Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Bugarura yatawe muri yombi

  Ejo hashize kuwa 15 Kanama nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi yataye muri yombi umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Bugarura mu Karere ka Rutsiro, ahetse umufuka w’urumogi kuri moto. Uyu muyobozi w’ikigo cy’amashuri yemereye itangazamakuru ko atari azi ko ari urumogi ahetse kuko ari umuntu wamuhaye igikapu, ariko atari azi ikirimo, yagize ati “Nari mvuye ku kazi ngeze i Muramba mpura n’umwarimu dukorana ampa umufuka uri mu gikapu arambwira ngo harimo isambaza ngo ninkimujyanire nkimuhere imodoka igiye i Kigali, ampa na numero ya shoferi. Nuko ngeze aho…

SOMA INKURU

Gen Nyamvumba yibukije icyaba umwihariko mu kubungabunga amahoro atangiza imyitozo

  Mu butumwa bwe, Gen. Nyamvumba yibukije Abakuru b’Ingabo baturutse mu bihugu bitandukanye by’Umugabane, ko bakwiye kwita ku mwihariko wo  kwakira no kwemera ko ingabo zifasha mu bikorwa byo kurinda no kubungabunga amahoro byitabirwa n’ibyiciro by’abagore, kuko ashingiye ku bunararibonye yagize nk’umuyobozi wabaye mu nzego zo hejuru mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye, asanga abagore boherejwe kubungabunga amahoro bafasha cyane bagenzi babo,  dore ko mu gihe k’ibibazo abagore ari bo bibasirwa  cyane mu bihe by’umutekano muke. Ati “Mu byo nk’Abayobozi Bakuru b’Ingabo  musabwa kwitaho no gushyiramo imbaraga, ni ugutuma ibyiciro by’abagore bigira…

SOMA INKURU

Ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite ba FPR Iburasirazuba byatangirijwe mu Karere ka Ngoma i Zaza

Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred,  wifatanyije n’abanyamuryango bo mu Karere ka Ngoma muri uyu muhango,  yabwiye imbaga yari ikoraniye ku kibuga cy’umupira cya TTC Zaza ko  basabwa kuzashyigikira  abakandida depite ba FPR Inkotanyi. Uyu muyobozi anavuga  ko Intara y’Iburasirazuba igomba kuzaza ku isonga mu gutora neza, yaboneyeho gusaba abanyamuryango kwitwara neza. Agira ati “Tuzakomeza gushyigikira Umuryango,  ndabasaba kandi kwitwara neza  muri iki gihe  cyo kwiyamamaza n’igihe cyo gutora.  Muzitabire  mujyane n’umuhigo wo kuba aba mbere mu matora no gutora neza.” Mu gutangiza ibikorwa byo kwamamaza…

SOMA INKURU

Imigabo n’imigambi ya PSD ubwo yamamazaga abakandida depute Iburasirazuba

Perezida wa PSD, Dr. Biruta, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’umutwe wa Politiki ayoboye,  i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko bishimira uruhare rwabo mu byaranze imiyoborere y’igihugu nyuma y’uko cyari cyarasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati “PSD yabaye ishyaka ryagize uruhare rukomeye mu kongera gusana iki gihugu no kongera kucyubaka kugira ngo gitere intambwe mu nzira y’amahoro, iy’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’amajyambere. Ibyo twagezeho byose twatanze umusanzu wacu binyuze mu ishyaka riharanira demukarasi n’imibereho myiza y’abaturage.” Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome uri no ku mwanya…

SOMA INKURU

FPR yatangirije ibikorwa byo kwiyamamaza muri Rulindo, aho yijeje abaturage baho byinshi

None kuwa 13 kanama 2018 nibwo habayeho gutangiza ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi n’imitwe ya politiki bifatanyije.  bikaba byatangiriye  i Rulindo, ahom Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François, yahamirije abaturage ko uyu muryango ufite ingufu zo kubageza ku iterambere, abasaba  kuzatora abakandida bawo mu matora y’abadepite ateganyijwe mu minsi iri imbere, kugira ngo bazafashe Perezida Kagame kubageza kuri byinshi abifuriza. FPR Inkotanyi mu gutangiza ibikorwa byo kwiyamamaza yifatanyije n’imitwe ya politiki itandatu batanga abakandida 80; iyo ni PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP. Umunyamabanga mukuru…

SOMA INKURU

Minisitiri w’Urubyiruko yarusabye gukoresha neza amahirwe rufite

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wabereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwiri, Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi Rose Marry yarukanguriye gukoresha neza amahirwe rufite cyane cyane ayo ruhabwa n’igihugu. Mu ijambo rya Minisitiri Rosemary Mbabazi yagejeje k’urubyiruko n’abandi baturage bari bitabiriye ibi birori bateraniye ku kigo cy’amashuri cya Nyamugari, yagize ati “ibiganiro twibandaho muri iyi minsi ni ukugaragariza urubyiruko amahirwe rufite haba aho rutuye, n’aho ruri kugira ngo ruyabyaze umusaruro, aho kujya kuyashakira kure mu kandi karere tubanze dushake amahirwe atuzengurtse, twebwe ubwacu hano”. Minisitiri Mbabazi yakomeje avuga…

SOMA INKURU

Minisitiri Busingye yatanze ipeti rya AIP ku abofisiye bato agira n’inshingano abaha

Mu ishuri rya gipolisi rya Gishari mu karere ka Rwamagana habereye umuhango wo guha ipeti abofisiye bato 413 bari bamaze igihe kigera ku mwaka bari mu masomo abategurira kuba abofisiye bato. Muri uyu muhangao wari witabiriwe na Minisitiri y’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Busingye Jonhson, nyuma yo guha aba bapolisi ipeti AIP (Assistant Inspector of Police), yagize ati “iterambere ry’isi riragendana n’ibyaha bikoranye ubuhanga mukwiye namwe gukoresha ubuhanga burushijeho kugirango mubashe guhangana n’ibyo byaha byugarije isi n’igihugu cyacu, leta izahora ibunganira mu kubaka ubushobozi bukenewe binyuze mu nyigisho zitandukanye…

SOMA INKURU

Ubutumwa bwa Perezida Kagame k’Uturere nyuma y’ imihigo

Perezida wa repuburika Paul Kagame yasabye abayobozi b’uturere twabonye amanota meza mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018 gushyiraho umwete bagakora neza ibyo batabashije gukora byatumye batuzuza amanita 100%. Mu ijambo umukuru w’igihugu Paul Kagame yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kugaragaza uburyo Uturere twesheje imihigo, yibukije ababonye imyanya ya mbere ko hari ibyo bakwiye kwitaho cyane cyane ibyatumye batuzuza amanota 100%, yagize ati “amanota yagiye atangwa iriya myanya yagiye itangwa ku Turere, ku bayozi  biriya biduha igipimo, ababanza ni ukuvugango begereye igipimo ku byashobokaga kugerwaho bari hafi kubigeraho, uwa mbere yabonye…

SOMA INKURU

Ibyifuzo by’abaturage ku nteko ishinga amategeko nshya

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana barasaba ko inteko ishinga amategeko nshya izatorwa mu kwezi kwa nzeri yazita ku ireme ry’uburezi no kubabonera isoko ry’umusaruro wibyo bejeje. Ikinyamakuru UmuringaNews.com cyaganiriye na bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Rwamagana bavuga icyo biteze ku nteko ishinga amategeko nshya bazitorera mu kwezi gutaha. Uwingeneye Asiya ni umwe muri aba baturage yagize ati “hari ibibazo bibiri twifuza ko inteko ishinga amategeko yazibandaho kurusha ibindi, icya mbere ni uburyo abana bacu bigamo n’ubumenyi bahabwa, kiriya kintu cyo kwimura abana uko bishakiye batitaye…

SOMA INKURU

Umurongo ngenderwaho ku bakandida depite

Ejo hashize kuya 8 kanama, nibwo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Prof Kalisa Mbanda yahuye n’abahagararaiye imitwe ya poltiki yatanze abakandida bahatanira kuba abadepite, abakandida bigenga, abakandida b’abagore hamwe n’ab’urubyiruko, abibutsa imyitwarire igomba kubaranga mu gihe cyo kwiyamamaza kizatangira ku wa 13 Kanama kikageza ku ya 1 Nzeri 2017. Yagize ati “kubahiriza umuco nyarwanda ushaka ko icyo dukora cyose tugikora mu rukundo rw’igihugu. Ni ukuvuga ko ibyo dukora byose bikwiriye kugenda bishyira hamwe byubaka igihugu cyacu”. Prof Kalisa Mbanda akaba yarakomeje agira ati “twibukiranya ko kwiyamamaza ari ukwivuga ibigwi,…

SOMA INKURU