Perezida Volodymyr Zelensky yashinje Uburusiya gukora “ibyaha byibasira inyokomuntu” nyuma y’uko ibindi bisasu bya misile byabwo biteje ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice bitandukanye bya Ukraine. Mu ijambo ryo mu buryo bwa videwo bw’iyakure, yabwiye akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye ko “umuvuno w’iterabwoba” w’Uburusiya watumye “abantu babarirwa muri za miliyoni basigara nta ngufu z’amashanyarazi bafite, nta bushyuhe [bwo mu nzu], nta mazi”, muri iki gihe cy’ubukonje buri munsi ya dogere zeru (-0). Ukraine yavuze ko ibi bitero bishya byishe abantu nibura barindwi. Ikoranabuhanga rya internet na mudasobwa ryahagaze mu bigo by’ingufu za…
SOMA INKURUCategory: politike
Rwanda: Abana basaga 600 bibera mu mihanda
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, yatangaje ko 87% by’abana babaga ku muhanda basubijwe mu miryango, mu gihe abandi barenga 600 bakiwurimo ni ukuvuga 13%. Mufulukye yavuze ko abana basubiye mu miryango biga bameze neza cyane ariko hari abandi 13% barimo 318 baba mu mihanda basubira mu miryango yabo, ni ukuvuga ngo ‘barara mu miryango ariko bakazinduka bajya mu mihanda’ n’abandi bangana na 368 barara mu mihanda. Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere, Mufulukye, yavuze ko kuba hari abana basubira mu…
SOMA INKURUIby’intambara muri Congo byafashe indi ntera: Imishyikirano ntikibaye, imitwe inyuranye y’inyeshyamba yahagurutse
Ibiganiro byari biteganyijwe gutangira none kuwa mbere i Nairobi hagati ya leta ya Kinshasa n’imitwe y’inyeshyamba ‘byasubitswe’, nk’uko umwe mu bakozi bateguraga ibi biganiro muri Kenya yabitangaje. Imyiteguro yasaga n’iyarangiye ariko “twatunguwe n’uko Kinshasa ubona ko nta bushake igaragaza bwo kuza”, nk’uko uyu mukozi utifuje gutangazwa yabibwiye BBC. Ntihazwi neza igihe ibi biganiro, bisubitswe ku nshuro ya kabiri, byimuriwe, amakuru avuga ko ari mu cyumweru gitaha, ariko uyu mukozi avuga ko ari “ugutegereza tukareba”. Byari biteganyijwe ko imitwe irenga 15 yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo ihagararirwa muri ibi…
SOMA INKURUDore ubwoko bw’ibiribwa bwakuwe ku isoko ry’u Rwanda
Nyuma y’ubusabe bwa bamwe mu bakiliya bakemanze ubuziranenge bwa shokola zikorwa n’uruganda rwo mu Busuwisi, Toblerone. bagasaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA) cyakuye ku isoko ubu bwoko bwa shokola . Izo Shokola zahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda harimo izizwi nka Toblerone 100g (Swiss milk chocolate with honey & almond nougat), Toblerone 100g (Swiss dark chocolate with honey & almond nougat) na Toblerone 50g (Swiss milk chocolate with Honey & Almond Nougat). Rwanda FDA yatangaje ko mu igenzura yakoze, yasanze zimwe muri izo shokola zifite ikibazo…
SOMA INKURUUSA: Ubuyobozi bugiye guhindura isura
Kuri iyi nshuro, Prezida Joe Biden ashobora kutazoroherwa mu mutwe w’Abadepite mu myaka ibiri isigaye kuri manda ye kuko ishyaka ry’Aba-Républicains ryegukanye imyanya 218 mu mutwe w’Abadepite, ribona ubwiganze nyuma y’iminsi mike ritsinzwe n’Aba-Démocrates muri Sena. Ni ubwiganze buba buhatanirwa cyane kuri perezida uriho, kuko butuma gahunda ze zinyuzwa mu Nteko Ishinga Amategeko zitambuka nta nkomyi. Kuri uyu wa Gatatu, Aba-Républicains babonye ubwiganze ubwo umurwanashyaka wabo, Mike Garcia, yatsindaga amatora mu karere ka 27 muri California. Ubu byitezwe ko ubwo amajwi ntakuka azaba atangazwa, ishyaka ry’Aba-Républicains rizaba rifite imyanya iri…
SOMA INKURUBahakanye bivuye inyuma iby’uvurizwa mu Rwanda kwa Perezida Faustin Touadéra
Umuvugizi wa perezida muri Centrafrique yahakanye amakuru ko Perezida Faustin-Archange Touadéra ku cyumweru yaba yarajyanywe mu Rwanda kuvurwa nyuma “yo kugwa gukomeye”. Ibinyamakuru byo muri Centrafrique na bimwe mpuzamahanga byakwije ayo makuru nyuma y’uko urubuga rushyigikiye abatavugarumwe n’ubutegtsi ruvuze ko Touadéra yakomeretse “mu kugwa gukomeye” mu murwa mukuru Bangui, agahita ajyanwa kuvurirwa mu Rwanda. Umuvugizi wa perezida, Albert Yaloke Mokpem, yatangaje “gutungurwa” kubera ibivugwa, atangaza ko perezida ari mu kazi ke i Bangui. Ati “Perezida ubu ageze mu biro bye. Amakuru yatangajwe na Corbeau News ni ikinyoma kandi arayireba ubwayo.…
SOMA INKURUIby’urubanza rwa Prince Kid byahinduye isura
Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022 nibwo byitezwe ko Prince Kid (Ishimwe Dieudonnee) yongera kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahategerejwe kumvwa abatangabuhamya batatu basabwe n’Urukiko, ibi bikaba byahinduye isura urubanza rwe. Mu gutumaho aba batangabuhamya, umucamanza yavuze ko ari abumvishwe mu zindi nzego z’ubutabera, ariko mbere yo gufata icyemezo agasanga akeneye kubanza kubiyumvira. Prince Kid agiye gusubira imbere y’Urukiko nyuma y’aho rufashe icyemezo cyo gusubika isomwa ry’urubanza rwe, kuko rwasanze hari abatangabuhamya batatu rukeneye kubanza kwiyumvira ndetse nawe akisobanura ku byo bamushinja. Aba batangabuhamya bategerejwe imbere y’Urukiko baratanga ubuhamya bwabo…
SOMA INKURUGutakaza Umujyi wa Kherson byafashwe nko gutsindwa Kuri Putine
Ingabo z’u Burusiya zafashe umwanzuro wo kuva mu Mujyi wa Kherson aho zari zimaze igihe kinini zarigaruriye, ibi ku basesenguzi ba politike bifatwa nk’aho icyizere Poutine yari afite cyakubiswe inshuro kandi ko abaturage bakomeje kugenda bamuvaho. Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri mu ntambara muri Ukraine, Gen Sergei Surovikin, yatangaje ko urugamba rwo mu gace ka Kherson rwari rugoye cyane. Kuwa 10 Ukwakira, hashize iminsi uyu musirikare agizwe Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri kurwanira muri Ukraine. Icyo gihe yavuze ko Ingabo za Ukraine zifashijwe na NATO, ziri muri gahunda yo kugaba…
SOMA INKURUAbanye-Congo bakomeje guhungira mu Rwanda
Abanye-Congo batangiye guhunga binjira ku butaka bw’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki 13 Ugushyingo 2022, banyuze mu mirenge ya Bugeshi na Busasamana, yo mu karere ka Rubavu ku mupaka wa Kabuhanga. Abahungiye mu Rwanda bivugwa ko ari abaturutse mu duce dutandukanye turimo Ruhunda na Buhumba mu Burasirazuba bwa RDC. Hari n’abavuye muri Groupement ya Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo. Bakigera mu Karere ka Rubavu, aba Banye-Congo bahise bajyanwa gucumbikirwa mu ngo z’abaturage kugira ngo babone aho kurambika umusaya. Abaturage bavuye muri RDC bahunze intambara imaze iminsi ibera mu…
SOMA INKURUIkoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi niyo nzira yahisemo
NISHIMWE Aimable ni umuhinzi mworozi wabigize umwuga ku myaka 23, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbiye muri scince (PCB), akaba afite Company “PRE EMINENT Ltd” ikora ubuvumvu mu karere KARWAMAGANA, umurenge wa KARENGE, akagari ka BICACA. umudugudu wa RUNZENZE agamije gufasha abaturage bo mu RWANDA kubangurira ibihigwa hakoreshejwe inzuki bityo umusaruro w’ibihigwa ukiyongera ari nako umusaruro w’ubuki uboneka ku isoko. NISHIMWE yatangaje ko yatangiye n’ubworozi bw’ingurube anabufatanya no gutanga serevisi zo guhugura urubyiruko mu gukoresha imirasire y’izuba mu kuhira, anahugura urubyiruko uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi anabahishurira amahirwe ari mu…
SOMA INKURU