Kuri uyu wa 8 Kanama 2018 ni wo munsi wa nyuma Komisiyo y’Amatora muri RDC yari yashyizeho yo kwakira ibyangombwa by’abashaka kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018, kuri uwo munsi ari nawo wa nyuma wo gutanga kandidatire mu matora ya Perezida wa Repubulika w’iki gihugu, habonetse umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi Emmanuel Ramazani Shadary, bivana igihu ku rujijo rumaze iminsi hibazwa niba Joseph Kabila azongera kwiyamamaza. Emmanuel Ramazani Shadary w’imyaka 57 ni Umunyamabanga Uhoraho w’ishyaka riri ku butegetsi (PPRD), kuva mu Ukuboza 2016 kugeza muri…
SOMA INKURUCategory: politike
Polisi yerekanye uwari warayogoje ibyamamare yifashishije imbuga nkoranyambaga
Polisi y’u Rwanda yerekanye Usanase Muhamed, umusore wari warayogoje benshi ariko yibanze ku byamamare byo mu Rwanda, yiyitirira abandi cyangwa akinjira muri konti zabo ku mbuga nkoranyambaga ngo abashe kubacucura utwabo. Nk’uko yabitangarije Abanyamakuru, Usanase w’imyaka 21 y’amavuko, acishirije, ashobora kuba amaze kwiba amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni eshatu abanje kwinjira muri konti z’abahanzi n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda, akaguza amafaranga mu izina ryabo cyangwa agasaba amafaranga ba nyiri konti ngo abone kuzibasubiza. Mu bo yinjiriye muri konti yavuzemo nka Amag the Black, Bruce Melody, Jay Polly, Urban Boyz, Arthur Rutura w’umunyakakuru kuri Kiss…
SOMA INKURURwamagana: Abaturage 1250 bishyuriwe mituelle na Diaspora Nyarwanda ku bufatanye n’ishuri rya Polisi rya Gishali hanatangwa inzu
Ishuri rya polisi rya gishali riherereye mu Karere ka Rwamagana ryashyikirije inzu ryubakiye Mahundaza Clotilde utishoboye mu kagari ka Cyinyoni Umurenge wa Gishali ndetse ku bufatanye na Diaspora yo mu busuwisi bishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 1250 batishoboye. Inzu yubakiwe uyu muturage utishoboye ifite agaciro k’amafaranga y’uRwanda Miliyoni esheshatu zirenga, zatanzwe n’abapolisi ndetse n’abari mu masomo abategura kuzaba abofisiye ba gipolisi hamwe n’abakozi b’ishuri rya gipolisi ry’I Gishari mu rwego rwo kurushaho kubaka igihugu bidaciye mu inshinganobafite gusa. Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishali CP Vianney NSHIMIYIMANA yavuze ko Ibi…
SOMA INKURUKudasobanya babigishije ntabwo ari iby’akarasisi gusa-Perezida Kagame
Perezida wa repuburika Paul Kagame yashoje itorero ry’Indangamirwa icyiciro cya 11 aho yabasabye gutekereza cyane ku masomo bahawe, ibi yabivugiye mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu karere ka Gatsibo. Mu mpanuro z’umukuru w’igihugu Paul Kagame yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango yasabye urubyiruko kwita ku masomo bahawe yagize ati “kudasobanya babigishije ntabwo ari iby’akarasisi gusa, ku buryo amaguru n’amaboko bitagendera hamwe kudasobanya ni mu bitekerezo, mu mutwe no mu mikorere, gutekereza guhuza uko utekereza n’ibikorwa ntihakwiriye kubaho gusobanya”. Umukuru w’igihugu Perezida Kagame yakomeje abwira uru rubyiruko ko rukwiye kwirinda…
SOMA INKURUImpanuro abasoje Itorero Indangamirwa bahawe na Perezida Kagame
Mu gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 11 mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare i Gabiro, ku wa 5 Kanama 2018 ni ukuvuga kuri iki cyumweru, Umukuru w’Igihugu yabanje kwitegereza uko abitabiriye iri torero bashyira mu bikorwa amasomo ya gisirikare bahawe, aho berekanye uko barwanya umwanzi wateye bifashije imbunda, banerekana uko barwanya umwanzi batifashije intwaro, ibizwi mu mikino njyarugamba, mu butumwa bwe yabasabye guhitamo icyateza igihugu imbere. Iri torero ryasojwe rikaba ryari ryitabiriwe n’Abanyarwanda biga mu mahanga, urubyiruko rwabaye indashyikirwa muri za minisiteri n’ibigo bya leta, abayobozi b’ibigo by’amashuri mu turere n’intore…
SOMA INKURUIngabo “RDF” ziracyakomeje ibikorwa byo gufasha abaturage mu itarambere
Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko ibikorwa by’ingabo bigamije iterambere ry’abaturage bizarangira hagati muri Nzeri, muri icyo gihe hakazitabwa byihariye ku bikorwa birebana n’ubwubatsi ndetse n’ubuhinzi, mu gihe ubusanzwe byagombaga kurangirana n’uwa 31 Nyakanga, bitewe n’impamvu zinyuranye zatumye intego zimwe zitagerwaho akaba ariyo mpamvu bigikomeje. Bimwe mu byatumye ibikorwa bya RDF bitarangira ku gihe cyateganyijwe harimo imvura ikomeye yaguye mu minsi ishize ndetse n’igihe cyanyuzemo hagati y’imyaka ibiri y’ingengo y’imari, kuko u Rwanda muri Nyakanga rwinjiye mu mwaka wa 2018/2019. Gahunda za RDF mu bijyanye no kubakira abaturage…
SOMA INKURUKuvugurura inzego z’ubutabera ntibihagije byonyine –Perezida Kagame
Perezida Kagame yatangaje ko amavugurura n’imikorere myiza y’ubutabera bw’u Rwanda, aribyo bituma rukomeza kugirirwa icyizere n’abenegihugu ndetse n’abanyamahanga, akaba yagize ati “Inzego zaravuguruwe, aho inkiko zikorera hakozwe ibishoboka, haba ku mubare w’abacamanza wariyongereye ndetse n’ubumenyi n’ubundi bushobozi byabo, ariko ibi byonyine ntibihagije ubwabyo. Hari henshi bigaragara ko ubutabera butangwa bushobora kurushaho kunozwa no kugenda neza.” Ibi akaba yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018, ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza batandukanye barimo ab’Urukiko rw’Ikirenga, urw’Ubujurire ndetse n’Urukiko Rukuru. Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 20 ishize, mu gihugu hakozwe amavugurura…
SOMA INKURUIsura y’agateganyo y’abahatanira kuba intumwa za rubanda
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 30 Nyakanga, Perezida wa komisiyo y’amatora (NEC) Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje imibare igaragaza ko nyuma yo kwiga amadosiye y’abakandida abujuje ibyangombwa ari 497 muri 537 bashyikirije komisiyo y’amatora kandidatire. Prof Mbanda yatangaje ko mu bakandida baturutse mu mitwe ya poltiki itanu, urutonde rw’abakandida 80 batanzwe na PL, 79 baremejwe; mu ba FPR Inkotanyi 80 hemejwe 78; muri 65 ba PSD hemejwemo 64; mu bakandida 54 ba PS Imberakuri hemejwe 31; mu ba Green Party 34 hemejwe 30, mu cyiciro cy’abakandida bigenga batanu, muri…
SOMA INKURUIkorwa ry’imihanda yo mu migi yunganira Umujyi wa Kigali igeze kure
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yabwiye itangazamakuru ko hamaze kubakwa imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa Kilometero 29 mu Mujyi iteganywa mu kunganira Umujyi wa Kigali, ikaba yuzuye itwaye amadolari y’Amerika miliyoni 28, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 25. Iyo migi itandatu yunganira Kigali ni Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze, Nyagatare. Iyubakwa ry’imihanda rikaba rikorwa muri gahunda y’Umushinga wo kuvugurura iyo migi watewe inkunga na Banki y’Isi. Eng. Uwihanganye avuga ko igice cya kabiri cy’umushinga kiri mu nyigo. Yagize…
SOMA INKURUUruhande rwa Robert Mugabe ku matora yo kuri uyu wa mbere
Robert Mugabe wahoze ayoboye igihugu cya Zimbabwe habura umunsi umwe ngo amatora abe, kuri iki cyumweru nibwo yatangaje ko atazashyigikira uwamusimbuye muri Zanu-PF, Emmerson Mnangagwa nyuma yo kwirukanwa ku ngufu mu ishyaka yishingiye.Yagize ati “Sinshobora gutora abo banteje ibibazo,” yakomeje agira ati: “Nzakora amahitamo yanjye mu bandi bakandida 22.” Abanyazimbabwe barajya mu matora kuri uyu wa Mbere, itariki 30 Nyakanga mu matora ya mbere Mugabe atazaba arimo kuva yakurwa ku butegetsi mu Ugushyingo mu mwaka ushize. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ari mu rugo iwe I Harare kuri iki Cyumweru, uwahoze…
SOMA INKURU