Gasabo: Abakandida depite ba FPR bijeje abaturage kurushaho kubegera

  Ejo hashize kuwa 25 kanama nyuma y’igikorwa cy’umuganda nibwo igikorwa cyo kwamamaza abakandida depite ba FPR hamwe n’abo bifatanyije biyamamarije mu Karere ka Gasabo, ahahuriye Imirenge itatu ariyo Nduba, Jabana hamwe na Gatsata, iki gikorwa kikaba cyabereye Ibweramvura mu Murenge wa Jabana, aho abakandida depite bijeje urubyiruko rudafite akazi kuruhangira imirimo ndetse no kurushaho kwegera abaturage, mu rwego rwo kubakemurira ibibazo mu buryo bwihuse. aba bakandida depite banibukije abaturage ibyiza by’iterambere bagejejweho na FPR Inkotanyi birimo viyupi na gahunda ya gira inka n’izindi .   Umushyitsi mukuru muri iki…

SOMA INKURU

Abakandida depite ba FPR n’abo bifatanyije bijeje abaturage ba Mageragere ubuvugizi

Abakandida bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu basaba abaturage kuzabatora mu matora y’Abadepite ateganyijwe kuwa 2 no kuwa 3 Nzeri 2018, ejo hashize abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi n’amashyaka bifatanyije   biyamamarije mu Murenge wa Mageragere, mu Karere ka Nyarugenge bizeza  abaturage baho ko nibabatora bazakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo uyu Murenge ugezwemo amazi meza hose, bityo bice burundu ikibazo cyakunze kuhagaragara cy’abavoma mu mugezi wa Nyabarongo rimwe na rimwe bakaribwa n’ingona.   Umukandida Depite Barikana Eugène, avuga ko bazakomeza gukorera abuvugizi aba baturage nk’uko bari basanzwe babikora, yagize…

SOMA INKURU

Kwiyamamariza kuyobora OIF birakomeje kuri Minisitiri Mushikiwabo

  Kuri uyu wa 23 Kanama 2018, Minisitiri Mushikiwabo wiyamamariza kuyobora ubunyamabanga bukuru bwa OIF, hamwe n’abamuherekeje harimo Minisitiri w’Inganda n’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Gabon Regis Immongault, bari mu rugendo rw’iminsi ibiri muri Arménie, uru rugendo rukaba rugamije gushaka abazamushyigikira, akaba yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Arménie, Nikol Pachinian. Nikol Pachinian watangaje ko yanyuzwe no kwakira bwa mbere abayobozi baturutse muri Afurika ndetse ashima itsinda rya Minisitiri Mushikiwabo ryagaragaje gushyira hamwe kw’Afurika, kuri we afata nk’indangagaciro zikwiriye muri Francophonie. Inama rusange y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize OIF izabera i…

SOMA INKURU

Nta cyasimbura FPR n’abo bafatanyije -Perezida Kagame

  Mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite ba FPr, Perezida Kagame yabanje gushimira abaturage uko bitwaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye umwaka ushize, bakamutora ku majwi 98,79%, Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yanashimiye imitwe ya politiki yifatanyije na FPR, avuga ko ari byo byatumye iterambere ry’igihugu rigera aho riri ubu. Ati “Nta zindi nzego ziturutse ahandi, nta bandi bantu, nta yindi mitwe yatujyana mu nzira idushyira mu majyambere twifuza. Byose bikubiye mu bufatanye, nta cyasimbura ubufatanye, nta cyasimbura FPR n’abo bafatanyije ngo kiduhe ibyo ubwo bufatanye buduha.”…

SOMA INKURU

Mu kwiyamamaza PL yijeje abahinzi n’aborozi ubuvugizi

Ejo hashize ku wa Gatatu PL yamamaje abakandida depite bayo 80, mu Turere twa Burera na Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, Perezida w’iri shyaka, Mukabarisa Donatille, yabwiye abaturage ko nibabatora mu byo bazitaho harimo kuzamura ubuhinzi n’ubworozi hashyirwaho Banki n’ikigega cy’ubwishingizi cy’abahinzi n’aborozi. Ati “Ntitwavuga iterambere rirambye, umunyarwadnda atiteje imbere, niyo mpamvu no mu byo ishyaka PL ryifuza kubagezaho harimo no gushyiraho Banki yihariye n’ikigega cy’ubwishingizi ku bahinzi n’aborozi.” Yasobanuye ko ibi bizafasha abaturage kuzamura umusaruro bihaza mu biribwa, bityo n’iterambere muri rusange bakarigeraho. Ni kenshi mu Rwanda humvikana ikibazo cy’abahinzi…

SOMA INKURU

Abakandida depite ba FPR Inkotanyi ba Rwamagana biyamamarije i Musha

  Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Rwamagana barasabwa kuzitabira amatora kandi bagatora umuryango wa FPR Inkotanyi kugira ngo bakomeze iterambere. Rwamagana niyo yahize utundi Turere twose mu Rwanda mu kwemeza ko ingingo y’Itegeko nshinga ihindurwa, ndetse no mu matora yaje mu turere twa mbere, niyo mpamvu hakenewe abakandida basobanutse bazajya gufasha nyakubahwa Perezida wa Repuburika. Abo bakandida depite bagize bati “nta handi wabakura usibye muri FPR Inkotanyi, kandi twe nk’abanyarwamagana nta wundi mwanya tubona ni ukuza ku isonga, ku tariki 3 Nzeli tugomba kuzinduka  tukajya gutora abakandida…

SOMA INKURU

Uwahoze ayobora Umuryango w’Abibumbye Kofi annan yapfuye

Kuri uyu wa 18 kanama 2018 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko Kofi annan yapfuye, gusa Al Jazeer yatangaje iyi nkuru ntiyigeze itangaza icyamuvanye mu buzima ariko bavuze ko yaramaze igihe gitoya arwaye, uyu mugabo akaba yitabye imana afite imyaka 80 y’amavuko yaguye mu Busuwisi aho yivurizaga nubwo indwara yararwaye itatangajwe. Kofi Annan akaba yarayoboye umuryango w’Abibumbye guhera mu 1997 kugeza muri 2006, kofi Annan yanahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe nobel mu mwaka wa 2001. Kofi Annan akaba yaravukiye mu Mujyi wa Kumasi muri Ghana kuwa 8 mata 1938, akaba ari umwe…

SOMA INKURU

Ibihugu by’Afurika bigomba gufatanya mu gukemura ibibazo –Perezida Kagame

Mu nama ya 38 ihuza Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye muri SADC, Perezida Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye gufatanya mu gushaka umuti ku bibazo umugabane ufite, ashimangira ko iterambere rirambye n’umutekano bizashingira ku gushyiraho uburyo bworohereza urubyiruko kubyaza umusaruro ubushobozi rwifitemo. Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bigomba guhuza imbaraga ariko intego za buri gihugu ntizirengagizwe, kuko gushyira hamwe atari amahitamo bakwiriye gutekerezaho umwanya munini, ahubwo ari nk’ihame. Yashimangiye ko amateka yerekana ko ibihugu bigira imbaraga nyinshi bishyize hamwe ariko bikazirikana n’inyungu…

SOMA INKURU

Igenzura mu bigo by’amashuri, ryaviriyemo bimwe guhabwa igihano

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ejo hashize kuwa 16 Kanama 2018, atangaza ko hari amashuri yafatiwe icyemezo cyo kudatangirira rimwe n’andi, nyuma y’igenzura ryakorewe mu mashuri 90, amwe bigaragara ko afite umwanda mwinshi, aho abanyeshuri baryama harimo ibiheri, ayahawe za mudasobwa aho kuzikoresha akazibika n’andi adafite amashanyarazi aho bigira cyangwa aho baryama, hamwe n’atateguye ibiryo bizagaburira abanyeshuri n’ibindi. Minisitiri yagize ati “Muri ayo mashuri twasuye harimo 57 dutekereza ko tuzayabuza gutangira kugeza igihe yiteguriye […] Tuyaha icyumweru kimwe, kugira ngo acyemure ibibazo twasanze. Icyo cyumweru byagaragara ko…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yatumiwe nk’umushyitsi w’imena mu nama ya SADC

  Perezida Kagame yageze muri Namibia ejo hashize kuwa 16 Kanama 2018, yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Hosea Kutako International Airport na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Netumbo Nandi-Ndaitwah, nyuma y’aho yakirwa na Perezida w’iki gihugu Hage Geingob. Inama ya SADC, Perezida Kagame yatumiwemo nk’umushyitsi w’imena, iteganyijwe uyu munsi ku wa 17 na 18 Kanama 2018, ikaba ifite insanganyamatsiko yibanda ku guteza imbere ibikorwa remezo no kongerera urubyiruko ubushobozi mu iterambere rirambye. Mu nama enye ziheruka SADC yibanze ku iterambere ry’inganda. SADC igizwe n’ibihugu 15 by’ibinyamuryango birimo Angola, Botswana, Repubulika Iharanira Demokarasi…

SOMA INKURU