Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahawe igihembo n’Umuryango American Academy of Achievement, k’ubw’umuhate yagize mu guhashya icyorezo cya Covid-19. Ibiro by’umurukuru w’igihugu, Village Urugwiro byatangaje aya makuru ku rubuga rwa Twitter bivuga ko Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cy’uko yagize umuhate mu guhashya Covid-19. Umuryango The American Academy of Achievement wamuhaye iki gihembo, washinzwe mu 1961 na Brian Reynolds ashaka gushimira abantu bafite ibintu bikomeye bagezeho bigahindura ubuzima bwa benshi no kubahuza n’abanyeshuri ngo babigireho. Kuwa 14 Werurwe 2020, nibwo umurwayi wa mbere wa Covid-19 yagaragaye mu Rwanda,…
SOMA INKURUCategory: politike
Hatanzwe inkunga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF), yemeje inkunga ya miliyoni 319 z’amadolari ni ukuvuga miliyari zirenga 340 z’amafaranga y’u Rwanda, zo gukoresha muri gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu buhamye. U Rwanda nk’igihugu cya mbere muri Afurika kigiye guhabwa inkunga n’Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF), ingana na miliyoni 319 z’amadolari ni ukuvuga miliyari zirenga 340 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi gahunda ya IMF yashyizweho uyu mwaka, hagamijwe gufasha ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciciriritse gukemura ibibazo by’igihe kirekire bikomoka ku ihindagurika ry’ibihe. Ni nyuma y’umwanzuro wavuye mu biganiro hagati…
SOMA INKURURwanda: Ibiciro ku masoko bikomeje kuzamuka
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, cyatangaje ko mu kwezi k’Ugushyingo 2022, hirya no hino mu Rwanda ibiciro ku masoko byazamutse ku ijanisha rya Imibare iki kigo cyashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu igaragaza ko ibiciro bikomatanyije (byo mu mijyi no mu byaro) byazamutse kuri iki kigero bivuye ku ijanisha rya 31% byari byiyongereyeho mu Ukwakira 2022. Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi k’Ugushyingo 2022, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 64,5% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 14,6%. Iyo urebye mu mijyi gusa usanga mu Ugushyingo 2022, ibiciro…
SOMA INKURUUmushinga wo kurengera abakora uburaya ugeze kure
Minisitiri w’Ubutabera muri Afurika y’Epfo, Ronald Lamola yatangaje ko umushinga w’itegeko ugamije kurengera abakora uburaya bahohoterwa cyane witezweho gukura uburaya mu gitabo cy’amategeko ahana y’iki gihugu. Ati “Byitezwe ko gukura uburaya mu byaha bizagabanya ibikorwa bwo guhonyora uburenganzira bw’ababukora. Bizagira uruhare kandi mu gufasha abakora aka kazi kugera kuri serivisi z’ubuzima, gukora neza ndetse binakumira ukwitinya.” Byitezwe ko iri tegeko niritangira kubahirizwa abakora uburaya n’abagura indaya batazongera gufatwa nk’abakoze icyaha. Imibare igaragaza ko muri Afurika y’Epfo habarirwa abakora uburaya barenga ibihumbi 150 ariko bakoba bakorerwa ihohoterwa rikomeye habayeho kwitwaza itegeko.…
SOMA INKURUImpamvu yashyizwe mu bagore 100 bakomeye ku isi
Urutonde Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yashyizweho mu bagore 100 bakomeye ku isi by’umwihariko urw’abagore bagaragaje ibikorwa bidasanzwe mu mwaka wa 2022, akaba ari ku mwanya wa 95. Ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko bimwe mu byatumye Perezida Suluhu ashyirwa kuri uru rutonde ari imbaraga yakoresheje mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 muri Tanzania kandi cyari cyarirengagijwe n’uwamubanjirije, Dr John Pombe Magufuri. Yashyizwe kuri uru rutonde kandi kubera imbaraga yakoresheje mu guteza imbere uburinganire, uburezi, ubuzima, imiyoborere myiza ndetse n’ibijyanye n’amahoro. Uru rutonde rugaragaraho abandi bagore bakomeye mu myanya itandukanye barimo Perezida…
SOMA INKURURDC: M23 irashyize ivuye ku izima
Nyuma yo kwihagararaho ndetse no gutangaza ko badateze gusubira inyuma bakava mu duce tunyuranye bafashe, umutwe wa M23 wavuye ku izima utangaza ko witeguye guhagarika imirwano ndetse ukanava mu duce wari umaze kwigarurira, nk’uko wabisabwe mu nama iheruka kubera i Luanda muri Angola. M23 kandi igaragaje ubu bushake mu gihe kuri uyu wa Kabiri i Nairobi muri Kenya hasojwe ibiganiro byari bihuje leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro, yashimangiye ko yiteguye kuyoboka inzira yo gushyira itwaro hasi. M23 yasohoye itangazo, kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ukuboza 2022, nyuma yo…
SOMA INKURUAgahimbazamusyi kateje ibibazo mu biganiro byari bihuje abanye Congo
Mu gihe ibiganiro bimaze iminsi irindwi bihuje abanye-Congo byagombaga gusozwa kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita, igikorwa cyimuriwe kuri uyu wa Kabiri kubera ko ibiganiro bitarangiye nk’uko byari byitezwe, imbarutso yabaye agahimbazamusyi. Ibiganiro byatangiye neza, mbere ya saa sita humvwa ibiganiro birimo icyatanzwe n’Umugaba w’Ingabo z’akarere zoherejwe muri Congo, Gen Maj Jeff Nyangah, washimangiye ko batazatuma “umutwe wa M23 wigera ufata umujyi wa Goma.” Ikindi kiganiro cyatanzwe na ambasaderi Mohamed Goyo, cyagarukaga ku bijyanye no gukemura amakimbirame. Ibintu bijya kumera nabi, abitabiriye ibiganiro by’umwihariko abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro,…
SOMA INKURUIcyo RGB isaba amatorero yo mu Rwanda
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasabye imiryango ishingiye ku myemerere kurushaho kunga ubumwe, mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’ubwumvikane buke byakunze kugaragara muri amwe mu matorero. Ubu butumwa Umukuru wa RGB, Dr. Kayitesi Usta, yabutanze kuri uyu wa Mbere ubwo yafunguraga igiterane cy’iminsi itatu cyiswe Rwanda Brethren Conference on Mission, cyateguwe n’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda. Mu ijambo yagejeje ku bantu basaga 200 bitabiriye iki giterane, barimo abashumba n’abayobozi b’ibyiciro bitandukanye muri iri torero, Dr. Kayitesi yagize ati “Niba hari ikintu kimwe muzakura muri iyi nama, ndifuza ko kizaba kumenya…
SOMA INKURUImpaka ni zose ku kuboneza urubyaro ku bangavu
Umushinga wari watanzwe n’itsinda ry’abadepite bashakaga ko abakobwa b’imyaka 15 bakwemererwa gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, ariko mu Ukwakira, nibwo Inteko Ishinga Amategeko yanze uyu mushinga wari ugamije guhindura itegeko risanzwe ryagiyeho muri 2016 ariko ryemerera kuboneza urubyaro abafite kuva ku myaka 18 gusa. Umwe mu badepite bari bashyigikiye uwo mushinga w’itegeko ubwo wamurikirwaga Inteko, ni Depite Frank Habineza, wavugaga ko ari umushinga mwiza uzakemura ibibazo biri muri sosiyete cyane cyane mu rubyiruko bitewe n’umubare w’abangavu baterwa inda urushaho kwiyongera ndetse benshi bagerageza kuzikuramo bikabaterwa kubura ubuzima kubera gukoresha abantu…
SOMA INKURURwanda: Urubyiruko rube maso SIDA iravuza ubuhuha
Nta wakwirengagiza byinshi byagezweho mu Rwanda mu rugamba rwo guhashya virusi itera SIDA, ariko haracyari urugendo mu rwego rwo kwesa umuhigo wo kurandura ubwandu bushya kuko bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, muri bo abenshi bakaba ari igitsina gore. Ku munsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya Virusi itera SIDA, wijihijwe none tariki ya 1 Ukuboza, ufite insanganyamatsiko igira iti ” Rubyiruko tube ku isonga mu kurwanya no guhangana na SIDA”, hagaragajwe impungenge zikomeye z’ubwiyongere bwa VIH/ SIDA mu rubyiruko bamwe muri rwo berekana icyibyihishe inyuma. Ndagiwenimana Polinaire, umusore…
SOMA INKURU