribwa byarazamutse bikagera hagati ya 5 na 30%. Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda,  Dr.…

SOMA INKURU

USA: FBI yasatse urugo rw’uwahoze ari Perezida

Uwahoze ari Perezida wa USA, Donald Trump, yatangaje ko kuri uyu wa mbere, abakozi b’Urwego rw’iperereza “FBI”  binjiye mu rugo rwe  ruherereye muri Mar-a-Lago muri Palm Beach muri Leta ya Florida bararusaka. Yatangaje ko abakozi ba FBI binjiye muri iyi nzu bagafungura isanduku abikamo inyandiko n’ibindi bintu by’ingenzi kuri we. Amakuru yatangajwe yemeza ko uku gusaka gufitanye isano n’uburyo Trump yafataga inyandiko za Leta. Bikekwa ko ashobora kuba yarafashe zimwe akazijyana iwe, ubwo yavaga muri White House. Umunyamategeko wa Trump, Christina Bobb, yabwiye NBC News ko hari inyandiko zimwe zafatiriwe…

SOMA INKURU

Sobanukirwa kurushaho ibarura rusange rya gatanu ribura iminsi mike

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR” cyatangaje ko imyiteguro ku ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda igeze kure,  rikazaba muri Kanama 2022, guhera tariki 15 kugeza tariki 30. Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi. Muri iki gihe u Rwanda ruri kwitegura ku nshuro ya 5 ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire (Population and Housing Census, ‘PHC’) riba buri myaka 10, aho hakusanywa amakuru atandukanye afasha igihugu mu igenamigambi, harimo…

SOMA INKURU